Ubushishozi mu mibanire y’abantu
1 Ntugahangane n’umuntu w’igikomerezwa,
ntimugahangane atazaguhitana.
2 Ntugatongane n’umukire,
ntimugatongane atazakurusha ububasha.
Koko izahabu yashutse benshi,
yarindagije imitima y’abami.
3 Ntugatongane n’umuntu uvuga menshi,
ntukongere inkwi mu muriro we.
4 Ntukagirane amashyengo n’inkozi y’ibibi,
koko ashobora gutuka ba sokuruza.
5 Ntugacyahe umuntu wemera icyaha cye,
ujye wibuka ko twese turi abanyabyaha.
6 Ntugasuzugure umuntu ugeze mu zabukuru,
ntukamusuzugure kuko bamwe muri mwe bagana ubusaza.
7 Ntukishimire ko umuntu apfa,
ujye uzirikana ko twese ari yo maherezo.
8 Ntugahinyure inama z’abanyabwenge,
ujye uzirikana imigani yabo.
Koko ni bo uzigiraho ubumenyi,
ni bo uzigiraho gukorera abakomeye.
9 Ntugahinyure inyigisho z’abasheshe akanguhe,
koko na bo bigishijwe n’ababyeyi babo.
Ni bo umuntu yigiraho ubushishozi no gusubiza neza mu gihe gikwiye.
10 Ntugashyigikire umunyabyaha kuko ari ugukongeza umuriro,
ni ugukongeza umuriro ushobora kugutwika nawe.
11 Ujye ugendera kure y’umunyagasuzuguro,
ujye umugendera kure atagutera kuvuga amahomvu.
12 Ntukagurize umuntu ukurusha ububasha,
numuguriza ujye umenya ko uhombye.
13 Ntukishingire ibirenze ubushobozi bwawe,
nubyishingira ujye witegura kwishyura.
14 Ntukaburane n’umucamanza,
azagutsinda kubera icyubahiro afite.
15 Ntukagendane n’umuntu uhubuka atazaguteza ingorane,
azakora ibimuje mu mutwe maze agukururire urupfu.
16 Ntugatongane n’umunyarugomo,
ntukagendane na we muri mwenyine,
koko kumena amaraso ntabikangwa,
azagutsinda aho utagira ugutabara.
17 Ntukagishe inama umupfapfa,
ntazazigama ibanga ryawe.
18 Ntukagirane ibanga n’umuntu utazi,
koko ntiwamenya akazamuvamo.
19 Ntukabwire ubonetse wese ibyo utekereza,
ntukabimubwire kuko atabigushimira.