Sir 4

1 Mwana wanjye, ntukime umukene icyamutunga,

umuntu utishoboye ntukamurangarane.

2 Ntukababaze umushonji,

ntukarakaze umutindi.

3 Ntugahuhure umuntu uhangayitse,

ntukarangarane umukene.

4 Ntukirengagize ugusabye,

ntukamuhunze amaso.

5 Ntugahunze umukene amaso,

ntukamuhe urwaho rwo kukuvuma.

6 Umukene nababara azakuvuma,

Imana yamuremye izumva isengesho rye.

7 Ujye ugirana ubucuti n’abantu bose,

ujye wubaha abategetsi.

8 Ujye utega amatwi umukene,

ujye ubasubizanya ubwitonzi.

9 Ujye urengera ukandamizwa,

ujye uca urubanza mu kuri.

10 Impfubyi ujye uzibera umubyeyi,

ujye ufasha abapfakazi mu mwanya w’abagabo babo,

bityo uzaba nk’umwana w’Usumbabyose,

azagukunda kurusha nyoko wakubyaye.

Ubuhanga burigisha

11 Ubuhanga buhesha ikuzo ubufite,

burinda ubushakashaka.

12 Ubukunda aba akunda ubuzima,

uzinduka abushakashaka azanezerwa.

13 Ubufite azahabwa ikuzo ho umurage,

aho agiye hose Uhoraho amuha umugisha.

14 Abayoboke babwo basingiza Nyirubutungane,

ababukunda Uhoraho arabakunda.

15 Ubwemera azacira amahanga imanza,

ubwitaho azabaho mu mutekano.

16 Ubwizera azabuhabwa ho umurage,

azaburaga abazamukomokaho.

17 Ubwizera bubanza kumunyuza mu mayira aziguye,

bumutera ubwoba agahinda umushyitsi,

bumuha inyigisho ziruhanyije kugeza ko bumwizera,

bumugerageresha amategeko yabwo.

18 Hanyuma buramugarukira bukamunezeza,

bumuhishurira amabanga yabwo.

19 Iyo ayobye buramutererana,

buramutererana agakurizaho kurimbuka.

Ubwitonzi n’ubutabera

20 Ujye utegereza umwanya uboneye,

ujye wirinda icyaha kandi ntukigaye.

21 Habaho isoni zigutera gucumura,

habaho n’isoni ziguhesha ikuzo n’ubutoni.

22 Ntugakabye mu kwibabaza,

ntukagire isoni bituma ucika intege.

23 Ntuzareke kuvuga igihe bikwiye,

ntugahishe ubuhanga bwawe.

24 Koko imvugo ni yo igaragaza ubuhanga,

amagambo agaragaza ubumenyi.

25 Ntugahinyure ukuri,

ujye uterwa isoni n’ubujiji bwawe.

26 Ntukagire isoni zo kwicuza ibyaha byawe,

ntukabuze uruzi gutemba.

27 Ntukemere gutegekwa n’umupfapfa,

ntukihambire ku munyabubasha.

28 Ujye uharanira ukuri kugeza gupfa,

Uhoraho Imana azakurwanirira.

29 Ntugahubuke mu byo uvuga,

ntukabe umunebwe n’indangare mu byo ukora.

30 Ntukigire intare mu rugo rwawe,

ntukabe ikigwari imbere y’abagaragu bawe.

31 Ntukishimire guhabwa gusa,

ntukinubire gutanga.