Sara ashyingirwa Tobiya
1 Tobiya n’umumarayika Rafayeli bageze Ekibatana, Tobiya aravuga ati: “Muvandimwe Azariya, hita unjyana kwa mwene wacu Raguweli.” Nuko umumarayika Rafayeli amujyana kwa Raguweli, basanga yicaye ku irembo baramuramutsa.
Arababwira ati: “Bavandimwe, murakaza neza!” Hanyuma abajyana mu nzu.
2 Raguweli abwira umugore we Edina ati: “Mbega umusore usa na mwene wacu Tobiti!”
3 Edina abaza Tobiya na Rafayeli ati: “Bavandimwe, muraturuka he?”
Baramusubiza bati: “Turi abo mu muryango wa Nafutali, bajyanywe ho iminyago i Ninive.”
4 Edina arababaza ati: “Mbese muzi mwene wacu Tobiti?”
Baramusubiza bati: “Turamuzi.”
5 Edina arababaza ati: “Mbese aracyabaho?”
Baramusubiza bati: “Araho arakomeye.”
Hanyuma Tobiya aramubwira ati: “Ni we data.”
6 Ako kanya Raguweli aramuhobera maze amarira arisuka. Hanyuma abwira Tobiya ati: “Mwana wanjye, Imana iguhe umugisha. Ufite so w’impfura! Ni ishyano rwose kubona umuntu w’inyangamugayo aba impumyi!” Raguweli ahobera Tobiya maze arongera ararira.
7 Umugore we Edina n’umukobwa we Sara na bo bararira.
8 Hanyuma Raguweli abaga impfizi yo mu ntama ze, azimanira Tobiya na Rafayeli.
9 Bamaze kwiyuhagira no gukaraba bajya ku meza. Nuko Tobiya abwira Rafayeli ati: “Muvandimwe Azariya, mbwirira Raguweli anshyingire Sara!”
10 Raguweli abyumvise abwira Tobiya ati: “Urye kandi unywe maze uruhuke, kuko ari nta wundi ufite uruhare ku mukobwa wanjye Sara uretse wowe. Nanjye ubwanjye nta burenganzira mfite bwo kugira undi namushyingira, utari wowe mufitanye isano ya bugufi. Nyamara kandi mwana wanjye, ngiye kukubwira ukuri kose:
11 Sara namushyingiye abagabo barindwi bo muri bene wacu, ariko ugiye kuryamana na we agahita apfa muri iryo joro. None rero mwana wanjye, urye kandi unywe, Nyagasani ni we uzatunganya ibyanyu.”
12 Tobiya aramusubiza ati: “Sindi bugire icyo ndya cyangwa nywa utaragira icyemezo ufata kuri ibyo.”
Raguweli na we aramusubiza ati: “Ndamuguhaye. Uramweguriwe nk’uko iteka ryo mu gitabo cy’Amategeko ya Musa ribyemeza, kandi n’Ijururyarabigennye. Ngaho mujyane abe umugore wawe. Kuva ubu ubaye umugabo we, na we abaye umugore wawe ubuziraherezo. Mwana wanjye, Nyagasani nyir’ijuru abagirire neza muri iri joro, kandi abagirire impuhwe abahe n’amahoro ye.”
Umuhango w’ubukwe
13 Nuko Raguweli ahamagara umukobwa we Sara araza. Se amufata ukuboko, amushyikiriza Tobiya avuga ati: “Ndamuguhaye akubere umugore nk’uko biteganyijwe mu gitabo cy’Amategeko ya Musa. Mujyane uzamugeze iwanyu amahoro. Imana nyir’ijuru izabahe gutunga no gutunganirwa.”
14 Hanyuma Raguweli ahamagara umugore we, amusaba kumuzanira icyo yandikaho. Yandika amasezerano y’abashakanye, yemeza ko Sara yeguriwe Tobiya ngo amubere umugore, nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa. Ibyo birangiye batangira kurya no kunywa.
Ijoro ry’umunsi w’ubukwe
15 Nuko Raguweli ahamagara umugore we Edina aramubwira ati: “Mugenzi wanjye, tunganya cya cyumba kindi maze ukijyanemo Sara.”
16 Edina aragenda asasa muri icyo cyumba nk’uko Raguweli yamubwiye, maze akijyanamo Sara. Aratangira aramuririra, ariko arayihanagura maze aramubwira ati:
17 “Ihangane mwana wanjye. Agahinda ufite, Nyagasani nyir’ijuru arakaguhinduriremo ibyishimo. Mwana wanjye, komera!” Hanyuma arasohoka.