Uburere bw’abana
1 Umubyeyi ukunda umwana we aramucyaha,
aramucyaha kugira ngo mu gihe kizaza azamwishimire.
2 Urera umwana we neza bimutera umunezero,
bizamutera ishema muri bagenzi be.
3 Urera umwana we neza atera abanzi be ishyari,
iyo ari kumwe n’incuti ze aranezerwa.
4 Nubwo uwo mubyeyi yapfa azamera nk’aho atapfuye,
koko aba asize umwana bahwanye.
5 Iyo akiriho ashimishwa no kubona uwo mwana we,
iyo apfuye ntajyana agahinda.
6 Koko aba asize uzahÅra abanzi be,
aba asize kandi uzitura incuti ze ineza.
7 Umuntu utetesha umwana we azaruha amukosora,
igihe cyose uwo mwana agize ikimubaho, umubyeyi we azahagarika umutima.
8 Ifarasi itaratojwe neza irarushya,
umwana utarezwe neza na we ntashoboka.
9 Nutetesha umwana wawe azagukoza isoni,
numurera bajeyi azakubabaza.
10 Ntukamuteteshe hato bitazabagaruka mwembi,
ntukamuteteshe bitakuviramo guhekenya amenyo.
11 Ntukamureke ngo yigenge akiri muto,
12 uzamugorore akiri muto,
nutabigenza utyo azaba umunyagasuzuguro kandi ntazubaha.
13 Ujye urera umwana wawe neza kandi umuhane,
nutabigenza utyo azagusuzugura.
Ubuzima buzira umuze
14 Ni byiza kuba umukene ufite ubuzima buzira umuze,
uwo aruta umukire washegeshwe n’indwara.
15 Ubuzima buzira umuze buruta izahabu y’isi yose,
umubiri ufite imbaraga uruta umutungo mwinshi.
16 Nta bukire bwagereranywa n’umubiri uzira umuze,
nta n’ibyishimo byagereranywa n’umutima unezerewe.
17 Ni byiza gupfa aho kuba umutindi,
ni byiza gupfa aho kurwara indwara idakira.
18 Umuntu ugaburira umurwayi udashaka kurya,
uwo ameze nk’ugaburira ikigirwamana.
19 Koko guha ikigirwamana ibyokurya nta cyo bimaze,
ikigirwamana ntikirya kandi ntigihumurirwa.
Uko ni ko umuntu utotezwa n’Uhoraho ameze.
20 Areba ibyokurya bamuhaye agasuhuza umutima,
ni nk’umuntu w’inkone upfumbase inkumi.
Ibyishimo by’umutima
21 Ntukemere kuganzwa n’agahinda,
ntukibabarize umutima.
22 Ibyishimo by’umutima ni bwo buzima bw’umuntu,
umunezero utuma umuntu arama.
23 Ujye unezerwa kandi ugire ituze,
ujye wirinda guhagarika umutima.
Koko guhagarika umutima byagiriye nabi abantu benshi,
guhagarika umutima nta cyo bimaze.
24 Ishyari n’uburakari bitera gukenyuka,
guhagarika umutima bituma umuntu asaza imburagihe.
25 Umunezero utuma umuntu ashaka kurya,
ibyo ariye byose bimugwa neza.