Ibirori mu muryango
1 Ku ngoma ya Esarihadoni nagarutse iwanjye, nsubizwa umugore wanjye Ana, na Tobiya umuhungu wanjye. Ku munsi wacu wa Pentekote, ari wo munsi mukuru w’Ibyumwerubirindwi nyuma ya Pasika, bantegurira ibyokurya biryoshye maze nsinda akabero kugira ngo mfungure.
2 Nuko banzanira ibyokurya byinshi by’amoko yose. Ni ko kubwira umuhungu wanjye Tobiya nti: “Mwana wanjye, jya muri bene wacu bazanywe ho iminyago i Ninive. Nihagira uwo usanga akennye, nyamara akizirikana Nyagasani abikuye ku mutima, umuzane dusangire. Ndagutegereza kugeza igihe ugarukira.”
Ubwicanyi bw’i Nineve
3 Tobiya aragenda ajya gushaka uwaba akennye muri bene wacu, maze ahita agaruka arampamagara ati: “Data.”
Ndamusubiza nti: “Ngaho mbwira mwana wanjye.”
Arambwira ati: “Hari mwene wacu umaze kwicwa ahotowe, maze bamuta ku gasozi na n’ubu aracyahari.”
4 Nuko nihuta ntagize n’icyo nkoza ku munwa, maze iyo ntumbi nyikura ku gasozi, nyihisha mu cyumba ntegereje ko izuba rirenga nkayishyingura.
5 Ngarutse ndiyuhagira, ibyokurya byanjye mbiryana akababaro,
6 nuko nibuka amagambo umuhanuzi Amosi yavuze yerekeye Beteli ati:
“Iminsi mikuru yanyu izahinduka icyunamo,
indirimbo zanyu zose zizahinduka amaganya.”
Nuko ndaturika ndarira.
7 Izuba rimaze kurenga ndagenda ncukura imva, maze ndamushyingura.
8 Abaturanyi baransekaga bavuga bati: “Nimurebe ra! Nta bwoba akigira! Biriya ni byo bamuhīgiraga bagira ngo bamwice arahunga, none dore yongeye guhamba abapfu!”
Tobiti aba impumyi
9 Iryo joro maze kwiyuhagira, njya hanze ndambarara hasi iruhande rw’urukuta, ariko siniyorosa mu maso kuko hariho icyunzwe.
10 Sinari nzi ko hejuru yanjye mu rukuta haritsemo ibishwi, amatotoro yabyo ashyushye angwa mu maso, maze hazamo ibihu byererana. Hanyuma njya kwivuza mu baganga, nyamara uko banshyiragamo imiti ni ko bya bihu byererana byarushagaho kumbuza kubona, bukeye ndahuma ndatsiratsiza. Nuko mara imyaka ine yose ntabona, bishavuza abavandimwe banjye bose. Ahikari antunga imyaka ibiri, kugeza igihe agiriye mu gihugu cya Elamu.
Impagarara mu muryango
11 Muri icyo gihe umugore wanjye Ana yabohaga imyenda akanadoda,
12 uwo abikoreye akamuhemba. Nuko ku itariki ya karindwi y’ukwezi kwa Disitori,yuzuza umwenda awushyira abawumutumye na bo bamuha igihembo cye cyose, ndetse bamugerekeraho n’agahene k’ubuntu ngo tukarye.
13 Ageze imuhira ka gahene gatangira guhebeba, maze ndamubaza nti: “Ako gahene ugakuye he? Aho ntikaba ari akibano? Kajyane ugasubize bene ko kuko twebwe tutarya ibyibano.”
14 Aransubiza ati: “Bampaye igihembo cyanjye maze na ko barakanyihera.” Nyamara nakomeje kutemera ibyo avuga, mutegeka kugasubiza bene ko. Numvaga ankojeje isoni kubera ako gahene. Nuko aransubiza ati: “Mbese ye, za mfashanyo zawe zahereye he? Ese bya bikorwa byawe byiza byo byakugejeje ku ki? Icyo byakumariye kiragaragaye!”