Indirimbo ya Yudita
1 Yudita araririmba ati:
“Nimuririmbire Imana yanjye muvuza ingoma,
Nimuririmbire Uhoraho mukoresheje ibyuma birangīra,
nimumuririmbire indirimbo yo kumusingiza,
nimumushimire mumwambaze!
2 Uhoraho ni Imana iburizamo intambara,
ashinze ibirindiro rwagati mu bantu be,
yankijije abantotezaga.
3 Abanyashūru baturutse mu misozi yo mu majyaruguru,
bazanye n’ingabo nyinshi cyane,
ubwinshi bwazo bwahagaritse imigezi,
abarwanira ku mafarasi babo buzuye imisozi.
4 Baravuga bati:
‘Igihugu cyanyu tuzagitwika,
abasore banyu tuzabicisha inkota,
impinja zanyu tuzazitsemba,
abana banyu tuzabajyana ho iminyago,
abakobwa banyu tuzabafata ku ngufu.’
5 “Uhoraho Nyirububasha yaburijemo umugambi wabo,
yawuburijemo akoresheje umugore.
6 Intwari yabo ntiyishwe n’abasore,
ntiyishwe n’abantu b’intwari,
ntiyishwe n’abantu b’ibihangange,
yishwe na Yudita umukobwa wa Merari,
yamutsindishije uburanga bwe.
7 Yakijije Abisiraheli bari barakandamijwe,
yiyambuye imyambaro y’ubupfakazi,
yisize amavuta mu maso,
8 imisatsi ye ayifatisha agatambaro,
yambara ikanzu y’umweru kugira ngo amureshye.
9 Urukweto rwa Yudita rwanejeje Holoferinesi,
uburanga bwe bwigaruriye umutima we,
inkota ye yamuciye umutwe.
10 “Ubukaka bwe bwahindishije Abaperesi umushyitsi,
ubutwari bwe bukangaranya Abamedi.
11 Abantu banjye bakomye urwamo rw’intambara abanzi bacu bashya ubwoba,
abantu banjye bateye hejuru abanzi barakangarana,
abantu banjye baranguruye amajwi abanzi barahunga.
12 Turi urubyaro rw’inkoreragahato,
nyamara abanzi bacu baraduhunze.
Twabishe umugenda nk’inkoreragahato zihinga,
abanzi bacu barimbuwe n’ingabo z’Uhoraho.
13 “Nzaririmbira Imana yanjye indirimbo nshya,
Uhoraho, urakomeye kandi wisesuyeho ikuzo,
uri Umunyambaraga kandi uri Indahangarwa.
14 Ibiremwa byawe byose nibikuyoboke,
koko waravuze byose bibaho,
wohereje umwukawawe biraremwa,
nta muntu n’umwe wahinyura ijambo ryawe.
15 Imisozi izatingita iridukire mu mazi,
ibitare bizashongera imbere yawe nk’ibishashara,
nyamara abakubaha bo uzabagirira impuhwe.
16 Koko ibitambo byose bihumura neza ntacyo bikumariye,
urugimbu rwose rw’ibitambo bikongorwa n’umuriro bagutambira ni ubusabusa,
nyamara Uhoraho yita ku bamwubaha.
17 Amahanga yiha kurwanya ubwoko bwanjye agushije ishyano!
Uhoraho Nyirububasha azabahana ku munsi w’urubanza,
imibiri yabo azayigabiza umuriro n’inyo,
bazarirana umubabaro iteka ryose.”
Ugukomera kwa Yudita
18 Abantu bageze i Yeruzalemu barihumanura maze baramya Imana. Batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’amaturo y’ubushake n’andi maturo.
19 Ibintu byose bya Holoferinesi Yudita yari yarahawe n’Abisiraheli, hamwe n’inzitiramibu yari yarivaniye ku buriri bwa Holoferinesi, abyegurira Imana.
20 Abantu bamara amezi atatu mu byishimo i Yeruzalemu imbere y’Ingoro y’Imana, Yudita ari kumwe na bo.
Iherezo ry’imibereho ya Yudita
21 Ayo mezi atatu arangiye buri wese asubira iwe, Yudita na we asubira i Betuliya aguma mu isambu ye. Mu gihe cyose yabayeho yakomeje kuba ikirangirire mu gihugu cya Isiraheli.
22 Abagabo benshi bifuje kumucyura, ariko nta wundi mugabo yigeze kuva aho umugabo we Manase apfiriye.
23 Uko imyaka yahitaga Yudita yarushagaho kuba ikirangirire, asazira mu rugo rw’umugabo we, amara imyaka ijana n’itanu. Asubiza umuja we ubwigenge maze apfira i Betuliya, bamushyingura iruhande rw’umugabo we Manase.
24 Abisiraheli bose bamuririra iminsi irindwi. Yudita atarapfa, yari yaragabanyije ibintu bye abo mu muryango w’umugabo we Manase, n’abo mu muryango we bwite.
25 Igihe cyose Yudita yari akiriho ndetse n’imyaka myinshi nyuma y’urupfu rwe, nta wongeye gutera ubwoba Abisiraheli.