Imana iburira Yeruzalemu
1 Umurwa wa Yeruzalemu uzabona ishyano!
Wuzuyemo abagomera Imana,
barawuhumanya bakanakandamiza abandi.
2 Abawutuye nta we bumvira,
ntibemera kugirwa inama.
Nta cyizere bagirira Uhoraho,
ntibatakambira Imana yabo.
3 Abatware baho bameze nk’intare zitontoma,
abacamanza baho bameze nk’amasega agiye guhīga nimugoroba,
arya umuhīgo wose ntagire icyo yirariza!
4 Abahanuzi baho ni abirasi n’ababeshyi,
abatambyi baho bahumanya ibyeguriwe Imana,
bagoreka n’Amategeko yayo.
5 Nyamara Uhoraho ari mu murwa rwagati,
ni intungane ntiyigera akora ibibi.
Uko bukeye ntasiba kwerekana ko ari intabera,
nyamara inkozi z’ibibi ntizibura gukora ibiteye isoni.
6 Uhoraho aravuga ati:
“Natsembye amahanga,
iminara y’abarinzi b’imijyi yayo yarasenyutse,
nasibye amayira yo muri yo, nta wayacamo.
Iyo mijyi yararimbutse,
nta n’umwe mu bayituye wacitse ku icumu.
7 Naribwiye nti:
‘Abatuye uyu murwa bazanyubaha,
bazemera kugirwa inama,
bityo uyu murwa ntuzarimbuka.’
Erega sinabahannye nk’uko nari nabiteganyije,
nyamara ntibatinze gukora ibibi!”
8 Uhoraho arongera ati:
“Noneho muzambona,
umunsi uzaza mpagurutswe no kubashinja.
Niyemeje gukoranya amahanga,
nzahuriza hamwe abatuye ibihugu,
na bo nzabarakarira bikomeye,
nzabatura umujinya wanjye ukaze.
Umujinya wanjye ugurumana uzakongora isi yose.
Abanyamahanga n’Abisiraheli bazahinduka
9 “Nzatuma abanyamahanga bahinduka,
aho gusenga ibigirwamana ni jye bazasenga.
Bose bazantakambira jyewe Uhoraho,
bazanyoboka bahuje umutima.
10 Ndetse no mu majyepfo ya Kushihazaba abansenga,
abatataniye muri ibyo bihugu bazantura amaturo.
11 “Bwoko bwanjye, uwo munsi nzabamaramo abuzuye ubwirasi,
ntimuzongera kungomera i Siyoni, wa musozi nitoranyirije,
bityo ntimuzaterwa isoni n’ibyo mwancumuyeho byose.
12 Nzabasigira abicisha bugufi n’abiyoroshya,
bazanyisunga jyewe Uhoraho.
13 Abisiraheli bazaba barokotse ntibazongera gukora ibibi,
ntibazabeshya cyangwa ngo bavuge iby’uburiganya.
Bazagira ishya n’ihirwe nta cyo bikanga.”
Uhoraho azaha abantu be umugisha
14 Siyoni we, ishime wiyamirire!
Isiraheli we, vuza impundu.
Yeruzalemu we, ishime,
nezerwa ubikuye ku mutima.
15 Uhoraho yahagaritse ibihano bigutegereje,
abanzi bawe yarabamenesheje.
Uhoraho Umwami w’Abisiraheli ari kumwe nawe,
ntuzongera kugira icyo utinya.
16 Uwo munsi Yeruzalemu izabwirwa ngo
“Siyoni komera, witinya!
17 Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe,
ni umunyambaraga azagukiza.
Azagushimira anezerwe,
azakwereka uko abakunda atuje,
azakwishimira aririmba nko ku munsi mukuru.”
18 Uhoraho aravuga ati:
“Nzakuvanaho ibyago byose,
nzagukuraho ikimwaro.
19 Dore igihe kizaza mpane abagukandamije bose,
nzakiza abacumbagira,
nzagarura abajyanywe ho iminyago,
koko basuzuguwe mu isi yose,
nyamara nzabahesha ikuzo n’icyubahiro.
20 Icyo gihe mwebwe nzabagarura mbakoranyirize hamwe,
nzabahesha icyubahiro n’ikuzo mu batuye isi yose.
Icyo gihe muzabyirebera,
nzabagarura mbavanye aho mwajyanywe ho iminyago.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.