1 Uwihōrera azahōrwa n’Uhoraho,
nta cyaha cye na kimwe kizirengagizwa.
2 Ujye ubabarira mugenzi wawe amakosa yakugiriye,
bityo nusenga, Uhoraho azakubabarira ibyaha byawe.
3 Niba umuntu akomeza kurakarira mugenzi we,
uwo muntu ashobora ate gusaba Uhoraho imbabazi?
4 None se niba adashobora kubabarira mugenzi we,
yashobora ate gusaba Uhoraho ngo amubabarire ibyaha bye?
5 Niba uwo muntu akomeza kugira inzika,
ni nde uzamubabarira ibyaha?
6 Ujye wibuka amaherezo yawe maze ureke kwangana,
ujye uzirikana ko uzapfa kandi ukabora,
bityo wubahirize Amategeko y’Imana.
7 Ujye uyibuka ureke kugirira inzika mugenzi wawe,
ujye wibuka Isezerano ry’Usumbabyose ureke guhemuka.
Kwirinda intonganya
8 Ujye wirinda intonganya bizatuma udacumura kenshi,
umunyamujinya akurura intonganya.
9 Umunyabyaha ateza impagarara mu ncuti,
akurura amakimbirane ahari ubwumvikane.
10 Uko umuriro wongerwamo inkwi ni ko urushaho kwaka,
uko intonganya zitinda ni ko zirushaho gukara.
Uko umuntu akomeye ni ko arushaho kugira ubukana,
uko umuntu akize ni ko arushaho kugira uburakari.
11 Amakimbirane ahutiyeho ateza inkongi,
intonganya zihubukiwe zimena amaraso.
12 Iyo uhushye ku gishirira kiraka,
iyo ugiciriyeho kirazima,
ibyo bikorwa byombi bikorwa n’umunwa wawe.
Ingaruka z’imvugo iteranya
13 Havumwe umuntu uteranya abandi kandi akaryarya,
koko yatandukanyije benshi babanaga neza.
14 Imvugo iteranya yahungabanyije abantu benshi,
yatumye abantu bahunga igihugu cyabo,
yashenye imijyi ikomeye,
yarimbuye amazu y’abanyacyubahiro.
15 Imvugo iteranya yatumye abagore b’umutima basendwa,
yabavukije ibyiza baruhiye.
16 Umuntu wita kuri iyo mvugo iteranya ntagira amahoro.
17 Gukubitwa inkoni bitera igikomere,
nyamara imvugo iteranya ishenjangura amagufwa.
18 Abantu benshi bishwe n’inkota,
nyamara benshi cyane bazize imvugo iteranya.
19 Hahirwa umuntu wirinda iyo mvugo iteranya,
hahirwa umuntu itaratera inkeke.
Hahirwa umuntu iyo mvugo itarabera umuzigo,
hahirwa umuntu utaraheranwa n’ingoyi zayo.
20 Koko umuzigo wayo uremera nk’icyuma,
ingoyi zayo zikomera nk’umuringa.
21 Imvugo iteranya yica nabi,
gutwarwa na yo birutwa no kwibera ikuzimu.
22 Abakunda Uhoraho ntizabagiraho ububasha,
abo ntibazatwikwa n’ibirimi by’umuriro wayo.
23 Abimūye Uhoraho bazagwa mu nzara zayo,
umuriro wayo utazima uzabagurumanamo,
iyo mvugo iteranya izabasimbukira nk’intare,
izabashwanyaguza nk’ingwe.
24-25 Nuzengurutsa isambu yawe amahwa,
ujye ufungisha umunwa wawe ingufuri.
Uko wita ku ifeza n’izahabu byawe,
ni na ko ukwiye kwita ku magambo yawe.
26 Ujye witondera imvugo yawe itazagutera gucumura,
ujye uyitondera itazakugusha mu mutego w’abaguhigira.