Sir 38

Ibyerekeye indwara no kwivuza

1 Ujye uha umuganga icyubahiro kimukwiye,

koko na we ni ikiremwa cy’Uhoraho.

2 Ubuhanga bwo kuvura abuhabwa n’Usumbabyose,

bumeze nk’impano itangwa n’umwami.

3 Ubuhanga bw’umuganga bumuhesha icyubahiro,

ashimwa kimwe n’abantu bakomeye.

4 Uhoraho ni we waremye imiti mu bimera,

umuntu uzi ubwenge ntayisuzugura.

5 Mbese igiti si cyo cyatumye amazi aryohera?

Uko ni ko cyamenyekanishije ububasha bukirimo.

6 Uhoraho ni we wahaye abantu ubumenyi,

yarabubahaye kugira ngo bamushimire ibyiza yaremye.

7-8 Umuhanga mu byo kuvanga ibiti arabyifashisha,

umuganga na we arabikoresha agakiza indwara.

Bityo abantu Imana yaremye bahorana ubuzima,

Imana ni yo itanga ubuzima ku isi hose.

9 Mwana wanjye, nurwara ntukirangareho,

ujye usenga Uhoraho azagukiza.

10 Ujye wicuza ibyaha uhitemo gukora ibitunganye,

ujye wirinda icyaha icyo ari cyo cyose.

11 Ujye utura Imana imibavu myiza n’ifu nziza ku rugero ushoboye,

iryo turo ry’ifu nziza ujye urisukaho amavuta.

12 Hanyuma uhe umwanya muganga kuko ari ikiremwa cy’Uhoraho,

ntukamuhunge kuko na we umukeneye.

13 Hari igihe gukira kwawe ubikesha muganga,

14 koko na bo basenga Uhoraho,

baramusenga akabaha ubushobozi bwo kuvura no gukiza,

bityo abarwayi bakongera kugira ubuzima.

15 Umuntu ukunda gucumura ku Uwamuremye,

uwo akwiriye kugwa mu maboko ya muganga.

Ibyerekeye icyunamo

16 Mwana wanjye, ujye uririra uwapfuye,

ujye umurira ufite ishavu n’umubabaro.

Ujye ushyingura umurambo we mu cyubahiro,

ntukabure mu ishyingurwa rye.

17 Ujye urira ubabaye cyane umugire mu cyunamo uko bikwiye,

uzarire umunsi umwe cyangwa ibiri hato batakunegura,

bityo wihanagure amarira.

18 Koko rero guhora ushavuye bica intege,

guhorana agahinda bikurura urupfu.

19 Icyago ntigitana n’umubabaro,

nyamara ubukene ntawe ubwihanganira.

20 Ntugatume umutima wawe ugira agahinda,

ujye ukirinda wibuke ko byose bifite iherezo.

21 Ujye uzirikana ko upfuye atagaruka,

kuririra uwapfuye nta cyo bimaze,

ni wowe ubwawe uba wigirira nabi.

22 Ujye uzirikana ko nawe uzapfa,

“Ejo yari we, uyu munsi ni jye.”

23 Umuntu napfa ntugakomeze kumutekereza,

navamo umwuka ujye wihangana.

Ibyerekeye abanyabukorikori

24 Umwigishamategeko agomba igihe gihagije cyo kwiga,

agomba kureka indi mirimo kugira ngo agire ubuhanga.

25 Mbese umuhinzi yaba umunyabwenge?

Aterwa ishema no gufata inkoni akayobora ibimasa,

arabiyobora bigakurura imashini ihinga.

Nta bindi biganiro agira uretse ibyerekeye amatungo.

26 Ashishikazwa no guca imiringoti mu murima,

arara atekereza aho azabona urwuri rw’inka ze.

27 Ameze nk’umunyabukorikori cyangwa umwubatsi ukora amanywa n’ijoro,

ameze nk’abakora amakashe, bagashishikazwa no gukora amashusho anyuranye.

Buri wese ashishikarira kwigana igishushanyombonera,

bityo akarara amajoro atunganya igikorwa cye.

28 Ameze nk’umucuzi wicaye iruhande rw’icyuma acuriraho,

yitegereza icyuma agiye gucura,

ubukana bw’umuriro bumutera icyunzwe,

ahangana n’ubushyuhe bwo mu ruganda.

Urusaku rw’inyundo rumumena amatwi,

ahanga amaso ku gishushanyombonera,

ashishikarira gutunganya igikorwa cye,

arara amajoro akinonosora.

29 Ameze nk’umubumbyi uriho abumba,

ahindukiza icyo abumba akoresheje ibirenge byombi,

ahora ashishikajwe n’igikorwa cye,

ashishikarira kubumba ibintu byinshi.

30 Akāta ibumba akoresheje amaboko ye,

arariribata kugira ngo rinoge,

ashishikarira kunogereza icyo abumba,

arara amajoro atunganya icyocyezo.

31 Abo bose bagirira icyizere amaboko yabo,

buri wese akorana ubuhanga umwuga we.

32 Abo bantu batariho nta mujyi wakubakwa,

nta wawuturamo nta n’uwawugeramo.

33 Nyamara ntibatumirwa mu nama y’umujyi,

mu ikoraniro ntibahabwa umwanya w’icyubahiro,

ntibashobora kuba abacamanza,

ntibasobanukiwe ibyerekeye Amategeko.

Ntibarangwaho ubumenyi n’ubuhanga buhanitse,

nta n’ubwo bavugwa mu bahimbye imigani.

34 Nyamara umurimo wabo utuma ibyaremwe bihagarara neza,

mu isengesho ryabo basaba gutunganya umwuga wabo.