Sir 29

Ibyerekeye inguzanyo

1 Uguriza mugenzi we aba ari umunyampuhwe,

umuteye inkunga aba akurikije amategeko.

2 Ujye uguriza mugenzi wawe igihe abikeneye,

nawe kandi niba waragurijwe ujye wishyura mu gihe gikwiye.

3 Ujye uvuga ukuri kandi wirinde uburyarya,

bityo uzabona icyo ukeneye igihe cyose.

4 Benshi bibwira ko inguzanyo ari umutungo wabo,

abo batera ingorane ababagurije.

5 Iyo utaragurizwa uhendahenda uwo waka inguzanyo,

wicisha bugufi mukavugana iby’umutungo we.

Nyamara iyo igihe cyo kwishyura kigeze ntucyubahiriza,

umuganyira uvuga ko wagize ingorane kandi ko n’igihe kidahagije.

6 Iyo uwagurijwe afite icyo yishyura uwamugurije arishima,

ashimishwa nibura no kugaruza icya kabiri cy’umwenda,

bitabaye ibyo yaba abuze ibye akanganira ubusa,

bityo aba yishyuwe imivumo n’ibitutsi,

aho kubahwa arasuzugurwa.

7 Ni yo mpamvu abantu benshi banga gutanga inguzanyo,

ntibabiterwa n’ubugome, baba batinya kwamburwa ibyabo.

Gufasha abakene

8 Ujye ugirira umukene ubuntu,

ntugatindiganye kumufasha.

9 Nufasha umukene uzaba wubahirije itegeko ry’Imana,

ntukamureke ngo agende amara masa.

10 Amafaranga yawe ujye uyafashisha umuvandimwe cyangwa incuti,

ujye uyamufashisha aho gupfira ubusa aho abitse.

11 Ujye ukoresha ibyawe ukurikije Amategeko y’Usumbabyose,

bizakuzanira inyungu iruta izahabu.

12 Ujye uzigama imfashanyo z’abakene,

ujye uzizigama bizakurinda ibyago byose.

13 Bizakurinda umwanzi,

bizakurinda kurusha ingabo nini cyangwa icumu riremereye.

Kwishingira abandi

14 Umugiraneza yishingira mugenzi we,

ariko umuntu udashyira mu gaciro aramutererana.

15 Umuntu nakwishingira ntukibagirwe ineza yakugiriye,

koko aba yarakwitangiye.

16 Umunyabyaha asesagura ibyo akesha uwamwishingiye,

umuntu w’indashima yirengagiza uwamugobotse.

17 Kwishingira abandi byahombeje abakire benshi,

byarabahungabanyije nk’umuhengeri wo mu nyanja.

18 Byatumye abantu bakomeye bahunga,

byatumye bajya kubuyera mu bindi bihugu.

19 Umunyabyaha wishingira abandi agamije inyungu,

uwo azacirwa urubanza yikururiye.

20 Ujye ufasha mugenzi wawe uko ushoboye,

nyamara wirinde kwishyira mu kaga.

Ba iwawe aho gusembera

21 Ibintu by’ingenzi mu buzima ni ibi:

amazi n’ibyokurya,

imyambaro n’inzu yo kubamo.

22 Ni byiza kubaho gikene mu nzu yawe bwite,

ibyo biruta kudamarara uri mu nzu y’abandi.

23 Ujye wishimira ibyo utunze byaba bike cyangwa byinshi,

bityo nta wuzagusuzugurira ko ubeshejweho n’abandi.

24 Kuva mu nzu ujya mu yindi bitera agahinda,

koko uhora asembera ntagira ijambo.

25 Ucumbikira abantu ukabaha ibyokurya no kunywa ntihagire ubigushima,

ahubwo baragusuzugura bavuga bati:

26 “Wa mucumbitsi we, ngwino utegure ameza,

zana ibyokurya ufite nirire!

27 Wa mucumbitsi we, genda ubise umushyitsi ukomeye,

umuvandimwe wanjye yaje kunsura nkeneye iyi nzu.”

28 Kwangirwa icumbi no guterwa inkeke n’ukwishyuza,

ibyo ni ibintu bibabaza, umuntu utekereza neza atakwihanganira.