Sir 50

Simoni umutambyi mukuru

1 Simoni umutambyi mukuru mwene Oniyasi ni we wasannye Ingoro y’Imana,

mu gihe cye yubatse Ingoro arayikomeza.

2 Ni we wubatse imfatiro z’urukuta rurerure ruzengurutse Ingoro.

3 Mu gihe cye ni bwo hacukuwe ikizenga cy’amazi,

icyo kizenga cyari gifite ingero zingana n’iz’ikizenga kinini cyahoze mu Ngoro.

4 Simoni yari ashishikajwe no kurinda icyahungabanya umuryango we,

bityo umujyi yawuzengurukije urukuta rukomeye.

5 Mbega ikuzo yabaga afite iyo yasohokaga mu Cyumba kizira inenge cyane!

Yari afite ikuzo ashagawe n’umuryango we.

6 Yari ameze nk’inyenyeri yo mu rukerera imurika mu bicu,

yari ameze kandi nk’ukwezi kwazoye mu gihe cya Pasika.

7 Yari ameze nk’izuba rimurika ku Ngoro y’Usumbabyose,

yari ameze nk’umukororombya urabagirana mu bicu.

8 Yari mwiza nk’amaroza yo ku muhindo,

yari ameze nk’amalisi yameze hafi y’isōko y’amazi,

yari ameze nk’ibiti byo muri Libani mu gihe cy’impeshyi.

9 Yari ameze nk’umubavu wosherejwe ku rutambiro,

yari ameze nk’igikombe gikozwe mu izahabu gitatseho amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose.

10 Yari ameze nk’umunzenze uhunzeho imbuto,

yari ameze kandi nk’umuzonobari ugera mu bicu.

11 Iyo Simoni yambaraga ikanzu ye y’umutambyi mukuru,

iyo yabaga atamirije imitako ibengerana,

iyo yazamukaga agana ku rutambiro,

urugo rwose rw’Ingoro rwuzuraga ikuzo.

12 Abatambyi bamuzaniraga imigabane y’ibitambo,

we yabaga ahagaze hafi y’urutambiro akikijwe na bagenzi be.

Yari ameze nk’urugemwe rw’isederi yo muri Libani,

bagenzi be bari bamukikije bameze nk’ibiti by’imikindo.

13 Abatambyi bakomoka kuri Aroni bose babaga bari aho,

babaga bambaye imyambaro yabo irabagirana,

babaga bahagaze imbere y’ikoraniro ry’Abisiraheli,

babaga bafite mu ntoki amaturo yeguriwe Uhoraho.

14 Iyo Simoni yarangizaga gutamba ibitambo ku rutambiro,

icyo gihe yamurikiraga Usumbabyose Nyirububasha amaturo yamweguriwe.

15 Yaramburiraga ikiganza ku gikombe agasuka divayi hasi ku rutambiro,

impumuro yayo yashimishaga Usumbabyose, Umugenga wa byose.

16 Abatambyi bakomoka kuri Aroni bavuzaga impundu,

bavuzaga n’impanda zikozwe mu cyuma,

bateraga hejuru kugira ngo Usumbabyose abibuke.

17 Nuko imbaga yose ikikubita hasi yubamye,

bityo bagasenga Umutegetsi wabo,

ni we Mana Ishoborabyose kandi Isumbabyose.

18 Abaririmbyi na bo bateraga indirimbo zimusingiza,

bamusingizaga mu ndirimbo nziza kandi zinogeye amatwi.

19 Imbaga yatakambiraga Uhoraho Usumbabyose,

bakomezaga gutakambira Imana nyir’impuhwe kugeza ubwo uwo muhango urangiye.

20 Hanyuma Simoni yamanukaga ku rutambiro,

yaramburiraga ibiganza ku ikoraniro ryose ry’Abisiraheli,

yarangururaga ijwi akabasabira umugisha w’Uhoraho,

yanezezwaga no kuvuga Izina ry’Uhoraho.

21 Nuko ikoraniro ryose rikongera kwikubita hasi ryubamye,

bityo bagahabwa umugisha w’Usumbabyose.

Isengesho ryo gushimira Imana

22 Nimusingize Imana yaremye byose,

nimushimire Imana ikorera ibitangaza ahantu hose,

ni yo itwitaho kuva tukivuka kandi ikatugirira impuhwe.

23 Imana nidusenderezemo ibyishimo,

nisakaze amahoro muri Isiraheli muri iki gihe n’iteka ryose!

24 Imana nikomeze kutugirira impuhwe,

niturokore igihe cyose tukiriho.

Ibihugu bitatu umwanditsi yanga

25 Hari ibihugu bibiri nazinutswe,

hari n’icya gatatu kidakwiye no kwitwa igihugu:

26 abo ni abatuye ku musozi wa Seyiri hamwe n’Abafilisiti,

hari n’abantu b’abapfapfa batuye i Shekemu.

Umwanzuro

27 Ni Yezu mwene Siraki n’umwuzukuru wa Eleyazari w’i Yeruzalemu, wanditse muri iki gitabo inyigisho zuzuye ubuhanga n’ubumenyi. Yagisenderejemo ubuhanga bwari bumurimo.

28 Hahirwa umuntu uzahora azirikana izo nyigisho kandi akazikomeraho kugira ngo abe umuhanga.

29 Koko rero, uzazikurikiza azagira imbaraga zo guhangana n’ibihe byose, kuko azaba amurikiwe n’Uhoraho.