Ydt 12

Yudita mu nkambi y’ingabo z’Abanyashūru

1 Holoferinesi ategeka abantu be kujyana Yudita ku meza ye yariho ibikoresho by’ifeza, kandi ko bamugaburira ku byokurya bye no kuri divayi ye.

2 Nyamara Yudita aramubwira ati: “Ntabwo nzarya ku byokurya byawe bitazamviramo gucumura, nzatungwa n’ibyokurya nizaniye.”

3 Holoferinesi aramubaza ati: “Mbese impamba yawe nishira, tuzashobora dute kukubonera ibindi byokurya nka byo, kandi nta mwene wanyu uri muri iyi nkambi?”

4 Yudita aramusubiza ati: “Databuja, humura sinzamara ibyokurya mfite mbere y’uko Uhoraho ankoresha ibyo yateganyije.”

5 Abagaba b’ingabo za Holoferinesi bamujyana mu ihema, araryama ageza mu rukerera maze arabyuka.

6 Nuko atuma kuri Holoferinesi ati: “Databuja, ndasaba ko bajya banyemerera kuva mu nkambi nkajya gusenga.”

7 Holoferinesi ategeka abarinzi be kumureka akagenda. Yudita amara iminsi itatu mu nkambi, akajya asohoka nijoro akajya mu kibaya cyari hafi y’umujyi wa Betuliya, kandi akiyuhagirira ku isōko y’amazi.

8 Iyo yamaraga kwiyuhagira yasabaga Uhoraho Imana y’Abisiraheli, kugira ngo amuyobore mu mugambi we wo kuzahūra bene wabo.

9 Yagarukaga amaze kwisukura,akaguma mu ihema rye kugeza ku igaburo rya nimugoroba.

Holoferinesi akoresha ibirori

10 Ku munsi wa kane Yudita ari mu nkambi, Holoferinesi akoresha ibirori abitumiramo abagaba bakuru b’ingabo ze gusa, abandi arabihorera.

11 Atuma Bagowasi inkone yari ishinzwe ibye byose ati: “Genda wemeze wa Muheburayikazi urinze, aze mu ihema ryanjye dusangire ibyokurya n’ibyo kunywa.

12 Byadutera ikimwaro turetse umugore mwiza nk’uriya akagenda ntaryamanye na we, kandi yaduseka!”

13 Bagowasi arasohoka ava aho Holoferinesi yari ari, asanga Yudita aramubwira ati: “Mugore wuje uburanga, databuja aguhaye icyubahiro agutumira mu ihema rye ngo musangire divayi. Ngwino wishimane na twe, ube nk’umwe mu Banyashūrukazi baba mu ngoro ya Nebukadinezari.”

14 Yudita aramusubiza ati: “Ndi nde se wo kuvuguruza databuja? Ndakora icyo ashaka cyose, kandi bizahora binshimisha kugeza igihe nzapfira.”

15 Nuko Yudita arahaguruka, yambara imyambaro myiza n’imirimbo ye yose ya kigore. Umuja we amujya imbere no kwa Holoferinesi, asasa impu hasi kugira ngo Yudita azicareho. Izo mpu yari yarazihawe na Bagowasi kugira ngo ajye azicaraho afungura.

16 Yudita arinjira aricara. Holoferinesi amukubise amaso umutima we uradiha, maze yifuza kuryamana na we. Kuva ku munsi yari yamubonyeho ubwa mbere, Holoferinesi yakomeje gukora uko ashoboye ngo amwiyegereze.

17 Holoferinesi abwira Yudita ati: “Ngaho nywa, wishimane natwe.”

18 Yudita aramubwira ati: “Databuja, ndanywa kuko mu buzima bwanjye bwose ntigeze mpabwa icyubahiro nk’icy’uyu munsi.”

19 Nyamara Yudita ari imbere ya Holoferinesi, ararya kandi anywa ibyo umuja we yamuteguriye.

20 Holoferinesi aranezerwa cyane kubera Yudita, nuko anywa divayi nyinshi cyane atari yarigeze anywa kuva yavuka.