Igisingizo cy’umwigishamategeko
1 Ibyo si ko biri ku muntu ushishikarira kwiga ibyerekeye Amategeko y’Usumbabyose,
ashakashaka ubuhanga bw’abakurambere,
ashishikarira ibyavuzwe n’abahanuzi,
2 azirikana amagambo yavuzwe n’abantu b’ibirangirire,
ashobora gusobanura imigani.
3 Asesengura amabanga ari mu migani,
ashobora no gusobanura amagambo akomeye.
4 Uwo muntu ashobora gukorera abakomeye,
aboneka mu ikoraniro ry’abategetsi,
akora ingendo mu bihugu by’amahanga,
koko afite ubushishozi ku byerekeye ibyiza n’ibibi bikorwa n’abantu.
5 Azinduka mu museso akerekeza umutima ku Uhoraho Umuremyi we,
asengera imbere y’Usumbabyose,
atakambira Imana ngo imubabarire ibyaha bye.
6 Asaba kandi Uhoraho Imana ikomeye kumuha ubwenge,
bityo azatangaza ubuhanga bwe,
mu isengesho rye azashimira Uhoraho.
7 Azarangwa n’inama nziza n’ubumenyi buhanitse,
azasesengurana ubushushozi amabanga y’Imana.
8 Azerekana ibikubiye mu nyigisho yahawe,
azanezezwa n’Amategeko y’Isezerano ry’Uhoraho.
9 Benshi bazarata ubwenge bwe kandi ntibuzibagirana,
abantu ntibazamwibagirwa na rimwe,
izina rye rizahoraho uko ibisekuruza bizasimburana.
10 Abantu bazarata ubuhanga bwe,
bazamusingiriza mu ikoraniro.
11 Narama izina rye rizaruta ayandi menshi,
napfa bizaba bimuhagije.
Igisingizo cy’ubuhanga bw’Imana
12 Ndashaka kugaragaza ibitekerezo byanjye,
koko binyuzuyemo nk’ukwezi kwazoye.
13 Bana banjye b’intungane, nimuntege amatwi,
nimukure nk’ururabyo rwameze ku nkombe y’umugezi.
14 Nimutāme impumuro nziza nk’umubavu,
nimurabye indabyo nyinshi nk’amalisi,
nimukwize hose impumuro yanyu,
nimusingize Uhoraho mumushimire ibikorwa bye byose.
15 Nimutangaze ububasha bw’izina rye,
mumusingize muririmba kandi mucuranga,
nimumushimire muririmba muti
16 “Mbega ukuntu ibikorwa byose by’Uhoraho ari byiza!
Icyo ategetse cyose gikorwa mu gihe cyacyo.”
17 Ntimukibaze muti: “Iki ni iki?”
Cyangwa muti: “Kiriya kimaze iki?”
Koko buri kintu kizasobanuka mu gihe cyacyo.
18 Ku bw’itegeko rye icyo yifuza cyose kirakorwa,
nta wushobora kuburizamo igikorwa cye cy’agakiza.
19 Ibikorwa byose by’abantu biri imbere y’Uhoraho,
nta muntu ushobora kumwihisha.
20 Uhoraho areba ibuziraherezo,
kuri we nta gitangaje kibaho.
21 Ntimukibaze muti: “Iki ni iki?”
Cyangwa muti: “Kiriya kimaze iki?”
Koko buri kintu cyose gifite icyo cyaremewe.
22 Umugisha we usendera igihugu,
ugisendera nk’umwuzure.
23 Uhoraho azaha amahanga uburakari bwe ho umurage,
azabigenza nk’uko yahinduye amazi umunyu.
24 Inzira ze zibonereye intungane,
nyamara ku bagome zirimo inzitizi.
25 Kuva mu ntangiriro ibintu byiza yabigeneye intungane,
ibibi yabigeneye abanyabyaha.
26 Ibi ni byo by’ingenzi mu mibereho y’abantu:
amazi n’umuriro, icyuma n’umunyu,
ifu n’amata n’ubuki,
divayi n’amavuta n’imyambaro.
27 Ibyo bintu byose bigirira akamaro abemera Imana,
abanyabyaha bibagwa nabi.
28 Hari imiyaga yabereyeho guhana abanyabyaha,
iyo yarakaye iteza ibyorezo bikomeye,
igihe cy’urubanza yongera ubukana bwayo,
bityo ihosha uburakari bw’Uwayiremye.
29 Umuriro n’urubura, inzara n’urupfu,
ibyo byose byaremewe guhana abanyabyaha.
30 Imikaka y’inyamaswa, manyenga n’impiri,
inkota ihana abanyabyaha ikabarimbura,
31 ibyo byose bishimishwa no gukurikiza Amategeko y’Imana.
Biri ku isi byiteguye gukorera Imana,
igihe nikigera bizubahiriza ijambo ryayo.
32 Kuva mu ntangiriro narabisobanukiwe,
nabitekerejeho maze ndandika nti:
33 “Ibiremwa by’Uhoraho byose ni byiza,
aha abantu ibyo bakeneye mu gihe gikwiye.”
34 Ntimukavuge muti: “Iki ni kibi kurusha kiriya”,
koko ubwiza bwa buri kintu buzamenyekana mu gihe cyacyo.
35 None rero nimuririmbe mubikuye ku mutima,
nimurangurure musingize izina ry’Uhoraho.