Sir 33

1 Uwubaha Uhoraho nta cyago kizamugwirira,

igihe cy’ibigeragezo azarokoka.

2 Umunyabwenge ntashobora kwanga Amategeko,

nyamara ku muntu uriganya amubera nk’ubwato buhungabanywa n’umuhengeri.

3 Umunyabwenge yizera Amategeko y’Imana,

kuri we Amategeko akwiye kwizerwa nk’ijambo ry’Imana.

4 Niba ushaka ko bakumva ujye ubanza utegure ibyo uvuga,

ujye ubanza ukoranye ibitekerezo byawe ubone gusubiza.

5 Ibitekerezo by’umupfapfa bimeze nk’uruziga,

ibyifuzo bye bihora bihindagurika.

6 Incuti innyegana imeze nk’ifarasi yarinze,

iyo hari ushatse kuyurira irasakuza.

Ubusumbane bw’abantu

7 Kuki hari umunsi uhabwa agaciro kurusha iyindi?

Nyamara iminsi yose imurikirwa n’izuba.

8 Uhoraho ni we wayitandukanyije,

ni we washyizeho ibihe by’umwaka n’iminsi mikuru.

9 Iminsi imwe yarayiyeguriye,

indi yayigize iminsi isanzwe.

10 Abantu bose baremwe mu mukungugu,

Adamu na we yaremwe mu mukungugu.

11 Nyamara Uhoraho yabatandukanyije akoresheje ubuhanga bwe buhebuje,

yabahaye imibereho itandukanye.

12 Bamwe yabahaye umugisha arabakuza,

abandi yarabiyeguriye arabiyegereza,

abandi yarabavumye abacisha bugufi,

yabakuye mu mwanya barimo.

13 Nk’uko umubumbyi afata ibumba akaribumbamo icyo ashaka,

ni na ko abantu bameze mu maboko y’Uwabaremye,

babaho hakurikijwe uko yabigennye.

14 Ikibi kigendana n’icyiza,

urupfu rugendana n’ubuzima,

umuntu ukunda Uhoraho abana n’umunyabyaha.

15 Ujye witegereza ibikorwa byose by’Usumbabyose,

kimwe kijyana n’ikindi bibangikanye.

Umugambi w’umwanditsi

16 Jyewe naje gukora nyuma y’abandi,

naje nk’umuntu uhumba imizabibu nyuma y’isarura.

17 Nyamara Uhoraho yampaye umugisha ndangiza umurimo nashinzwe,

nakoze nk’umusaruzi w’imizabibu wujuje umuvure.

18 Nimumenye ko atari jye ubwanjye wikoreraga,

ahubwo nakoreraga n’abandi bose bashaka kwigishwa.

Igihe ukiriho ntugatagaguze ibyawe

19 Mwa bategetsi mwe, nimunyumve,

namwe bakuru b’ikoraniro, nimuntege amatwi!

20 Igihe ukiriho ntukemere gutegekwa n’abandi,

yaba umwana cyangwa umugore,

yaba umuvandimwe cyangwa incuti,

ntuzagire uwo wemerera ko agutegeka ukiriho,

ntuzagire undi muntu ugabira umutungo wawe,

ejo utazicuza icyatumye ubibaha maze ukabibaka.

21 Igihe ukiriho ukaba ugihumeka,

ntuzagire uwo wemerera ko agutegeka.

22 Ikiruta ni uko abana bawe bagusaba,

aho kugira ngo abe ari wowe ubategera amashyi.

23 Ibyo ukora byose ujye ubitunganya,

ujye wirinda icyagusebya.

24 Igihe iminsi yawe izaba yegereje,

mbere yo gupfa ibyawe uzabitange ho umurage.

Uko inkoreragahato zikwiriye gukoreshwa

25 Indogobe ihabwa ubwatsi, igakubitwa kandi igatwara imizigo,

inkoreragahato na yo iragaburirwa, igakosorwa kandi igakora.

26 Nukoresha inkoreragahato yawe uzagubwa neza,

nuyireka igakora ibyo yishakiye izigendera.

27 Ingoyi n’ibiziriko bitsikamira ijosi ry’ikimasa,

inkoreragahato mbi zikwiye guhanishwa inkoni.

28 Inkoreragahato yawe ujye uyihatira gukora,

ujye uyihatira gukora itazaba imburamukoro,

koko ubunebwe bwigisha ingeso mbi nyinshi.

29 Ujye ukoresha inkoreragahato kuko ari cyo ibereyeho,

niyanga kukumvira ujye uyiboha.

30 Nyamara ntukagire uwo urengereza urugero,

ntukagire icyo ukora umurenganya.

31 Niba utunze inkoreragahato imwe ujye uyifata nkawe ubwawe,

koko uba warayibonye wiyushye akuya.

32 Niba ari yo yonyine utunze ujye uyifata nk’umuvandimwe,

koko uba umukeneye nk’uko ukeneye kubaho.

33 Numufata nabi akigendera uzamushakashakira he?