Sir 24

Igisingizo cy’Ubuhanga

1 Ubuhanga buvuga igisingizo cyabwo,

bwihesha ikuzo mu bantu babwo.

2 Ubuhanga bufata ijambo mu ikoraniro ry’Usumbabyose,

bugaragaza ikuzo ryabwo imbere y’ingabo zayo.

3 Buravuga buti: “Nakomotse ku Usumbabyose,

nakwiriye ku isi nk’umwuka.

4 Natuye hejuru mu kirere,

intebe yanjye ya cyami yari inkingi y’igicu.

5 Jyewe ubwanjye nazengurutse ikirere,

nageze no mu nyenga y’ikuzimu.

6 Nategetse isi yose n’imivumba yo mu nyanja,

nategetse abantu bose n’ibihugu byose.

7 Nashakashatse mu bihugu byose aho nduhukira,

nashakashatse aho natura.

8 Umuremyi wa byose yarantegetse,

Uwandemye yanyeretse aho ntura.

Yarambwiye ati: ‘Tura mu bakomoka kuri Yakobo,

umugabane wawe uzabe muri Isiraheli.’

9 Yandemye kuva kera kose mbere y’uko isi ibaho,

nzabaho ubuziraherezo.

10 Nakoreraga Usumbabyose mu Ihema riziranenge,

uko ni ko natuye muri Siyoni.

11 Uhoraho yantuje muri Yeruzalemu umujyi ukunzwe,

yampaye kuhategeka.

12 Nashinze imizi mu bantu b’ibirangirire,

nashinze imizi mu bo Uhoraho yitoranyirije.

13 Narakuze mba nk’isederi yo muri Libani,

nabaye nk’umuzonibari wo ku musozi wa Herimoni.

14 Nakuze nk’umukindo wo muri Enigedi,

nakuze nk’indabyo z’i Yeriko,

nakuze nk’umunzenze mwiza wo mu kibaya,

narakuze mba nk’igiti kirekire.

15 Umubavu wanjye umeze nk’uwa kaneli ihumura neza,

nsakaza impumuro nziza nk’iy’umubavu watoranyijwe,

ndusha impumuro galubanumu, onika na sitoragisi,

ndusha impumuro imibavu yo mu Ihema riziranenge.

16 Nagabye amashami nk’igiti kinini,

nagabye amashami meza y’igikundiro.

17 Ndi nk’umuzabibu ufite imbuto nziza,

indabyo zanjye zera imbuto nziza kandi nyinshi.

19 Nimunsange mwebwe abanyifuza,

muzahazwa n’ibyiza byanjye.

20 Kunyibuka biryohera kurusha ubuki,

kumbona biryoha kurusha umushongi w’ubuki.

21 Abandiyeho bakomeza kunsonzera,

abanyoyeho bakomeza kungirira inyota.

22 Unyumvira ntazagira ikimwaro,

abankurikiza ntibazacumura.”

Ubuhanga n’Amategeko

23 Ibyo byose biri mu gitabo cy’Isezerano ry’Imana isumbabyose,

ni ryo Tegeko Musa yadusigiye,

ni umurage w’abakomoka kuri Yakobo.

25 Ni itegeko risendereza ubuhanga nk’uruzi rwa Fisoni,

ni nk’uruzi rwa Tigiri ku mwero w’imbuto.

26 Risendereza ubwenge nk’uruzi rwa Efurati,

ni nk’uruzi rwa Yorodani mu gihe cy’isarura.

27 Rikwirakwiza inyigisho nk’uruzi rwa Nili rusendereye,

ni nk’uruzi rwa Gihoni mu gihe cy’isarura ry’imizabibu.

28 Umuntu wa mbere ntiyashoboye kurimenya neza,

uwanyuma na we ntiyashoboye kurisobanukirwa.

29 Koko ibitekerezo byaryo ni byinshi kurusha amazi yo mu nyanja,

inama zaryo zigera kure kuruta ikuzimu.

30 Ndi nk’umuyoboro uturuka mu ruzi,

ndi nk’umugezi utemba ugana mu busitani.

31 Naravuze nti: “Nzavomerera ubusitani bwanjye,

nzanetesha umurima wanjye.”

Umuyoboro wanjye wahindutse uruzi,

uruzi na rwo rwahindutse inyanja!

32 Nzatuma inyigisho zanjye zirabagirana nk’umuseke ukebye,

nzatuma umucyo wazo ugera kure.

33 Nzongera namamaze inyigisho zanjye nk’ubuhanuzi,

nzaziraga ab’ibihe bizaza.

34 Murabona ko atari jye ubwanjye wikoreraga,

nabikoreraga abantu bose bashaka Ubuhanga.