Sir 32

Kumenya uko wifata mu birori

1 Niba ari wowe ushinzwe kuyobora ibirori ntukikuze,

ujye uba umutumirwa nk’abandi,

ujye ubakira ahasigaye wicare.

2 Nurangiza umurimo washinzwe uzicare,

uzicare wishime hamwe na bo,

bityo ushimirwe umurimo washoje neza.

3 Niba usheshe akanguhe wemerewe gufata ijambo,

nyamara ujye uvuga ibyo uzi,

ntukarogoye ibirori.

4 Niba hari ijambo rivugwa ntukarirogoye,

ntukivuge ibigwi mu gihe kitari cyo.

5 Igitaramo mu birori banywamo divayi,

ni nk’ibuye ry’agaciro riri ku mutako w’izahabu.

6 Indirimbo inyuze amatwi iherekejwe na divayi,

ni nk’ibuye ry’agaciro ritatse ku mpeta y’izahabu.

7 Niba uri umusore ujye ufata ijambo igihe ari ngombwa,

ntukarenze incuro ebyiri keretse ubisabwe.

8 Igihe uvuga ujye uhina amagambo,

ujye ugaragaza ko uzi ibyo uvuga ukamenya no guceceka.

9 Igihe uri kumwe n’abanyacyubahiro ntukireshyeshye na bo,

igihe uri kumwe n’abasheshe akanguhe ujye uvugana ubushishozi.

10 Uko umurabyo ubanziriza inkuba,

ni na ko umuntu wiyoroshya ashimwa ataragira icyo avuga.

11 Igihe cyo gutaha nikigera ujye uhaguruka bwangu,

ujye wihutira gutaha ureke gutinda mu mayira.

12 Nugera iwawe ujye wishimisha uko ushaka,

ariko ujye wirinda gucumura uvugana ubwirasi.

13 Muri ibyo byose ujye ushimira Umuremyi,

ni we wakugwijeho ibyiza bye.

Kubaha Uhoraho

14 Uwubaha Uhoraho yemera inyigisho ze,

aha umugisha ababyuka bamushakashaka.

15 Ushaka kumenya Amategeko arayasobanukirwa,

nyamara abera umutego umuntu uriganya.

16 Abubaha Uhoraho bazamenya icyo Imana ishaka,

ibikorwa byabo byiza bizarabagirana nk’urumuri.

17 Umunyabyaha ntiyemera guhanwa,

Amategeko ayasobanura akurikije ibyifuzo bye.

18 Umunyabwenge abanza gushishoza,

nyamara umugome cyangwa umwirasi bo nta cyo batinya.

19 Ntukagire icyo ukora utabanje gushishoza,

bityo ntuzicuza ibyo wakoze.

20 Ntugakurikire inzira irimo inzitizi,

bityo ntuzasitara ku mabuye.

21 Ntukiringire inzira utazi neza,

22 ujye uzirikana ibizakugwirira.

23 Ujye witondera ibyo ugiye gukora byose,

ni ko kubahiriza Amategeko y’Imana.

24 Umuntu uyakurikiza yita ku mabwiriza yayo,

uwiringira Uhoraho nta kibi kizamubaho.