Yeremiya
1 Iki gitabo gikubiyemo ibyavuzwe n’ibyakozwe na Yeremiya mwene Hilikiya, wari umwe mu batambyi ba Anatoti mu ntara ya Benyamini.
2 Mu mwaka wa cumi n’itatu Umwami Yosiya mwene Amoni ari ku ngoma mu Buyuda, ni bwo Uhoraho yatumye Yeremiya.
3 Yakomeje kumuha ubutumwa igihe Yoyakimu mwene Yosiya yari ku ngoma, kugeza mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa cumi n’umwe Sedekiya mwene Yosiya ari ku ngoma. Ni cyo gihe abatuye i Yeruzalemu bajyanywe ho iminyago.
Imana ihamagara Yeremiya
4 Jyewe Yeremiya, Uhoraho yarambwiye ati:
5 “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko,
nagutoranyije utaravuka,
naguhisemo ngo uhanurire ibyanjye mu mahanga.”
6 Ndamusubiza nti: “Nyagasani Uhoraho,
dore ndacyari muto sinzi kuvuga.”
7 Nyamara Uhoraho arambwira ati:
“Wivuga ko ukiri muto.
Abo nzagutumaho uzabasanga,
uzababwira ibyo nzagutegeka.
8 Ntuzagire uwo utinya,
nzaba ndi kumwe nawe ngutabare.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
9 Nuko Uhoraho ankoza ikiganza ku munwa arambwira ati: “Dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.
10 Uhereye ubu ngushinze kuvugira amahanga yose n’ibihugu byose kugira ngo urandure, uhirike, utsembe kandi usenye. Nyamara ni wowe uzasana ibyasenyutse, si nawe uzubaka ibyarimbuwe.”
Yeremiya yerekwa ishami ry’igiti n’inkono ibira
11 Uhoraho arambaza ati: “Yeremiya we, urareba iki?”
Ndamusubiza nti: “Ndareba ishami ry’igiti kirabije mbere y’ibindi.”
12 Uhoraho arambwira ati: “Warebye neza. Koko rero nanjye ngiye gushishikarira gusohoza ibyo navuze.”
13 Uhoraho yongera kumbaza ati: “Urareba iki?”
Ndamusubiza nti: “Ndareba mu majyaruguru inkono ibira, inyerekejeho urugara.”
14 Arakomeza arambwira ati: “Mu majyaruguru ni ho hazaturuka ibyago bizasukwa ku batuye iki gihugu bose.
15 Koko rero ngiye guhamagara amahanga yose yo mu majyaruguru. Abami babo bazaza bashinge intebe zabo za cyami ku marembo ya Yeruzalemu, bazagota inkuta zose ziyizengurutse n’imijyi yose y’u Buyuda.
16 Nanjye nzacira imanza abantu banjye kubera ubugome bwabo. Baranyimūye bosereza imibavu izindi mana, baramya n’ibigirwamana biremeye.
17 None rero komera, uhaguruke maze ubabwire ibyo ngutegetse byose. Ntuzabatinye kuko bitabaye ibyo nzagutera ubwoba imbere yabo.
18 Kuva ubu ngushyize mu gihugu cy’u Buyuda nk’umujyi ntamenwa, nk’inkingi y’icyuma, nk’urukuta rw’umuringa imbere y’abami n’abatware, n’abatambyi n’abaturage.
19 Bazakurwanya ariko ntibazagutsinda kuko nzaba ndi kumwe nawe ngutabare.” Uko ni ko Uhoraho avuze.