Sir 47

Umuhanuzi Natani n’umwami Dawidi

1 Samweli yakurikiwe n’umuhanuzi Natani,

yahanuye mu gihe cy’Umwami Dawidi.

2 Nk’uko ibinure bikurwa ku gitambo cy’umusangiro,

ni na ko Dawidi yatoranyijwe mu Bisiraheli.

3 Kurwanya intare n’ibirura kuri we byari nk’ibikino,

byari nko gukina n’umwana w’ihene cyangwa uw’intama.

4 Dawidi akiri umusore yishe umuntu w’igihangange,

bityo akiza ikimwaro umuryango we.

Yakoresheje umuhumetso urimo ibuye,

yarawukoresheje yica umwirasi Goliyati.

5 Koko rero yatakambiye Uhoraho Usumbabyose,

yaramutakambiye amuha imbaraga zo gutsinda umurwanyi ukomeye,

bityo umuryango we usubirana ububasha.

6 Abantu baramushimagije bavuga ko yishe abanzi ibihumbi n’ibihumbi,

bamusingizaga bashimira Uhoraho,

bityo bamwambika ikamba rya cyami.

7 Koko rero yatsembye abanzi bari babakikije,

yatsembye abanzi be b’Abafilisiti,

kugeza na n’ubu yabatsinze burundu.

8 Mu bikorwa bye byose yashimiraga Usumbabyose,

yamushimiraga mu bisingizo,

yamuririmbiye zaburi n’umutima we wose,

yakundaga cyane Umuremyi we.

9 Yashyizeho abaririmbyi imbere y’urutambiro,

ni ho baririmbiraga indirimbo zinogeye amatwi.

10 Iminsi mikuru yarayubahirije,

yarayitunganyije mu buryo bwose,

yarayitunganyije kugira ngo basingize izina riziranenge ry’Uhoraho,

guhera mu museso mu Ngoro humvikanaga indirimbo zinogeye amatwi.

11 Uhoraho yababariye Dawidi ibyaha bye,

yakomeje ubutegetsi bwe ubuziraherezo,

yamuhaye ububasha ku bandi bami,

yakomeje ubwami bwe muri Isiraheli.

Salomo

12 Dawidi yasimbuwe ku ngoma n’umwana we w’umunyabwenge,

uwo mwana yabayeho mu ihirwe abikesha se.

13 Salomo yategetse mu gihe cy’amahoro,

Imana yamuhaye amahoro mu mpande zose,

yamuhaye amahoro kugira ngo amwubakire Ingoro,

yamuteguriye Ingoro izahoraho.

14 Mbega ukuntu ukiri umusore wari umunyabwenge,

wari wuzuye ubwenge nk’uruzi rusendereye!

15 Ubuhanga bwawe bwakwiriye isi,

imigani yawe y’inshoberamahanga yari izwi ku isi hose.

16 Izina ryawe ryamamaye no mu birwa bya kure,

wakundirwaga ko uri umunyamahoro.

17 Isi yose yatangariye indirimbo zawe,

yatangariye imigani n’ibitekerezo ndetse n’ibisubizo byawe.

18 Mu izina ry’Uhoraho Imana ari we Mana y’Abisiraheli,

wahunitse izahabu nk’aho ari itini,

wahunitse ifeza nk’aho ari ubutare.

19 Nyamara wararikiye abagore barakuyobya,

20 wandavuje ikuzo ryawe usebya ubwoko bwawe,

wabakururiye uburakari bw’Imana,

bashavujwe n’ubupfapfa bwawe.

21 Ubwami bwawe bwigabanyijemo kabiri,

abo muri Efurayimu bakwigometseho.

22 Nyamara Uhoraho ntazabura kukubabarira,

ntazibagirwa amasezerano ye.

Ntiyatsembye abakomoka ku uwo yitoranyirije,

ntazarimbura ubwoko bw’uwamukunze.

Nk’uko atatsembye abakomoka kuri Yakobo,

ni na ko azaha Dawidi abamusimbura ku ngoma bamukomokaho.

Robowamu na Yerobowamu

23 Nuko Salomo arapfa asanga ba sekuruza,

yasimbuwe ku ngoma n’umwe mu bamukomokaho wari umunyabwenge buke akaba n’umupfapfa,

uwo ni Robowamu wateje imyivumbagatanyo mu muryango wose.

Naho Yerobowamu mwene Nabati yateye Abisiraheli gucumura,

ni na we watumye Abefurayimu bagwa mu cyaha.

24 Ibyaha byabo byariyongereye cyane,

byatumye bajyanwa ho iminyago mu gihugu cya kure.

25 Koko rero bakoze ibibi by’ubwoko bwose,

ibyo byatumye Imana ibahana.