Amagorwa ya muntu
1 Amagorwa menshi yaremewe buri muntu wese,
umutwaro uremereye uri kuri bene Adamu kuva bakivuka,
uzabagumaho kugeza igihe bazapfira.
2 Ibyo bahora batekereza bibakura umutima,
iyo nkeke bayiterwa n’umunsi w’urupfu ubategereje.
3 Ibyo bigera kuri buri wese,
kuva ku wicaye ku ntebe ya cyami,
kugeza ku woroheje wicaye mu mukungugu no mu ivu,
4 kuva ku wambaye imyambaro y’umuhemba n’ikamba,
kugeza ku mukene wifubika ibishwangi.
5 Abo bose barangwa n’uburakari n’ishyari,
barangwa n’impungenge n’inkeke,
barangwa n’ubwoba bw’urupfu,
barangwa n’inzika n’intonganya,
iyo baryamye ngo baruhuke barushaho kugira inkeke.
6 Iyo aryamye ntagoheka amera nk’uri maso,
inzozi arota zimukura umutima,
amera nk’umusirikari wahunze urugamba.
7 Iyo akangutse aratangara,
atangazwa n’uko ubwoba yari afite ari ubw’ubusa.
8 Ni ko bimeze ku byaremwe byose,
bigera ku bantu no ku nyamaswa,
nyamara abanyabyaha bo byikuba karindwi.
9 Ibyo ni urupfu no kwicana,
ni amakimbirane n’intambara,
ni ibyago n’inzara,
ni ibitotezo n’ibyorezo.
10 Ibyo byose byabereyeho guhana abanyabyaha,
ni bo batumye habaho umwuzure.
11 Ikintu cyose cyavuye mu gitaka kizagisubiramo,
ibivuye mu mazi bizayasubiramo.
Iherezo ry’akarengane
12 Icyitwa ruswa cyose n’akarengane bizashira,
nyamara ubutungane buzahoraho iteka.
13 Ubukungu bw’abahendanyi bukama nk’umugezi,
buzayoyoka nk’inkuba ihinda mu gihe cy’imvura y’umugaru.
14 Umuntu ugira ubuntu arishima,
nyamara abanyabyaha bazarimbuka.
15 Abakomoka ku batubaha Imana ntibazororoka,
bazamera nk’igiti cyashoye imizi ku rutare rwanamye.
16 Urubingo rumera ku nkombe z’uruzi rurandurwa mbere y’ibindi byatsi,
17 nyamara umunyampuhwe ameze nk’ubusitani bwahawe umugisha,
imfashanyo atanga zizahoraho iteka.
Kubaha Imana ni byo bifite akamaro
18 Umuntu witunze kimwe n’umunyamwuga babaho neza,
nyamara uwavumbuye ikintu cy’agaciro aruta abo bombi.
19 Kugira abana no guhanga umujyi bitera kwamamara,
nyamara umugore witonda aruta ibyo byombi.
20 Divayi n’indirimbo binezeza umutima,
nyamara guharanira ubuhanga biruta ibyo byombi.
21 Umwirongi n’inanga biryoshya indirimbo,
nyamara ijwi ryiza riruta ibyo byombi.
22 Ikimero n’uburanga binyura amaso,
nyamara umurima urimo imyaka itoshye uruta ibyo byombi.
23 Incuti ihura n’indi mu gihe gikwiye,
nyamara ikibiruta ni uguhura k’umugore n’umugabo.
24 Abavandimwe n’abagiraneza bakenerwa mu gihe cy’amakuba,
nyamara ikiruta ibyo ni ugufasha abakene.
25 Izahabu n’ifeza bituma umuntu agendana ishema,
nyamara inama nziza ibiruta byose.
26 Ubukungu n’imbaraga bituma umuntu agubwa neza,
nyamara ikibiruta n’ukubaha Uhoraho.
Uwubaha Uhoraho nta cyo abura,
umwubaha nta yindi nkunga aba akeneye.
27 Umuntu wubaha Uhoraho ameze nk’ubusitani bwahawe umugisha,
kumwubaha birinda umuntu kurusha ikuzo iryo ari ryo ryose.
Kwirinda gusabiriza
28 Mwana wanjye, mu buzima bwawe ujye wirinda gusabiriza,
ni byiza gupfa ukavaho aho gusabiriza.
29 Umuntu urarikira ibiri ku meza y’abandi,
bene uwo nta mibereho aba afite,
yiyandurisha ibyokurya ataruhiye,
nyamara ushyira mu gaciro kandi warezwe neza arabyirinda.
30 Umuntu utagira isoni abangukirwa no gusabiriza,
nyamara amaherezo bizamugaruka.