Ibidakwiye gutera isoni
1 Ibi bikurikira ni byo bidakwiye kugutera isoni,
nyamara ntibizakubere impamvu yo gucumura.
2 Gukurikiza Amategeko y’Usumbabyose n’Isezerano rye,
kurenganura umuntu n’iyo yaba atubaha Imana,
3 gufatanya na bagenzi bawe kwishyura ibyo mwakoresheje ku rugendo,
kugabana n’abandi umurage wawe,
4 gukoresha umunzani n’ibipimo bikwiye,
kunguka bike cyangwa byinshi,
5 kunguka mu bucuruzi,
gucyaha abana bawe wihanukiriye,
guhana umugaragu mubi wihanukiriye.
6 Umugore gito ashoborwa n’ingufuri,
ahari abantu benshi ujye ufungirana ibintu by’agaciro.
7 Ujye ubara kandi upime ibyawe byose,
ujye wandika ibyo utanze n’ibyo wakiriye.
8 Ntugatinye guhana umupfayongo n’umupfapfa,
ntugatinye gucyaha umusaza ushinjwa ubusambanyi.
Ibyo bizagaragaza ko warezwe neza,
bityo abantu bazabigushimira.
Impungenge umwari atera se
9 Umwari atuma se atagoheka nubwo nta cyo avuga,
impungenge amutera zimubuza ibitotsi.
Iyo akiri inkumi ashobora kugumirwa,
iyo yarongowe ashobora gusendwa.
10 Iyo akiri isugi ashobora kwangirika,
ashobora gutwara inda akiri kwa se.
Iyo yarongowe ashobora guhemukira umugabo we,
ashobora kandi kuba ingumba.
11 Umwari ushamadutse ujye umugenzura ukomeje,
bitagenze bityo azagusekesha mu banzi,
uzaba iciro ry’imigani mu mujyi kandi uhuririrwe n’abantu,
azagukoza isoni mu ikoraniro.
Kwitondera abagore
12 Ntukarangazwe n’uburanga bw’umuntu uwo ari we wese,
ntukagirane agakungu n’abagore.
13 Uko inda ziva mu myambaro,
ni na ko ubugome buturuka mu bagore.
14 Ubugome bw’umugabo buruta ineza y’umugore,
koko umugore akoza isoni kandi agateza ikimwaro.
Ubuhangange bw’Imana mu biremwa byayo
15 Reka mbibutse ibikorwa by’Uhoraho,
ngiye kubatekerereza ibyo nabonye.
Ijambo ry’Uhoraho ni ryo ibyaremwe byose bikesha kubaho.
16 Izuba rimurikira ibintu byose,
ibikorwa by’Uhoraho bigaragaza ikuzo rye.
17 Abamarayika b’Uhoraho ntibashobora kwamamaza ibitangaza bye byose,
ibyo Uhoraho Ushoborabyose yashyizeho,
ibyo yashyizeho kugira ngo isi n’ijuru bikomere mu ikuzo rye.
18 Uhoraho areba mu nyanja no mu mitima y’abantu,
amenya amabanga yabyo,
koko Usumbabyose afite ubumenyi bwose,
amenya ibimenyetso bigenga ibihe.
19 Ni we utangaza ibyahise n’ibizaza,
ni we uhishura ibihishwe byose.
20 Nta gitekerezo cy’umuntu kimucaho,
nta n’ijambo na rimwe rimwihisha.
21 Ibiriho byose yabiremanye ubuhanga butangaje,
koko yahozeho kandi azahoraho iteka ryose,
ibyo yaremye nta wagira icyo yongeraho cyangwa agabanyaho,
nta mujyanama yigeze akenera.
22 Mbega ukuntu ibikorwa bye byose biteye ubwuzu!
Biteye ubwuzu kuva ku gito muri byo umuntu abasha kubona.
23 Ibyo byose biriho kandi bizahoraho iteka ryose,
byagenewe kumvira Uwabiremye.
24 Ibintu byose bigenda ari bibiri bibiri,
buri kintu kijyana n’ikindi,
nta cyo yaremye kituzuye,
25 kimwe cyunganira ikindi.
None se ni nde warambirwa kureba ikuzo rye?