Yer 29

Urwandiko Yeremiya yandikiye abajyanywe ho iminyago

1 Uru ni urwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yeruzalemu, arwoherereza abakuru b’imiryango mu bajyanywe ho iminyago, hamwe n’abatambyi n’abahanuzi na rubanda rwose, Nebukadinezari yatwaye ho iminyago abavanye i Yeruzalemu akabajyana muri Babiloniya.

2 Yeremiya yanditse urwo rwandiko nyuma y’uko Umwami Yoyakini n’umugabekazi, n’ibyegera bye n’abayobozi b’u Buyuda n’aba Yeruzalemu, n’abanyabukorikori n’abanyabugeni bajyanywe ho iminyago bavuye i Yeruzalemu.

3 Urwo rwandiko rwajyanywe na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilikiya, ari bo Sedekiya umwami w’u Buyuda yatumye kuri Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Rwari ruteye rutya:

4 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli arabwira abantu bose bavuye i Yeruzalemu, bajyanwa ho iminyago muri Babiloniya ati:

5 “Nimwiyubakire amazu muyabemo, nimuhinge imirima murye ibiyezemo.

6 Nimushake abagore mubyare abahungu n’abakobwa, nimushyingire abahungu banyu n’abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n’abakobwa. Nimwororoke ntimuzagabanuke.

7 Nimuharanire amahoro y’umujyi nemeye ko mujyanwa mo iminyago. Muzantakambire musabira amahoro uyu mujyi kuko amahoro yawo ari yo yanyu.”

8 Koko rero Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: “Ntimukemere ko abahanuzi banyu n’ababaterekerera babashuka, ntimukite no ku bashitsi banyu.

9 Ibyo babahanurira mu izina ryanjye ni ibinyoma, sinigeze mbatuma.”

10 Uhoraho arakomeza ati: “Nimumara imyaka mirongo irindwi muri Babiloniya, nzabagoboka nsohoze Isezerano ryanjye mbagarure iwanyu.

11 Nzi imigambi mbafitiye. Ni imigambi ibazanira amahoro si ibakururira ibyago, ahubwo ni imigambi ibaha amizero y’igihe kizaza.

12 Nimunsanga mukantakambira mukansenga, nzabumva.

13 Muzanshakashaka mumbone, nimunshaka mubikuye ku mutima.

14 Muzambona maze mbagarure mbavanye aho mwajyanywe ho iminyago, nzabakoranya mbavane mu mahanga yose n’ahantu hose nabatatanyirije, nzabagarura aho nabakuye mujyanwa ho iminyago.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

15 Muravuga muti: “Turi muri Babiloniya, Uhoraho yadutoranyijemo abahanuzi.”

16 Nyamara nimwumve ibyo Uhoraho avuga byerekeye umwami wicaye ku ntebe ya Dawidi, no ku byerekeye abaturage bose b’i Yeruzalemu, ari bo bavandimwe banyu batajyanywe ho iminyago hamwe namwe.

17 Uhoraho Nyiringabo arababwira ati: “Dore ngiye kubatsembesha inkota n’inzara n’icyorezo, nzatuma bamera nk’imbuto z’umutini zaboze zidashobora kuribwa.

18 Nzabakurikirana mbatsembeshe inkota n’inzara n’icyorezo, kugeza ubwo ibihugu byose byo ku isi bizabareba bigatinya. Bazabahindura urw’amenyo kubera ko nzabagira ibivume n’iciro ry’imigani mu mahanga yose nzabatatanyirizamo.

19 Ibi bizababaho kuko batumviye amagambo ntahwemye kubatumaho, nyanyujije ku bagaragu banjye b’abahanuzi. Namwe abo muri Babiloniya ntimwanyitayeho.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

20 None rero mwebwe abavuye i Yeruzalemu mujyanywe ho iminyago muri Babiloniya, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.

21 Uhoraho Nyiringabo Imana ya Isiraheli arabwira Ahabu mwene Kolaya, na Sedekiya mwene Māseya babahanurira ibinyoma mu izina rye ati: “Nzabagabiza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya abicire imbere yanyu.

22 Abantu bavanywe mu Buyuda bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya, nibashaka kuvuma umuntu bazavuga bati: ‘Uhoraho azakugire nk’uko yagize Sedekiya na Ahabu, abo umwami wa Babiloniya yatwitse.’

23 Bakoze ikizira muri Isiraheli, basambanyije abagore ba bagenzi babo kandi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye ntabibatumye. Ibyo ndabizi neza kandi ndabihamya.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Urwandiko Yeremiya yoherereje Shemaya

24 Ubu ni ubutumwa Uhoraho yampaye ngo mbubwire Shemaya w’i Nehelamu.

25 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: “Wanditse urwandiko mu izina ryawe, urwoherereza Sefaniya mwene Māseya umutambyi n’abatambyi bose, ndetse n’abantu bose b’i Yeruzalemu. Muri urwo rwandiko wabwiye Sefaniya uti:

26 ‘Uhoraho yakugize umutambyi mu cyimbo cya Yehoyada ngo ube umuyobozi w’Ingoro y’Uhoraho, kugira ngo ushyire ku ngoyi umuntu wese wishajije akigira umuhanuzi ashyirwe muri gereza.

27 None se kuki udahana Yeremiya wa Anatoti wigize umuhanuzi?

28 Dore aherutse kutwandikira hano muri Babiloniya ngo: Muzahamara igihe kirekire. None rero nimwiyubakire amazu mubamo, kandi muhinge imirima murye ibiyezemo.’ ”

29 Nuko umutambyi Sefaniya asomera urwo rwandiko umuhanuzi Yeremiya.

30 Uhoraho abwira Yeremiya ati:

31 “Tuma ku bantu bose bajyanywe ho iminyago uti: ‘Nimwumve ibyo Uhoraho avuga kuri Shemaya w’i Nehelamu, kubera ko Shemaya yabahanuriye ibyo ntamutumye kandi agatuma mwizera ibinyoma.

32 Ngiye kumuhana we n’abamukomokaho. Nta n’umwe mu bamukomokaho uzasigara muri mwe, cyangwa ngo abone ibyiza nzakorera abantu banjye, kubera ko aboshya kungomera.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.