Rafayeli abīmenyesha
1 Ibirori by’ubukwe birangiye, Tobiti ahamagara umuhungu we Tobiya aramubwira ati: “Mwana wanjye, reba uko uhemba uriya mugabo waguherekeje, kandi ugire n’icyo umurengerezaho.”
2 Tobiya aramusubiza ati: “Ese rwose data, ubu namuhemba ibingana iki? N’iyo namuha icya kabiri cy’ibyo twazanye nta cyo byaba bintubijeho.
3 Dore yangaruye amahoro kandi yankirije umugore, yamfashije kuzana za feza kandi araguhumura. None se ibyo byose nabimuhembera ibingana iki?”
4 Tobiti aramubwira ati: “Mwana wanjye, icya kabiri cy’ibyo mwazanye byose aragikwiye koko!”
5 Tobiya ahamagara Rafayeli aramubwira ati: “Akira icya kabiri cy’ibyo twazanye byose bibe igihembo cyawe, maze ugende amahoro.”
6 Nuko Rafayeli abajyana bombi ahiherereye arababwira ati: “Nimusingize Imana kandi muyamamaze mu bantu bose, kubera ibyiza byose yabakoreye. Nimusingize izina ryayo kandi muriririmbe. Mujye mumenyesha abantu bose ibikorwa byayo nk’uko bikwiye, kandi ntimugahweme kuyamamaza.
7 Ni byiza kutamena ibanga ry’umwami, nyamara ni ngombwa kwamamaza ibikorwa by’Imana no kubitangaza nk’uko bikwiye.
“Nimwihatira gukora ibyiza, nta kibi kizabahangara.
8 Ni byiza gusenga by’ukuri no gufasha abakene, aho kuba umukire uriganya. Ni byiza gufasha abakene, aho kurundanya izahabu.
9 Imfashanyo igobotora umuntu mu rupfu kandi ikamukiza icyaha cyose. Abafasha abakene bazagira ubuzima burambye,
10 naho abakora icyaha kandi bakarenganya abandi, baba biyānga.
11 “Ubu ngubu ngiye kubabwira ukuri kose nta cyo mbahishe. Nababwiye ko ari byiza kutamena ibanga ry’umwami, kandi ko ibikorwa by’Imana bikwiye kwamamazwa hose.
12 Rafayeli abwira Tobiti ati: ‘Igihe wowe na Sara mwasengaga, ni jye washyikirije Nyagasani ibyo mwasabaga. Ndetse n’igihe wahambaga abapfu ni ko nabigenzaga.
13 N’igihe utashidikanyije kugenda utariye ukajya guhamba wa mupfu, ni bwo Imana yanyohereje kugira ngo nkugerageze,
14 kandi yaranyohereje ngo mbakize wowe na Sara umukazana wawe.’
15 Ni jye Rafayeli, umwe muri ba bamarayika barindwibahora imbere ya Nyagasani, bakamwegera aho ari mu ikuzo rye.”
16 Nuko Tobiti na Tobiya barakangarana, bikubita hasi bubamye maze bashya ubwoba.
17 Ariko Rafayeli arababwira ati: “Mwigira ubwoba! Nimugire amahoro kandi musingize Imana ubuziraherezo.
18 Kuba ndi kumwe namwe si ku bushake bwanjye, ahubwo ni Imana ubwayo yabyishakiye. Ni Yo mugomba gusingiza no kuririmba iteka.
19 Muratekereza ko mwambonye ndya nyamara si ko biri, ahubwo mwari mumeze nk’abari mu nzozi.
20 Igihe mukiri ku isi mugomba gusingiza Nyagasani Imana, mukamushima. Ubu nsubiye ku Uwanyohereje, namwe muzandike ibyababayeho byose.” Nuko arazamuka,
21 bunamutse ntibongera kumubona.
22 Hanyuma batangira gusingiza Imana barayiririmba, bayishima kubera ibikorwa bikomeye yabakoreye: umumarayika w’Imana yari yababonekeye.