Yosiya
1 Urwibutso Yosiya yasize ni nk’imibavu ihumura neza,
ni nk’imibavu ihumura neza yateguwe n’umuhanga.
Abamuvuga bose abaryohera nk’ubuki,
abaryohera nk’indirimbo mu birori banywamo divayi.
2 Yakurikiye inzira nziza avugurura umuryango,
ni we wakuyeho imihango yakorerwaga ibigirwamana.
3 Yosiya yagarukiye Uhoraho n’umutima we wose,
yavuguruye idini mu bihe bikomeye.
Abami ba nyuma b’u Buyuda n’umuhanuzi Yeremiya
4 Uretse Dawidi na Hezekiya na Yosiya, abandi bami bose barushijeho gucumura,
ntibakurikije Amategeko y’Usumbabyose,
bityo abami b’u Buyuda bararimbutse.
5 Ububasha bwabo bwahawe abandi,
ikuzo ryabo ryeguriwe abanyamahanga.
6 Abo banyamahanga batwitse umurwa Imana yitoranyirije,
amayira yawo ntiyongeye kuba nyabagendwa nk’uko Yeremiya yari yarabihanuye.
7 Koko rero Yeremiya yari yaratotejwe,
ni we muhanuzi Imana yari yaratoranyije ataravuka,
yaramutoranyije kugira ngo arandure, ahirike kandi asenye,
nyamara ni we uzasana ibyasenyutse akubaka n’ibyarimbuwe.
Umuhanuzi Ezekiyeli
8 Ezekiyeli ni we wabonye ikuzo ry’Uhoraho,
ni we Uhoraho yiyerekeye hejuru y’igare ritwawe n’Abakerubi.
9 Yibukije kandi n’ibyerekeye Yobu,
ni we wakurikije muri byose inzira y’ubutungane.
Abahanuzi cumi na babiri
10 Naho abahanuzi cumi na babiri nubwo amagufwa yabo akiri mu mva,
Imana nishyireho ababasimbura.
Koko bahumurije abakomoka kuri Yakobo barabakiza,
barabakijije kuko batigeze biheba.
Zerubabeli na Yeshuwa
11 Umuntu yavuga ate ibigwi bya Zerubabeli?
Yari nk’impeta ku rutoki rw’ikiganza cy’iburyo cy’Uhoraho!
12 Umuntu yavuga ate ibigwi bya Yeshuwa mwene Yosadaki?
Mu gihe cyabo bombi bubatse Ingoro bundi bushya,
bubatse Ingoro yeguriwe Uhoraho yagenewe ikuzo rihoraho.
Nehemiya
13 Nehemiya na we yakoze byinshi tumwibukiraho:
ni we wubatse inkuta z’umurwa wacu zari zarasenyutse,
yashubijeho inzugi n’ibihindizo byazo,
yasannye amazu yacu.
Abandi bantu babaye ibirangirire
14 Ku isi nta wundi muntu wabaye ikirangirire nka Henoki,
koko Henoki ni we wajyanywe mu ijuru.
15 Nta n’undi muntu wabaye ikirangirire nka Yozefu,
ni we wabaye umutware w’abavandimwe be kandi ashyigikira umuryango we,
amagufwa ye yahawe icyubahiro gikomeye.
16 Semu na Seti bahawe ikuzo mu bantu bose,
nyamara Adamu yakomeje kuba ikirenga mu biremwa byose.