Sir 41

Ibyerekeye urupfu

1 Wa rupfu we, kugutekereza bitera inkeke,

bihangayikisha umuntu utunze ibye mu mahoro,

bihangayikisha umuntu utagira icyo yikanga kandi agahirwa muri byose,

bihangayikisha kandi umuntu ukibasha kwinezeza.

2 Wa rupfu we, iteka uciye ribereye umuntu w’umutindi utagira imbaraga,

ribereye umusaza washegeshwe no guhangayika,

ribereye umuntu wivumbagatanya utakibasha kwihangana.

3 Ntugatinye iteka urupfu ruzagucira,

ujye wibuka abakubanjirije n’abazagukurikira.

4 Iryo ni itegeko ry’Uhoraho ku binyamubiri byose.

Kuki wakwanga icyemezo Usumbabyose yafatiye abantu bose?

Wabaho imyaka icumi, ijana cyangwa igihumbi,

ikuzimu ntawe uzita ku myaka wamaze.

Igihano cy’abatubaha Imana

5 Abana b’abanyabyaha bateye ishozi,

abo ni bo babana n’abatubaha Imana.

6 Umurage w’abana b’abanyabyaha uzayoyoka,

ababakomokaho bazahorana ikimwaro.

7 Umubyeyi utubaha Imana azavumwa n’abana be,

bazamuvuma kuko ari we wabakururiye ikimwaro.

8 Bazabona ishyano abatubaha Imana,

bazabona ishyano abanze gukurikiza Amategeko y’Usumbabyose.

9 Nimuvuka muzaba muvukiye umuvumo,

nimupfa muzawuhabwa ho umurage.

10 Ikintu cyose cyavuye mu gitaka kizagisubiramo,

abatubaha Imana na bo bazavumwa kandi barimbuke.

Kuvugwa neza

11 Umubiri w’umuntu ni ubusa,

nyamara urangwa n’ubutungane ntazibagirana.

12 Ujye uharanira kuvugwa neza,

koko numara gupfa ni byo bazakwibukiraho.

13 Ubuzima bwiza bumara igihe gito,

nyamara kuvugwa neza byo bihoraho.

Ibikwiye gutera isoni

14 Bana banjye, mujye mwita ku nyigisho zanjye muzagira amahoro,

ubuhanga buhishe n’umutungo utagaragara,

ibyo byombi bimaze iki?

15 Ni byiza ko umuntu ahisha ubupfapfa bwe,

bene uwo aruta uhisha ubuhanga bwe.

16 Ngiye kubabwira icyo ntekereza ku bintu bikwiye gutera isoni,

si byiza guterwa isoni na buri kintu cyose,

abantu bose ntibabona ibintu kimwe.

17 Dore ibikwiye kubatera isoni:

kwigira ibyomanzi imbere y’ababyeyi,

kuvuga ibinyoma imbere y’abategetsi.

18 Gukora ikosa imbere y’abacamanza,

guca ku Mategeko y’Imana imbere y’ikoraniro.

19 Guhemuka imbere ya mugenzi wawe cyangwa incuti,

kwiba mu maso y’abaturanyi.

20 Kutavuga ukuri kw’Imana no kwica isezerano,

kubura ikinyabupfura ku meza.

21 Kutita ku muntu ugusabye,

kutikiriza ugushuhuje.

22 Kurangamira umugore w’indaya,

kwirengagiza mwene wanyu.

23 Kwiba umutungo wa mugenzi wawe,

kurarikira umugore wa mugenzi wawe.

24 Kugirana imishyikirano n’umuja wawe,

kwegera uburiri bwe.

25 Kubwira nabi incuti yawe,

kubwira nabi umuntu uhaye,

26 gusubiramo ibyo wumvise no kumena ibanga.

27 Ibyo bintu bijye bigutera isoni,

bityo abantu bazabikubahira.