Sir 6

1 Koko uwabaye ruvumwa arangwa n’isoni n’umugayo,

uko ni ko bizagendekera umunyabyaha urangwa n’uburyarya.

2 Ntukemere gutwarwa n’ibyifuzo byawe,

ntukabyemere kugira ngo imbaraga zawe zitayoyoka.

3 Ntukabyemere utazasigara umeze nk’igiti cyumye,

utazamera nk’igiti kitagira amababi n’imbuto.

4 Ibitekerezo bibi bituma umuntu arimbuka,

bituma abanzi be bamukina ku mubyimba.

Ubucuti nyakuri

5 Imvugo nziza igwiza incuti,

ijambo rinyuze umutima ryongera urugwiro.

6 Nubwo ugirana umubano n’abantu benshi,

nyamara ujye wizera inama z’umwe ku gihumbi.

7 Mbere yo gucudika n’umuntu ujye ubanza umugerageze,

ntukihutire kumugirira icyizere.

8 Koko rero hari ukubera incuti mu byishimo,

nyamara amakuba yaza akakwigarika.

9 Hari ubwo incuti iguhindukira umwanzi,

hari ubwo ituma urakara bikagukoza isoni.

10 Hari n’ukubera incuti kuko musangira ibyawe,

nyamara amakuba yaza akakwitarura.

11 Iyo ufite amahoro aba umwe nawe,

aha abagaragu bawe amategeko.

12 Iyo ugize ibyago araguhinduka,

ntiwongera kumuca iryera.

13 Ujye ugendera kure abanzi bawe,

ujye witondera abo wita incuti zawe.

14 Incuti idahemuka ni ubuhungiro buhamye,

uyibonye aba aronse umukiro.

15 Incuti idahemuka nta cyo wayinganya,

akamaro kayo ntikagereranywa.

16 Incuti idahemuka ni nk’umuti ukiza,

abubaha Uhoraho ni bo bazayibona.

17 Uwubaha Uhoraho amenya guhitamo incuti nyakuri,

koko imyifatire yawe ni yo izaranga incuti yawe.

Kumenya ubuhanga

18 Mwana wanjye, ujye ukunda kwigishwa kuva mu buto bwawe,

bityo uzasazana ubuhanga.

19 Ujye wita ku buhanga,

ujye ubwitaho nk’umuhinzi cyangwa umubibyi,

ujye utegereza wihanganye umusaruro wabwo.

Uzaruha ubushakashaka,

nyamara mu gihe gito uzishimira umusaruro wabwo.

20 Ubuhanga bukomerera injiji,

umupfapfa ntabwitaho.

21 Bumuremerera nk’ibuye rinini,

ntatindiganya kubwiyaka.

22 Koko ubuhanga buberanye n’izina ryabwo,

ntibubonwa n’abantu benshi.

23 Ujye unyumva mwana wanjye,

ujye ukurikiza inama nkugira ntukaziteshukeho.

24 Ujye ushyira iminyururu y’ubuhanga ku birenge byawe,

ujye wambara urunigi rwabwo mu ijosi.

25 Ujye uheka umutwaro wabwo ku ntugu,

ntukinubire uburemere bwawo.

26 Uzabwiyegurire n’umutima wawe wose,

uzabukurikirane n’imbaraga zawe zose.

27 Ujye ubushakashaka buzakwiyereka,

nubushyikira ntuzaburekure.

28 Amaherezo buzakubera uburuhukiro,

umubabaro wawe uzahinduka ibyishimo.

29 Iminyururu yabwo izakurinda,

urunigi rwabwo ruzakubera umwambaro w’icyubahiro.

30 Umutwaro wabwo ni nk’umutako w’izahabu,

iminyururu yabwo ni nk’imishumi y’umuhemba.

31 Ubuhanga buzakubera nk’umwambaro w’icyubahiro,

buzakubera nk’ikamba ry’umunezero.

32 Mwana wanjye, nushaka kwiga uzigishwa,

nushishikarira kwiga uzaba umunyabwenge.

33 Nushishikarira kumva uzamenya,

nutega amatwi uzaba umuhanga.

34 Ujye wisunga abantu b’inararibonye,

ujye wita ku buhanga bwabo.

35 Ujye utega amatwi ijambo ry’Imana,

imigani y’ubwenge ntikagucike.

36 Nubona umuntu w’umunyabwenge ujye uhita umugana,

ujye umugenderera buri gihe.

37 Ujye uzirikana Amategeko y’Uhoraho,

ujye wita ku mabwiriza ye ubudahwema,

azagukomeza kandi aguhe ubuhanga wifuza.