Kutiringira inzozi
1 Umupfapfa yizera ibitagira umumaro,
inzozi zitera ibigoryi kwiyemera.
2 Kwiringira inzozi ni nko gushaka gufata igicu,
kuziringira ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
3 Indorerwamo n’inzozi bifitanye isano,
mu ndorerwamo habonekamo ishusho itari umuntu by’ukuri.
4 Mbese mu kintu gihumanye havamo icyiza?
Mbese mu kinyoma havamo ukuri?
5 Kuragura, gucuragura n’inzozi nta cyo bimaze,
ni nk’ibitekerezo by’umugore uri ku nda.
6 Ntukite ku nzozi nk’izo,
ntukaziteho keretse ziturutse ku Usumbabyose.
7 Koko inzozi zayobeje benshi,
abaziringiye bakozwe n’isoni.
8 Amategeko y’Imana aratunganye nta buriganya buyarangwamo,
itegeko rigomba gukurikizwa nta kinyoma,
ku muntu w’intungane ubuhanga bwuzuye ubutungane.
Ibyerekeye ingendo
9 Umuntu wagenze cyane amenya byinshi,
umuntu w’inararibonye avugana ubwenge.
10 Umuntu utarahura n’ibibazo aba nta cyo aramenya,
nyamara uwagenze amenya byinshi.
11 Mu ngendo zanjye nabonye byinshi,
nabonye byinshi kuruta uko nshobora kubivuga.
12 Kenshi nari mu kaga hafi yo gupfa,
nyamara nakizwaga n’ubushishozi nari mfite.
Kubaha Uhoraho
13 Abubaha Uhoraho bazarama,
bazarama kuko biringira Ushobora kubakiza.
14 Umuntu wubaha Uhoraho nta cyo yikanga,
ntahinda umushyitsi kuko Imana ari yo mizero ye.
15 Hahirwa umuntu wubaha Uhoraho!
Ni nde yishingikirizaho?
Ni nde uzamushyigikira?
16 Uhoraho ahora ahanze amaso abamukunda,
ni umurinzi wabo ukomeye abashyigikira n’imbaraga,
abarinda inkubi y’umuyaga n’izuba ry’amanywa y’ihangu,
abarinda kugwa mu mutego no gucumura.
17 Abuzuza umunezero akabamurikira,
atanga ubuzima no kubaho n’umugisha.
Ibikorwa binyura Imana
18 Gutamba igitambo cy’icyibano ni ugusuzugura Imana,
amaturo y’abadakurikiza Amategeko ntayishimisha.
19 Usumbabyose ntanyurwa n’amaturo y’abamugomera,
ntababarira ibyaha akurikije ubwinshi bw’ibitambo.
20 Umuntu utamba igitambo yibye umukene,
ni nk’umuntu wicira umwana imbere ya se.
21 Umukene aronka umugati yiyushye akuya,
uwumuvutsa aba ari umwicanyi.
22 Uwambura mugenzi we ikimutunga aba amwishe,
uwima umukozi igihembo cye aba amennye amaraso.
23 Umuntu umwe arubaka undi agasenya,
mbese bombi baba bungutse iki uretse umuruho?
24 Umuntu umwe arasenga undi akavumana,
mbese Uhoraho azumva ijwi rya nde?
25 Uwiyuhagira amaze gukora intumbi akongera akayikora,
uko kwiyuhagira kuba kumumariye iki?
26 Ni nk’umuntu wigomwa kurya kubera ibyaha bye akongera agacumura.
Mbese ni nde uzumva isengesho rye?
None se kwicisha bugufi kwe byamwunguye iki?