Ibyerekeye ikirēre n’izuba
1 Mbega ukuntu ikirēre kirabagirana!
Mbega ukuntu ijuru ribengerana!
2 Iyo izuba rirashe ryamamaza ibitangaza by’Usumbabyose.
3 Ku manywa ryumisha ubutaka,
ni nde wakwihanganira ubushyuhe bwaryo?
4 Abantu bacanira itanura kugira ngo rishyuhe,
nyamara izuba ritwika imisozi incuro eshatu kurushaho.
Ryohereza ibirimi by’umuriro,
ryohereza imirasire yaryo rigahuma amaso.
5 Mbega ukuntu Uhoraho akomeye!
Ni we wariremye kandi riyoborwa n’itegeko rye.
Ibyerekeye ukwezi
6 Ukwezi na ko kubonekera igihe cyako,
gutandukanya ibimenyetso bihoraho by’imihindukire y’ibihe.
7 Ukwezi kuranga ibihe by’iminsi mikuru,
ukwezi kurazora hanyuma kukagabanuka.
8 Amazina y’amezi akomoka ku mboneko zako,
uburyo gukura n’uko kugabanuka biratangaje,
ni ikimenyetso cy’ibinyarumuri bimurika mu kirēre cy’ijuru.
Ibyerekeye inyenyeri
9 Umucyo w’inyenyeri ugaragaza ubwiza bw’ikirēre,
ni imitako imurika mu ijuru ry’Uhoraho.
10 Ku bw’itegeko ry’Imana nziranenge biguma aho byagenewe,
ntibijya bicogora ku murimo wabyo wo kumurika.
Ibindi byiza bitatse ikirēre n’isi
11 Ujye witegereza umukororombya maze ushimire Uwawuremye,
ni mwiza cyane kubera ukubengerana kwawo.
12 Umeze nk’uruziga rumurika mu kirēre,
rwakozwe n’ibiganza by’Usumbabyose.
13 Ku bw’itegeko ry’Usumbabyose urubura ruragwa,
iyo ategetse imirabyo irarabya.
14 Ibigega byo mu ijuru birafunguka,
ibicu bigenda nk’inyoni ziguruka.
15 Ku bw’imbaraga z’Usumbabyose ibicu birakomera,
birasandara maze bikabyara urubura.
16-17 Iyo imisozi imubonye ihinda umushyitsi,
ijwi ry’inkuba ye ritingisa isi yose.
Ku bushake bwe umuyaga wo mu majyepfo urahuha,
uhuha nk’inkubi y’umuyaga wo mu majyaruguru cyangwa serwakira.
Ugusha amasimbi nk’inyoni ziguye ku butaka,
amasimbi amanuka nk’inzige zigwa ku butaka.
18 Urwererane rw’amasimbi rurashimisha,
kugwa kwayo kuratangaza.
19 Imana ikwiza urume ku isi rukamera nk’umunyu,
urwo rume iyo rukonje ruhinduka nk’imigera y’amahwa.
20 Imana yohereza umuyaga ukonje wo mu majyaruguru,
uwo muyaga urahuha amazi agakomera nk’ibuye,
uhuha hejuru y’inyanja hose hagakonja cyane hagahinduka nk’urutare.
21 Umuyaga utwika ukongora imisozi n’ubutayu,
utwika ibyatsi byose nk’umuriro.
22 Nyamara ubuhehere bw’ibicu butuma bigarura ubuyanja,
ikime kiraza kigacogoza ubushyuhe.
23 Imana yakamije inyanja nini kubera umugambi wayo,
yarazikamije zihinduka ibirwa.
24 Abagenda mu nyanja batubwira ububi bwayo,
ibyo badutekerereza biradutangaza cyane.
25 Mu nyanja harimo ibiremwa bitangaje,
harimo inyamaswa z’amoko yose n’ibikōko biteye ubwoba.
26 Imana ishoboza intumwa yayo kugera ku ntego,
ku bw’ijambo ryayo byose biratungana.
27 Dushobora kuvuga byinshi ariko ntitubirangize,
nyamara muri make “Imana ni yo byose”.
28 Twavana he imbaraga zo kuyisingiza?
Koko Imana irakomeye, isumba ibiremwa byose.
29 Uhoraho arakomeye kandi akwiye gutinywa,
ububasha bwe buratangaje.
30 Nimusingiza Uhoraho mujye mumurata uko mubishoboye,
nyamara arakomeye kuruta uko mubivuga.
Nimumuhimbaze n’imbaraga zanyu zose,
ntimucike intege nubwo mudashobora kumusingiza uko bikwiye.
31 Ni nde wabonye Imana ngo ayivuge ibigwi?
Ni nde ushobora kuyihimbaza uko bikwiye?
32 Hari n’ibindi byinshi bikomeye kurusha ibyo tubona,
ibikorwa by’Imana tubona ni bike cyane.
33 Koko rero Uhoraho ni we waremye ibintu byose,
abamwubaha ni we wabahaye ubuhanga.