Amahirwe y’umugabo washatse neza
1 Hahirwa umugabo washatse neza,
iminsi yo kubaho kwe izikuba kabiri.
2 Umugore w’umunyamwete ashimisha umugabo we,
umugabo we agira amahoro mu mibereho ye yose.
3 Nta mahirwe aruta gushaka neza,
ni impano Uhoraho agabira abamwubaha.
4 Yaba akize cyangwa akennye ahora anezerewe,
igihe cyose ahora yishimye.
Kwirinda abagore b’ingeso mbi
5 Hari ibintu bitatu bintera ubwoba,
hari n’icya kane kinkura umutima:
impuha mbi zikwirakwijwe mu mujyi,
agatsiko k’inkozi z’ibibi n’ibirego by’ibinyoma.
Ibyo byose ni bibi kurusha urupfu!
6 Ariko ikibabaje kurushaho,
ni umugore ugirira ishyari mukeba we, agahora amuvuga nabi.
7 Umugore mubi asa n’umuzigo uziritse nabi ku ijosi ry’ikimasa,
kumugira inama ni nko gufata indyanishamurizo.
8 Umugore w’umusinzi atera umujinya,
ntashobora guhisha ibikorwa biteye ishozi.
9 Umugore w’indaya arangwa n’indoro ye,
mu maso he haramugaragaza.
10 Umukobwa wawe nahitamo imigenzereze mibi ujye umukurikiranira hafi,
nutabigenza utyo azagendanira ko.
11 Ujye ukurikiranira hafi indoro ye yuje ubushizi bw’isoni,
ntugatangazwe n’uko agukojeje isoni.
12 Nk’uko umugenzi ufite inyota anywa amazi abonye yose,
ni na ko uwo mukobwa yicara aho abonye hose akitegeza uhise wese.
Kurata umugore w’imico myiza
13 Umugore ugwa neza anezeza umugabo we,
ubushishozi bwe bumutera imbaraga.
14 Umugore ucisha make umuhabwa n’Uhoraho,
umugore warezwe neza nta cyo wamugereranya.
15 Umugore utiyandarika aranezeza cyane,
umugore utiyandarika nta cyo wamugereranya.
16 Nk’uko izuba rirasira ku misozi y’Uhoraho,
ni na ko uburanga bw’umugore mwiza bumurikira inzu ye iteguye neza.
17 Nk’uko itara rimurikira ku gitereko kiziranenge,
ni na ko uburanga bwe bubengerana ku mubiri we uteye neza.
18 Nk’uko inkingi z’izahabu ziteye ku mfatiro z’ifeza,
ni na ko amaguru meza ateye ku dutsinsino dukomeye.
Ibintu bitatu bishavuza
28 Hari ibintu bibiri binshavuza,
hari n’icya gatatu kintera umujinya:
umuntu wari umukire agatindahara,
abanyabwenge basuzugurwa,
umuntu wari intungane agasubira mu byaha.
Umuntu nk’uwo Uhoraho azamwicisha inkota.
Akaga k’umucuruzi
29 Umucuruzi ntajya yirinda uburiganya,
nta mucuruzi ubura amakemwa.