Indirimbo yo gushimira Imana
1 Ndagushimira Uhoraho Mwami,
ndagushimira Mana wowe Mukiza wanjye.
Mana, ni wowe nshimira,
2 koko warandinze kandi urangoboka,
wankijije urupfu kandi ungobotora mu mutego w’abansebyaga,
wankijije abanzi igihe bari banyugarije.
3 Ku bw’impuhwe zawe zitagereranywa no ku bw’izina ryawe, wankijije abanzi.
Wankijije abashakaga kunyica,
wankijije ingorane nyinshi nahuye na zo.
4 Wankuye mu muriro wanzibiranyaga,
wankuye mu birimi by’umuriro ntari nacanye.
5 Wamvanye mu nyenga y’ikuzimu,
wandinze imvugo mbi n’amagambo y’ibinyoma,
6 wandinze abansebyaga ku mwami.
Hari ubwo nageze kure byo gupfa,
nari ngeze kure ngana ikuzimu.
7 Abanzi bari bangose impande zose mbura uwantabara,
nashatse uwangoboka sinamubona.
8 Uhoraho, nibutse imbabazi zawe,
nibutse n’ibitakangaza wakoze kuva kera,
nibutse ko ukiza abakwiyambaje,
nibutse ko ubagobotora mu nzara z’abagome.
9 Nuko aho ndi ku isi ndagutakambira,
naragutakambiye ngo unkize urupfu.
10 Uhoraho, naragutakambiye nti
“Uri Data, ntuntererane mu minsi y’amagorwa,
ntuntererane imbere y’abirasi.
11 Sinzahwema kugusingiza,
nzakuririmbira ngushimira.”
12 Isengesho ryanjye wararyumvise,
warankijije undinda kurimbuka,
wandwanyeho mu bihe bibi.
Ni yo mpamvu nzagushimira nkagusingiza,
Uhoraho, nzarata izina ryawe.
Gushakashaka ubuhanga
13 Nkiri muto mbere y’uko ngenda ibihugu narasengaga,
nasengaga nsaba ubuhanga.
14 Najyaga imbere y’Ingoro ngasaba ubuhanga,
nzakomeza mbusabe igihe cyose nzaba nkiriho.
15 Ubuhanga bwankuriyemo nk’imbuto z’umuzabibu buntera umunezero,
kuva nkiri muto narabukurikiye,
narabukurikiye bunyereka inzira iboneye.
16 Nabaye ngitega amatwi mpita mbuhabwa,
nabuboneyemo ubumenyi bwinshi.
17 Nungutse byinshi mbikesha ubuhanga,
nzahora nsingiza Uwabumpaye.
18 Koko niyemeje kubukurikiza,
naharaniye gukora icyiza,
bityo sinzakorwa n’ikimwaro.
19 Naharaniye kugira ubuhanga,
nitondeye gukurikiza Amategeko y’Imana.
Narambuye amaboko ntakambira Imana,
nicujije ko hari ibyo ntaramenya byerekeye ubuhanga.
20 Nyamara nabwerekejeho umutima,
nirinze gucumura maze mbugeraho.
Ubuhanga bwanyunguye ubwenge kuva mu ntangiriro,
ni yo mpamvu butazantererana.
21 Nashishikariye kubushakashaka,
bityo nagize ubukungu butagereranywa.
22 Uhoraho yampaye impano yo kuvuga,
nzayikoresha kugira ngo musingize.
23 Mwa bapfapfa mwe, nimunyegere,
nimuze mwigishwe Ubuhanga.
24 Kuki mwivukije ubuhanga kuva kera?
Kuki mwabwivukije kandi mubufitiye inyota?
25 Naravuze nti: “Nimubuhabwe nta kiguzi,
26 nimuce bugufi mwikorere umutwaro wabwo,
bityo muzagira ubumenyi,
koko muzabusanga hafi yanyu.
27 Nimwirebere namwe, sinavunitse bikabije,
nyamara nageze ku cyo nifuzaga.
28 Nimutange ifeza nyinshi mugure ubumenyi,
nimubugeraho muzunguka izahabu itagira ingano.”
29 Mujye munezezwa n’impuhwe z’Uhoraho,
ntimugaterwe isoni no kumusingiza.
30 Mujye mukora umurimo mushinzwe mu gihe cyagenwe,
Uhoraho na we azaba igihembo mu gihe gikwiriye.
Ngubwo ubuhanga bwa Yezu mwene Siraki.