Tobi 4

Amabwiriza Tobiti yahaye umuhungu we Tobiya

1 Icyo gihe Tobiti yibuka ifeza yari yarabikije kwa Gabayeli, i Ragesiho mu Bumedi,

2 maze aribwira ati: “Dore maze kwifuza gupfa, none reka mpamagare umuhungu wanjye Tobiya, musobanurire iby’izo feza ntarapfa.”

3 Nuko Tobiti ahamagara Tobiya aramubwira ati:

“Nindamuka mpfuye uzanshyingure neza. Uzajye wubaha nyoko, ntuzamutererane mu gihe cyose azaba akiriho. Ahubwo uzajye ukora ibimushimisha kandi ntuzigere umutera agahinda.

4 Mwana wanjye, uzajye wibuka ingorane zose yagize agutwite. Byongeye kandi, napfa uzamushyingure iruhande rwanjye mu mva imwe.

5 “Mwana wanjye, mu gihe cyose uzaba ukiriho uzajye wibuka Nyagasani Imana yacu. Ntuzigere ucumura cyangwa ngo wice Amategeko ye. Uzajye ukora ibitunganye mu buzima bwawe bwose, kandi uzirinde imigenzereze mibi.

6 Koko abaharanira ubutungane, ibyo bakora byose birabahīra.

7 “Ujye utanga ku byo utunze ho imfashanyo kandi ntibikakubabaze. Ntuzagire ubwo wirengagiza umukene, bityo nawe Imana ntizakwirengagiza

8 Uzajye utanga imfashanyo ukurikije umutungo wawe. Nugira bike ujye utanga bike, nugira byinshi utange byinshi. Uko biri kose ntuzabure gufasha.

9 Nukora utyo uzaba wizigamiye mu minsi mibi,

10 kuko imfashanyo zigobotora umuntu mu rupfu, zikamurinda kurindagirira mu mwijima.

11 Koko rero abakora batyo imfashanyo yabo ni ituro rinezeza Usumbabyose.

12 “Mwana wanjye, uzirinde gushaka umugore utemewe n’Amategeko, ahubwo uzamushake mu bwoko bwa ba sokuruza. Ntuzarongore umugore udakomoka mu bwoko bwa ba sokuruza, kuko dukomoka ku bahanuzi. Uzajye wibuka ko Nowa na Aburahamu na Izaki na Yakobo, ari bo ba sokuruza bashatse abagore bakomoka muri bene wabo, bityo baherwa umugisha mu bana babo, kandi urubyaro rwabo rukazahabwa igihugu ho gakondo.

13 Nawe rero mwana wanjye, ujye ukunda abavandimwe bawe, ntuzigere ubasuzugura kuko bakomoka mu bwoko bwawe. Ntuzatinye kubashakamo umugeni, kuko ubwirasi butera guhagarika umutima no kurimbuka, nk’uko ubunebwe butera ubukene n’ubutindi, bugatera n’inzara.

14 “Uwagukoreye ntukamurindirize ejo ahubwo ujye uhita umuhemba, nukora utyo Imana izabikwitura. Mwana wanjye, uzajye ushishoza mu byo ukora byose, kandi imigenzereze yawe yose ijye igaragaza ko warezwe neza.

15 Icyo wanga ntukagire undi ugikorera. Ntukanywe divayi igusindisha, kandi ntukarangweho ingeso y’ubusinzi mu mibereho yawe yose.

16 “Ujye ugaburira abashonje, abambaye ubusa ubambike. Ibyo utunze by’akarenga byose ujye ubitangaho imfashanyo, kandi ntukababazwe n’icyo utanze.

17 Intungane ujye uziha ibiyagano, ariko ntukabihe abanyabyaha.

18 Ujye ugisha inama umuntu wese w’umunyabwenge, kandi ntukirengagize inama n’imwe yakugirira akamaro.

19 Igihe cyose ujye usingiza Nyagasani Imana, umusabe ayobore imigenzereze yawe kandi agufashe kurangiza ibikorwa byawe n’imigambi yawe. Koko rero ubwenge si impano ya buri wese, ahubwo Nyagasani ni we utanga ibyiza byose, iyo ashatse acisha umuntu bugufi. None rero mwana wanjye, ujye wibuka aya mabwiriza nguhaye uyahoze ku mutima.

20 “Ikindi kandi mwana wanjye, ndakumenyesha ko nabikije ibiro hafi magana atatu by’ifeza kwa Gabayeli mwene Gaburi, i Ragesi ho mu Bumedi.

21 Humura mwana wanjye, nubwo dukennye bwose. Niwubaha Imana kandi ukirinda icyaha icyo ari cyo cyose, ugakora ibinogeye Nyagasani Imana yawe, uzagira ubukungu bwinshi.”