Tobi 3

Isengesho rya Tobiti

1 Nuko ndashavura cyane, nsuhuza umutima ndaturika ndarira. Ni ko kuvuga iri sengesho ryuje amaganya nti:

2 “Nyagasani, uri intabera,

ibikorwa byawe byose biraboneye.

Imigenzereze yawe irangwa n’ubudahemuka n’ukuri,

ni wowe ucira isi urubanza.

3 None rero Nyagasani, nyibuka,

unyitegereze, ntumpanire ibyaha byanjye,

ntumpanire amafuti yanjye,

ntumpanire n’ibicumuro bya ba sogokuruza.

4 Basuzuguye Amategeko yawe,

bityo utugabiza abasahuzi,

watugabije urupfu n’abatujyana ho iminyago,

watugize iciro ry’imigani duhinduka urw’amenyo,

utugira urwo baseka mu mahanga yose wadutatanyirijemo.

5 Koko rero imanza zawe zose ni intabera,

umpana ukurikije ibicumuro byanjye n’ibya ba sogokuruza.

Ntitwakurikije Amategeko yawe,

ntitwaranzwe n’ukuri imbere yawe.

6 None rero ungenze uko ushaka,

tegeka ko mvamo umwuka,

tegeka ko mva ku isi ngasubira mu gitaka.

Icyandutira byose ni ugupfa nkavaho,

nterwa agahinda no kumva bansebya.

Nyagasani, tegeka mve muri aka gahinda,

ndeka nigire mu buruhukiro budashira.

Nyagasani, ntumpishe uruhanga rwawe,

icyandutira byose ni uko napfa nkavaho,

nkavaho sinicwe n’agahinda ubuzima bwanjye bwose,

ndambiwe kumva uko bantuka.”

Sara atukwa n’umuja wa se

7 Icyo gihe Sara umukobwa wa Raguweliwari utuye Ekibatanamu Bumedi, na we yumva umwe mu baja ba se amutuka.

8 Koko rero Sara yari yarasezeranye n’abagabo barindwi, ariko Asimode ingabo ya Sekibi isumbya izindi ubugome, ikabica bose batararyamana na we. Nuko uwo muja aramubwira ati: “Ntubona ko ari wowe ukenya abagabo bawe! Dore bamaze kuba barindwi ariko nta n’umwe muri kumwe!

9 Ni kuki udutoteza? Ese ni uko abagabo bawe bapfuye? Uzagende ubasange kandi ntugasige imbuto!”

10 Nuko Sara arashavura bikomeye, ararira maze ajya mu cyumba cya se cyari mu igorofa kugira ngo yimanike. Nyamara aza kugarura akenge aribwira ati: “Bazajya bannyega data bavuga bati: ‘Wari ufite umukobwa umwe wakundaga cyane, none ibyago bye byatumye yimanika!’ Bityo nkazatuma data apfana agahinda. Icyaruta ni uko ntakwimanika, ahubwo nkinginga Nyagasani ngo mpfe, sinzongere kumva bantuka ubuzima bwanjye bwose.”

Isengesho rya Sara

11 Muri ako kanya Sara arambura amaboko ayerekeje mu idirishya, asenga agira ati:

“Uragasingizwa Mana nyir’impuhwe,

izina ryawe riragahora risingizwa iteka,

ibyo waremye byose nibigusingize ubuziraherezo.

12 Kuva ubu ni wowe ndangamiye,

13 unkure kuri iyi si,

sinzongere kumva bantuka ukundi.

14 Databuja, urabizi ko nkiri isugi,

uzi ko ntigeze ndyamana n’umugabo.

15 Sinigeze niyandarika cyangwa ngo nsebye data,

sinamushebeje mu gihugu nazanywemo ho umunyago.

Data yambyaye ndi ikinege,

nta wundi mwana afite wo kumuzungura,

nta n’umuvandimwe cyangwa mwene wabo agira ngo azambere umugabo.

Dore maze gupfusha abagabo barindwi,

kubaho bimariye iki?

Nyamara niba bitakunogeye ko mpfa,

Nyagasani, umva ibitutsi bantuka.”

Rafayeli atumwa kugoboka Tobiti na Sara

16 Ako kanya Imana nyir’ikuzo yumva amasengesho yabo,

17 maze yohereza Rafayelikubakiza. Yagombaga gukura bya bihu byererana ku maso ya Tobiti, maze akareba urumuri rw’Imana. Naho Sara umukobwa wa Raguweli akamwirukanamo Asimode, ya ngabo ya Satani irusha izindi ubugome, maze akamushyingira Tobiya mwene Tobiti. Koko rero mu bandi bagabo bamushakaga, Tobiya ni we wari ufite uburenganzira bwo kumuhabwa.

Ako kanya Tobiti ava hanze agaruka mu nzu, Sara umukobwa wa Raguweli na we ava muri cya cyumba cyo mu igorofa.