Sir 3

Abana bagomba kubaha ababyeyi

1 Bana banjye, ndi so nimwumve inama mbagira,

nimuzikurikize zizabahesha agakiza.

2 Koko Uhoraho yahaye se w’abana kubategeka,

yahaye kandi nyina w’abana ubutegetsi ku bahungu.

3 Uwubashye se aba ahongereye ibyaha bye,

4 uwubashye nyina aba ameze nk’uwihunikiye byinshi.

5 Uwubaha se azaronkera ibyishimo mu bana be,

isengesho rye rizakirwa.

6 Uwubaha se azarama,

uwumvira Uhoraho azahumuriza nyina,

7 azakorera ababyeyi be nk’aho ari ba shebuja.

8 Ujye wubaha so mu mvugo no mu bikorwa,

bityo azaguha umugisha.

9 Koko umugisha w’ababyeyi ukomeza amazu y’abana babo,

nyamara umuvumo w’ababyeyi urimbura imfatiro zayo.

10 Ntukishimire ko so asuzuguritse,

koko ikimwaro cye nticyaguhesha ishema.

11 Ikuzo ry’umuntu rituruka ku cyubahiro cya se,

iyo nyina w’abana asuzuguwe bakorwa n’isoni.

12 Mwana wanjye, jya wita kuri so ageze mu zabukuru,

ntuzamutere agahinda mu buzima bwe.

13 Ujye umugirira impuhwe igihe ubwenge bwe bukendereye,

ntuzamusuzugure ngo ni uko ugifite imbaraga.

14 Koko rero Imana ntizibagirwa ineza ugirira so,

ahubwo iyo neza izakubera impongano y’ibyaha.

15 Nugera mu makuba Uhoraho azakwibuka,

ibyaha byawe bizashonga nk’amahindu yikanze izuba.

16 Utererana se aba atutse Imana,

ushavuza nyina azavumwa n’Uhoraho.

Akamaro ko kwicisha bugufi

17 Mwana wanjye, ujye wicisha bugufi mu byo ukora,

bityo uzakundwa kurusha abagira ubuntu.

18 Uko ugenda ukomera ujye urushaho kwicisha bugufi,

bityo uzagire ubutoni ku Uhoraho.

20 Koko rero Uhoraho ni we nyir’ububasha,

abicisha bugufi ni bo bamuhesha ikuzo.

21 Ntukararikire ibigukomereye cyane,

ntugahihibikanywe n’ibirenze ubushobozi bwawe.

22 Ujye uzirikana ibyo wategetswe gukora,

ntugahihibikanywe n’ibintu bidasobanutse.

23 Ntukirushye mu birenze ubushobozi bwawe,

ibyo weretswe ubwabyo birenze kure ubwenge bw’umuntu.

24 Abantu benshi barindagijwe n’ibitekerezo bidasobanutse,

imitekerereze yabo mibi yarabayobeje.

26 Umuntu winangiye azabona amakuba,

uteza ibyago azabigwamo.

27 Umuntu winangiye yikururira akaga,

umunyabyaha agwiza ibicumuro.

28 Ibyago by’umwirasi ntibigira umuti,

koko ubugome bwamwaritsemo.

29 Umunyabwenge yigira mu mugani,

atega amatwi kuko ashaka kumenya.

Gufasha abakene

30 Amazi azimya umuriro ukaze,

gufasha abakene bituma ibyaha bibabarirwa.

31 Ugira neza aba yitega iminsi,

iyo asumbirijwe agira kiramira.