1 Ngubu ubutumwa Uhoraho yahaye Sofoniya mwene Kushi wa Gedaliya, ukomoka kuri Amariya mwene Hezekiya. Hari ku ngoma ya Yosiyamwene Amoni umwami w’u Buyuda.
Umunsi ukomeye w’Uhoraho
2 Uhoraho aravuga ati:
“Nzatsemba ibiri ku isi byose,
3 nzatsemba abantu n’amatungo,
nzatsemba ibiguruka n’amafi,
nzatsemba abagome n’ibitera abantu gucumura,
nzamara abantu ku isi.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
4 “Nzahana igihugu cy’u Buyuda,
nzahana abatuye umurwa wacyo Yeruzalemu.
Nzahatsemba abagisenga ikigirwamana Bāli,
abatambyi bacyo ntibazibukwa ukundi.
5 Nzatsemba abajya hejuru y’inzubagasenga inyenyeri,
nzatsemba n’abansenga bakanyirahira bambangikanyije na Milikomu.
6 Jyewe Uhoraho nzatsemba n’abanyimūye,
nzatsemba abaretse kunyoboka no kungisha inama.”
7 Nimucecekere imbere ya Nyagasani Uhoraho,
dore umunsi w’Uhoraho uregereje.
Koko Uhoraho yateguye igitambo,
yamaze gutoranya abo bazagisangira.
8 Uhoraho aravuga ati:
“Ku munsi nzatambaho igitambo,
nzahana abatware n’abana b’umwami,
nzahana n’abifata nk’abanyamahanga batanyemera.
9 Uwo munsi nzahana abakurikiza imiziririzoigihe binjira mu nzu,
nzahana n’abuzuza mu nzu ya shebuja ibyavuye ku rugomo n’uburiganya.”
10 Uhoraho aravuga ati:
“Uwo munsi hazumvikana induru ivugira ku Irembo ry’Amafi,
imiborogo izumvikana mu gace gashya k’umurwa,
urusaku rukomeye ruzumvikana ku misozi.
11 Mwa batuye ku murenge w’i Makiteshimwe, nimuboroge,
dore abacuruzi bose bazashiraho,
abaguzi b’ifeza bazatsembwa.
12 “Icyo gihe nzafata urumuri njagajage Yeruzalemu.
Nzahana abantu baho badamaraye,
bameze nk’inzoga iteretse ngo itende ryikeneke,
baribwira bati:
‘Uhoraho nta cyo azadutwara,
ntahembera icyiza cyangwa ngo ahanire ikibi.’
13 Umutungo wabo uzasahurwa,
amazu yabo azasenyuka.
Abazubaka amazu ntibazayaturamo,
abazatera imizabibu ntibazanywa divayi yayo.”
14 Umunsi ukomeye w’Uhoraho uregereje,
uregereje ndetse urihuta.
Uwo munsi abantu bazacura imiborogo,
ndetse n’intwari ubwayo izatabaza itaka.
15 Uwo munsi uzaba ari umunsi w’uburakari bw’Uhoraho,
uzaba ari umunsi w’akaga n’agahinda,
uzaba ari umunsi wo kurimbura no kwangiza,
uzaba ari umunsi w’icuraburindi n’umwijima,
uzaba ari umunsi w’ikibunda n’igihu kibuditse,
16 uzaba ari umunsi w’urusaku n’impanda by’intambara.
Abanzi bazatera imijyi ntamenwa,
bazatera n’iminara yo mu nguni z’inkuta zayo.
17 Uhoraho aravuga ati:
“Nzateza abantu akaga,
bazagenda barindagira nk’impumyi,
nzabagenza ntyo kuko bancumuyeho.
Amaraso yabo azameneka nk’umukungugu bamena,
imirambo yabo izajugunywa nk’imyanda.”
18 Ifeza n’izahabu byabo nta cyo bizabamarira,
ntibizabakiza umunsi w’uburakari bw’Uhoraho.
Umujinya we ugurumana uzakongora isi yose,
koko abari ku isi yose azabagwa gitumo abatsembe.