Ukugaruka kwa Tobiya
1 Nuko bageze hafi y’i Kaserini ahateganye na Ninive, Rafayeli abwira Tobiya ati:
2 “Uzi ukuntu so twamusize,
3 none reka twihute tujye gutegura inzu, umugore wawe n’abo bari kumwe baraza badukurikiye.”
4 Bombi baragenda, kandi Rafayeli yari yabwiye Tobiya ati: “Ka gasabo k’ifi ugatware mu ntoki.” Ya mbwa na yo irabakurikira.
5 Ana yari yicaye ahirengeye areba aho umuhungu we yaturuka.
6 Amurabutswe abwira se ati: “Dore umuhungu wawe araje, kandi azanye na wa muntu wamuherekeje!”
7 Mbere y’uko Tobiya yegera se, Rafayeli aramubwira ati: “Nzi neza ko amaso ya so Tobiti ari buhumuke!
8 Uyakozeho ka gasabo k’ifi, bityo uwo muti urakorakoranya bya bihu byera ubyomore ku mboni z’amaso ye, maze ahumuke yongere arebe.”
9 Ana aza yiruka ahobera umuhungu we aramubwira ati: “Mwana wanjye, nongeye kukubona! Ubu noneho ninshaka mpfe.” Maze ararira.
Tobiti akira ubuhumyi
10 Tobiti na we asohoka adandabirana aza ku irembo.
11 Tobiya amusanganira afite mu ntoki ka gasabo k’ifi, maze aramuhobera amuhuha mu maso aramubwira ati: “Data, ihangane!” Amusīga wa muti ku maso maze arareka urakora.
12 Hanyuma arayabyiringira n’ibiganza bye byombi, maze imvuvu zomoka ku mboni z’amaso ye.
13 Tobiti ahita amuhobera, ararira aramubwira ati: “Mwana wanjye, nongeye kukubona wowe munezero wanjye!”
14 Hanyuma Tobiti aravuga ati:
“Nihasingizwe Imana!
Nihasingizwe izina ryayo risumba ayandi!
Niharatwe abamarayika bayo bose baziranenge!
Izina ryayo risumba ayandi riragahorana natwe,
abamarayika bayo bose nibaratwe uko ibihe bihaye ibindi.
Koko Nyagasani yari yarampannye,
none dore mbonye umwana wanjye Tobiya!”
15 Tobiya yinjira mu nzu anezerewe kandi asingiza Imana mu ijwi riranguruye. Hanyuma atekerereza se Tobiti ukuntu urugendo rwe rwamubereye ruhire akaba azanye ifeza, amubwira n’uko yarongoye Sara umukobwa wa Raguweli. Hanyuma yungamo ati: “Ndetse nguriya araje, ageze ku irembo rya Ninive.”
Ukuza kwa Sara
16 Nuko Tobiti ajya gusanganira umukazana we ku irembo rya Ninve, yishimye kandi asingiza Imana. Abantu b’i Ninive babonye Tobiti yigenza, ntawe umurandase kandi ameze neza baratangara. Tobiti abemeza ko ari Imana yamugiriye impuhwe ikamuhumura.
17 Nuko ageze iruhande rw’umukazana we Sara, amuha umugisha agira ati: “Urakaza neza mwana wanjye! Nihasingizwe Imana ikuzanye iwacu. So arakagira umugisha n’umuhungu wanjye Tobiya awugire, nawe kandi uwuhorane mwana wanjye! Injira mwana wanjye, injirana ibyishimo n’umunezero mu nzu yawe. ”
18 Uwo munsi Abayahudi bose bari batuye i Ninive baranezerwa.
19 Ahikari na Nabadi abahungu babo ba Tobiti, na bo baza iwe bishimye.