Sir 36

Isengesho ryo gusabira Isiraheli

1 Mana Mugenga wa byose, utugirire imbabazi,

utugirire imbabazi kandi utume amahanga yose akubaha.

2 Hagurukira ibihugu by’abanyamahanga,

bihagurukire bimenye ububasha bwawe.

3 Uko waduhannye ukabagaragariza ubuziranenge bwawe,

ni na ko ukwiriye kubahana ukatugaragariza ububasha bwawe.

4 Uhoraho, nibakumenye nk’uko natwe twakumenye,

nibamenye ko nta Mana yindi ibaho itari wowe.

5 Erekana ibimenyetso bishya kandi ukore ibindi bitangaza,

uheshe ikuzo ukuboko kwawe kw’iburyo.

6 Erekana umujinya wawe ukwize uburakari bwawe,

tsemba abanzi bacu n’abadukandamiza.

7 Gira bwangu wibuke indahiro yawe,

bityo bajye barata ibikorwa byawe bitangaje.

8 Umuriro w’uburakari bwawe nutwike abacitse ku icumu,

abatoteza abantu bawe nibarimbuke.

9 Janjagura imitwe y’abatware b’amahanga,

bo bibwira bati: “Ni twe turiho twenyine!”

10 Ukoranyirize hamwe abakomoka kuri Yakobo,

ubasubize igihugu cyabo nk’uko byari bimeze mbere.

11 Uhoraho, babarira abantu bawe bitirirwa izina ryawe,

babarira Isiraheli wagize impfura yawe.

12 Girira impuhwe umurwa wawe muziranenge,

girira impuhwe Yeruzalemu wagize uburuhukiro bwawe.

13 Kwiza muri Siyoni ibisingizo byawe,

Ingoro yawe uyuzuzemo ikuzo ryawe.

14 Garagaza ko ari wowe waremye Isiraheli kuva mu ntangiriro,

uzuza ibyahanuwe mu izina ryawe.

15 Uhe abakwizera ibyo wabasezeranyije,

abahanuzi bawe nibabe abanyakuri.

16 Uhoraho, umva isengesho ry’abagaragu bawe,

bumve ukurikije umugisha Aroni yahaye abantu bawe.

17 Ibyo bizatuma abatuye isi bose bakumenya,

bazamenya ko ari wowe Uhoraho Imana ubuziraherezo.

Ibyerekeye ubushishozi

18 Igifu cyakira ibyokurya by’amoko yose,

nyamara hari ibikiryohera kuruta ibindi.

19 Uko akanwa kamenya guhitamo inyama ziryoshye,

ni na ko umunyabwenge amenya amagambo y’ibinyoma.

20 Umunyabwengebuke atera abantu agahinda,

nyamara uw’inararibonye amenya ikimukwiye.

Guhitamo umugore

21 Umugore yemera umugabo ubonetse wese,

nyamara umugabo ahitamo umugore yitonze.

22 Uburanga bw’umugore bushimisha umugabo,

burenze kure ibyo umugabo yifuza byose.

23 Iyo arangwa n’umutima mwiza kandi akavugana ituze,

icyo gihe umugabo aba ahirwa kuruta abandi bose.

24 Umugabo iyo ashatse umugore aba atangiye gukungahara,

aba abonye umufasha mwiza n’inkingi yishingikiriza.

25 Umurima utazitiye wigabizwa n’abajura,

umugabo udafite umugore abari umunyabyago kandi ararindagira.

26 Ni nde wakwiringira umujura utagira aho aba,

umujura uva mu mujyi akirukira mu wundi?

27 Umuntu umeze atyo ni nk’umugabo utagira aho aba,

ni nk’umugabo urara aho bwije.