Musa
1 Mu bakomoka kuri Yakobo Imana yatoranyijemo umugiraneza,
yatoranyije umuntu washimwaga n’abantu bose,
yatoranyije umuntu wakundwaga n’Imana n’abantu,
uwo ni Musa twibuka tunezerewe.
2 Uhoraho yamuhaye ikuzo nk’iry’abamalayika,
yamugize igihangange abanzi be baramutinya.
3 Ku bw’ijambo rye Imana yateje Misiri ibyago,
Uhoraho yaramukujije imbere y’abami,
yamuhaye amategeko agenewe umuryango we,
yamuhishuriye ikuzo rye.
4 Kubera ubwitonzi n’ubudahemuka bwe,
Uhoraho yamutoranyije mu bantu bose aramwiyegurira.
5 Yamwumvishije ijwi rye,
yamujyanye mu gicu kijimye.
Yamuhaye amategeko imbonankubone,
yamuhaye Amategeko atanga ubuzima n’ubumenyi.
Musa yagombaga kwigisha abakomoka kuri Yakobo Isezerano ry’Uhoraho,
yagombaga gutoza Abisiraheli amabwiriza ye.
Aroni
6 Uhoraho yakujije Aroni,
yari intungane kimwe na Musa,
yari umuvandimwe we wo mu nzu ya Levi.
7 Uhoraho yagiranye na we Isezerano rihoraho,
yamuhaye kumukorera nk’umutambyi w’abantu be.
Yamwambitse imyambaro y’icyubahiro,
yamwambitse igishura cy’ikuzo.
8 Yamwambitse ikuzo rihebuje,
yamwambitse ibimenyetso by’ubutware:
amakabutura yera n’ikanzu itatse n’igishura.
9 Yamuhaye inshunda zo kuzengurutsa ku mwambaro we,
yamuhaye n’amayugi ya zahabu impande zose.
Uko atambutse ayo mayugi yararangiraga,
ijwi ryayo ryumvikaniraga mu Ngoro,
ibyo byaberaga urwibutso abo mu muryango we.
10 Yamwambitse ikanzu izira inenge yaboshywe n’abadozi b’abahanga,
iyo kanzu yari iboshywe mu budodo bw’izahabu n’ubw’umuhemba n’ubw’umutuku.
Yamwambitse n’igishura cyaboshywe n’abadozi b’abahanga,
icyo gishura cyari kiboshywe mu budodo butukura,
cyari gitatseho Urimu na Tumimu.
11 Icyo gishura cyari gitatseho amabuye y’agaciro aharagase nka kashe,
ayo mabuye yari yarasizwe izahabu n’umubaji wayo,
ayo mabuye yari yanditsweho amazina y’imiryango yose y’Abisiraheli,
yari yanditsweho kugira ngo itazibagirana imbere y’Uhoraho.
12 Yamwambitse igitambaro cyo mu mutwe gitatseho izahabu,
icyo gitambaro cyari cyanditsweho ngo “Uweguriwe Uhoraho”.
Iyo mitako yari ikimenyetso cy’icyubahiro,
yari ikoranywe ubuhanga, ihebuje kandi inogeye amaso.
13 Mbere ya Aroni ntihigeze habaho imyambaro myiza nk’iyo,
nta muntu n’umwe wigeze yambara bene iyo myambaro,
yambawe gusa n’abahungu ba Aroni n’abazabakomokaho iteka ryose.
14 Aroni azatamba ibitambo bikongorwa n’umuriro kabiri ku munsi,
ibyo ni ibitambo bihoraho.
15 Musa ni we wamweguriye Uhoraho,
yamusize amavuta azira inenge.
Koko byamubereye isezerano rihoraho,
iryo sezerano rizahoraho kuri Aroni no ku bazamukomokaho,
rizahoraho igihe cyose ijuru ririho.
Bazakorera Uhoraho nk’abatambyi,
bazaha abantu umugisha mu izina rye.
16 Uhoraho yatoranyije Aroni mu bantu bose,
yaramutoranyije kugira ngo amutambire ibitambo bikongorwa n’umuriro,
yaramutoranyije kugira ngo amwosereze imibavu ituma yibuka abantu be,
yaramutoranyije kugira ngo ahongerere ibyaha by’umuryango we.
17 Yahaye Aroni amategeko ye,
yamuhaye ububasha bwo kuyasobanura no kuyigisha abakomoka kuri Yakobo,
yamutegetse kubera urugero Abisiraheli akurikiza Amategeko.
18 Mu butayu abatari ab’umuryango wa Musa bamugiriye ishyari,
barakoranye bamurwanya bafite uburakari,
abo ni Datani na Abiramu na bagenzi babo n’agatsiko ka Kore.
19 Uhoraho abibonye biramubabaza,
yabarimbuje uburakari bwe bukaze,
yabakoreyeho igitangaza abatsembesha umuriro we ugurumana.
20 Hanyuma yongereye Aroni ikuzo,
yamuhaye n’umurage:
ni uburenganzira ku muganura w’imbuto za mbere,
yamugeneye ibyokurya bihagije.
21 Koko ibyokurya byabo ni ibitambo bitambirwa Uhoraho,
yarabimweguriye we n’abamukomokaho.
22 Nyamara Aroni nta munani yahawe mu gihugu,
nta mugabane agira mu muryango.
Koko Uhoraho yaramubwiye ati:
“Jyewe ubwanjye ndi umunani wawe n’umugabane wawe.”
Fineyasi
23 Fineyasi mwene Eleyazari ni we wa gatatu wahawe ikuzo,
koko yashishikariye guhesha Uhoraho icyubahiro,
yakomeje ubutwari igihe abantu bari bigometse,
kubera ibyo yasabiye Abisiraheli imbabazi z’ibyaha byabo.
24 Byatumye Uhoraho agirana na we Isezerano ry’amahoro,
yamugize umutware w’Ingoro ye n’uw’umuryango we,
we n’abamukomokaho yabagize abatambyi bakuru ubuziraherezo.
25 Uhoraho yagiranye irindi Sezerano na Dawidi,
Dawidi uwo yari mwene Yese wo mu muryango wa Yuda,
umurage we wa cyami wahawe umwe mu bahungu be,
nyamara umurage wa Aroni wahawe abamukomotseho bose.
26 Mwe abakomoka kuri Aroni, Uhoraho nabuzuzemo ubuhanga,
nabubuzuzemo kugira ngo mutegekeshe abantu be ubutabera.
Bityo amahirwe yanyu ntazayoyoka,
ikuzo ryanyu rizahoraho mu bisekuruza byanyu byose.