Ydt 15

Abanyashūru bahunga Abisiraheli

1 Ingabo z’Abanyashūru zari mu nkambi zibyumvise zirakangarana.

2 Baradagadwa kandi bagira ubwoba cyane, bava mu nkambi batatanira impande zose, ntihagira umuntu n’umwe usigara bakwirwa imishwaro, bahunga banyuze mu tuyira twose two mu kibaya n’utwo mu misozi.

3 Ingabo zari zishinze ibirindiro mu misozi miremire ikikije Betuliya, na zo zirahunga. Nuko ingabo z’Abisiraheli zose zirabakurikirana.

4 Uziya yohereza intumwa mu mujyi w’i Betomesitemu na Bebayi, na Koba na Kola, azohereza no mu gihugu cyose cy’Abisiraheli kumenyesha abantu ibyabaye, no kubashishikariza kubatabara kugira ngo batsembe abanzi.

5 Abisiraheli babyumvise, birohera ku banzi icyarimwe, barabirukana babageza i Koba babica umugenda. Abantu b’i Yeruzalemu ndetse n’abo mu misozi miremire bose barabatabara, kuko intumwa zari zabamenyesheje ibyabaye mu nkambi y’Abanyashūru. Abo muri Gileyadi n’abo muri Galileya bagota Abanyashūru bahungaga babicamo benshi, barabakurikirana kugera mu mujyi wa Damasi no mu ntara zihakikije.

6 Naho ab’i Betuliya basigaye biroha mu nkambi y’Abanyashūru barayisahura, maze barakungahara cyane.

7 Abisiraheli bavuye muri iryo sibaniro, bafata ibyari bisigaye byose. Abantu bo mu mijyi no mu midugudu yo mu misozi miremire no mu kibaya, bigabagabanya iminyago kuko yari myinshi.

Abayisiraheli bizihiza ibirori by’ugutsinda kwabo

8 Yoyakimu umutambyi mukuru, hamwe n’inama y’abakuru b’imiryango y’Abisiraheli bari batuye i Yeruzalemu, baza kureba ibyiza Uhoraho yari yakoreye Isiraheli, no kubonana na Yudita ngo bamushīme.

9 Bose hamwe bahageze bashīmira Yudita bavuga bati: “Uri ikuzo rya Yeruzalemu n’icyubahiro cya Isiraheli, uhesheje ishema ubwoko bwacu.

10 Koko ukuboko kwawe kwashoboye gukora ibyo byose wakoreye Abisiraheli, maze bishimisha Imana. Uhoraho Nyirububasha aguhe imigisha ubuziraherezo.”

Nuko abantu bose baravuga bati: “Amina!”

11 Abisiraheli bose bamara iminsi mirongo itatu basahura inkambi y’Abanyashūru. Baha Yudita ihema rya Holoferinesi, n’ifeza ye yose n’uburiri bwe, n’ibindi bikoresho bye byose. Nuko abihekesha inyumbu ye, azana amagare ye akururwa n’indogobe, ashyiraho ibisigaye arabijyana.

12 Abisirahelikazi bose baza kureba Yudita no kumushimira. Bamwe muri bo baramuririmbira kandi baramubyinira, Yudita na we afata amashami y’iminzenze ayaha abagore bari kumwe.

13 Nuko abo bagore bakora amakamba mu mababi y’iminzenze barayatamiriza. Yudita arangaza imbere y’ikoraniro ashagawe n’abagore babyinaga. Abagabo bose b’Abisiraheli bakurikiraho baririmba indirimbo z’ibisingizo, bitwaje intwaro zabo kandi batamirije amakamba.

14 Yudita akikijwe n’Abisiraheli bose atera indirimbo yo gushimira Imana, ikoraniro ryose ririkiriza.