Igisigo kirata ba sogokuruza
1 Reka turate abantu babaye ibyamamare,
abo ni ba sogokuruza dukurikije uko bagiye basimburana.
2 Uhoraho yabahaye ikuzo ryinshi,
yaberekaniyemo ikuzo ryayo kuva kera.
3 Bamwe muri bo bari abategetsi b’ibihugu,
abandi bari ibyamamare kubera ububasha bwabo,
abandi bari abajyanama barangwa n’ubuhanga,
abandi bari abahanuzi bakomeye.
4 Bamwe muri bo bayoboraga ibihugu batanga inama,
ubuhanga bwabo bwagiriraga abantu akamaro,
bari abanyabwenge mu magambo no mu nyigisho zabo.
5 Bari abahimbyi b’indirimbo zinogeye amatwi,
bari abanditsi b’ibisigo.
6 Bari abakire bakagira n’ububasha bwinshi,
biberaga iwabo mu mahoro.
7 Abo bose bubahwaga n’abo mu gihe cyabo,
bari ibyamamare mu mibereho yabo.
8 Bamwe muri bo ntibigeze bibagirana,
na n’ubu abantu baracyabavuga ibigwi.
9 Hari n’abibagiranye burundu,
baribagiranye nk’abatigeze babaho,
bo n’abana babo barapfuye baribagirana.
10 Nyamara ba sogokuruza bo baranzwe n’ineza,
ibikorwa byabo by’ubutungane ntibyibagiranye.
11 Ababakomokaho bakomeje umurage mwiza,
na bo bawuraze abana babo.
12 Ababakomokaho bakomeje amasezerano,
abana babo na bo bazabakurikiza.
13 Ababakomokaho bazabaho iteka,
ikuzo ryabo ntirizibagirana.
14 Imibiri yabo yashyinguwe mu mahoro,
amazina yabo azavugwa mu bisekuruza byose.
15 Amahanga yose azarata ubuhanga bwabo,
ikoraniro ry’intungane rizabavuga ibigwi.
Henoki na Nowa
16 Henoki yanejeje Uhoraho amujyana mu ijuru,
yabereye ibindi bisekuruza urugero rwo kwihana.
17 Imana yabonye ko Nowa ari intungane,
nyuma y’irimbuka ry’ibintu byose ni we abantu bakomotseho,
igihe cy’umwuzure ku isi hari abarokotse kubera we.
18 Uhoraho yagiranye na we amasezerano y’iteka,
yamusezeraniye ko nta kinyabuzima kizongera kurimburwa n’umwuzure.
Aburahamu
19 Aburahamu yabaye sekuruza w’amahanga menshi,
nta muntu n’umwe wigeze amurusha ikuzo.
20 Yakurikije Amategeko y’Usumbabyose,
yagiranye Isezerano na we.
Iryo Sezerano ryaranzwe n’ikimenyetso cyari ku mubiri we,
Imana yaramugerageje abonekaho ubutungane.
21 Ni yo mpamvu Imana yamurahiye ko amahanga yose azahabwa umugisha,
azawuherwa mu bazamukomokaho.
Yamusezeranyije ko bazagwira nk’umukungugu wo ku isi,
yamusezeranyije ko bazashyirwa hejuru nk’inyenyeri zo ku ijuru.
Yamusezeranyije kandi ko izabaha igihugu,
igihugu gihereye ku nyanja kikagera ku yindi,
igihugu gihereye ku ruzi rwa Efurati kikagera ku mpera z’isi.
Izaki na Yakobo
22-23 Izaki na we Uhoraho yamugiriye Isezerano nk’iryo,
yarimugiriye kubera se Aburahamu.
Yakobo ni we Uhoraho yaraze Isezerano rye n’umugisha w’abantu bose,
yamusezeranyije ko azamuha umugisha,
yamuhaye igihugu ho gakondo,
yakigabanyijemo imigabane cumi n’ibiri,
iyo migabane yayihaye imiryango cumi n’ibiri.