Ydt 11

Yudita imbere ya Holoferinesi

1 Holoferinesi abwira Yudita ati: “Humura ntukuke umutima, kuko ntigeze ngirira nabi umuntu wese wahisemo kuyoboka Nebukadinezari umwami w’isi yose.

2 Iyo bene wanyu batuye mu misozi miremire batansuzugura, simba narabarwanyije. Ni bo babyikururiye.

3 None rero mbwira icyatumye ubahunga ukadusanga! Kuba uje hano bitumye ukiza ubuzima bwawe, humura ntukuke umutima nta cyo uteze kuba muri iri joro, ndetse no mu gihe kizaza.

4 Ntawe uzagira icyo agutwara, ahubwo buri wese azakugirira neza nk’uko bigirirwa abayobotse databuja Umwami Nebukadinezari.”

5 Yudita abwira Holoferinesi ati: “Databuja, nyemerera ngire icyo nkubwira muri iri joro kandi sinshobora kukubeshya.

6 Nukurikiza inama yanjye Imana izagukorera ibintu bikomeye, kandi databuja uzasohoza neza imigambi yawe.

7 Ndahiye ubuzima n’imbaraga bya Nebukadinezari umwami w’isi yose, wakohereje kugarurira ubuyanja ibyaremwe byose byo mu ngoma yawe. Koko rero ntiwatumye abantu bamuyoboka gusa, ahubwo ku bwawe inyamaswa zo mu gasozi n’inyoni zo mu kirere byose biramwumvira. Ku bwawe Nebukadinezari azagira amahoro hamwe n’abantu be bose.

8 Koko rero twumvise bavuga ko uri umuhanga n’umunyabwenge, isi yose izi ko uri umuntu w’indahemuka kandi ufite ubwenge n’ubushobozi butagereranywa mu by’intambara.

9 Ikindi kandi tuzi ko Akiyoro yakijijwe n’abantu b’i Betuliya , kandi yatubwiye ibyo yavugiye mu nama wakoresheje.

10 None rero databuja, ntiwirengagize ibyo yakubwiye, ahubwo ndagusaba ngo ubizirikane kuko byose ari ukuri. Nta muntu uwo ari we wese ushobora kurwanya Abisiraheli, keretse baramutse bacumuye ku Mana yabo.

11 “Nyamara databuja, ntucike intege ngo usubire inyuma kuko urupfu rugiye kugwirira Abisiraheli, kubera ko bakoze ibyaha birakaza Imana yabo bakitandukanya na yo.

12 Kubera ko ibyokurya n’amazi byabashiranye, bafashe umugambi wo kubaga amatungo yabo, no kurya ibyokurya byose bibujijwe n’Amategeko y’Imana yabo.

13 Bagambiriye kurya umuganura w’ingano na kimwe cya cumi cya divayi n’icy’amavuta byeguriwe Imana, byagenewe abatambyi bakorera Imana i Yeruzalemu. Nyamara nta wundi muntu wari wemerewe kubiryaho.

14 Kubera ko ab’i Yeruzalemu bamaze kwica iryo tegeko, abantu bo mu mujyi wacu boherejwe mu nama y’abakuru b’imiryango kubasabira uruhushya kugira ngo na bo babiryeho.

15 Umunsi babonye urwo ruhushya bakabiryaho, bazakugabizwa maze ubarimbure.

16 “Ni yo mpamvu jyewe umuja wawe maze kumenya ibyo byose nahunze bene wacu, kandi Imana yanyohereje gukorana nawe igikorwa kizatuma abantu bose bo ku isi bazacyumva batangara.

17 Databuja, jyewe umuja wawe nubaha Imana yo mu ijuru, nkayikorera ku manywa na n’ijoro. Nzaguma mu nkambi yawe, icyakora nzajya nsohoka nijoro njye mu kibaya gusenga Imana, kandi izamenyesha igihe Abisiraheli bazaba bayicumuyeho.

18 Nimbimenya nzaza mbikubwire, maze ujyane n’ingabo zawe zose, kandi nta Mwisiraheli uwo ari we wese uzagukoma imbere.

19 Nzakuyobora aho uzanyura mu gihugu cy’u Buyuda kugera mu mujyi wa Yeruzalemu. Aho ni ho nzakwimikira rwagati muri uwo mujyi, uzatatanya abahatuye nk’intama zitagira umushumba kandi nta n’imbwa izakumokera. Ibyo ni ibyo Imana yanyeretse kandi yanyohereje kubikumenyesha.”

20 Amagambo ya Yudita anyura Holoferinesi n’abagaba b’ingabo ze, batangarira ubuhanga bwe maze baravuga bati:

21 “Ku isi yose nta mugore wigeze agira uburanga n’ubwenge nk’ubwe!”

22 Nuko Holoferinesi abwira Yudita ati: “Imana yagize neza yo yagutumye kubanziriza abandi, kugira ngo udutere imbaraga kandi ngo dushobore kurimbura abasuzuguye databuja, Umwami Nebukadinezari.

23 Koko rero uri mwiza kandi uvugana ubuhanga, bityo nukora nk’uko wabisezeranye Imana yawe izaba Imana yanjye. Uzaba mu ngoro y’Umwami Nebukadinezari, kandi ube ikirangirire ku isi yose.”