Yer 31

Abisiraheli bagaruka iwabo

1 Uhoraho aravuga ati:

“Igihe nikigera nzaba Imana y’imiryango yose y’Abisiraheli,

na bo bazaba abantu banjye.”

2 Uhoraho arakomeza ati:

“Abisiraheli bacitse ku icumu nabagiriye impuhwe,

nazibagiriye ubwo bari mu butayu,

bityo nabahaye ikiruhuko.”

3 Mu gihe cyashize Uhoraho yaratwigaragarije avuga ati:

“Nabakunze urukundo rudashira,

narabiyegerejembigiranye impuhwe.

4 Isiraheli we, nzakubaka bundi bushya,

uzasubirana ingoma zawe uzivuze,

uzagenda ubyina hamwe n’abanezerewe.

5 Uzongera utere imizabibu ku misozi y’i Samariya,

abazayihinga ni bo bazarya imbuto zayo.

6 Koko rero igihe kirageze,

igihe kirageze abarinzi bagiye kurangururira ku misozi ya Efurayimu,

bazarangurura bavuga bati: ‘Nimuze tujye i Siyoni,

nimuze dusange Uhoraho Imana yacu.’ ”

7 Uhoraho aravuze ati:

“Rubyaro rwa Yakobo, nimuririmbe munezerwe,

nimurangurure mwishimira ko Isiraheli isumbye amahanga.

Nimutangaze munezerewe muti:

‘Uhoraho kiza abantu bawe,

kiza abasigaye ba Isiraheli.’

8 Ngiye kubavana mu gihugu cy’amajyaruguru,

nzabakorakoranya bose mbakuye ku mpera z’isi.

Hazaba harimo impumyi n’ibirema, abagore batwite n’ababyaye,

bazagaruka ari benshi cyane.

9 Bazagaruka barira bantakambira,

nzabayobora mbahumuriza.

Nzabanyuza hafi y’imigezi,

nzabanyuza mu nzira itarimo inzitizi.

Nzayibanyuzamo kuko ndi Umubyeyi wa Isiraheli,

koko Efurayimu ni impfura yanjye.”

10 Mwa mahanga mwe, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho,

nimuryamamaze mu bihugu bya kure muti:

“Uwatatanyije Abisiraheli ni we uzabakoranya,

azabarinda nk’uko umushumba aragira umukumbi we.

11 Koko Uhoraho yacunguye urubyaro rwa Yakobo,

yabagobotoye mu maboko y’abanyambaraga.

12 Bazaza baririmbana ibyishimo ku musozi Siyoni,

bazishimira ineza y’Uhoraho.

Bazishimira ingano na divayi n’amavuta,

bazishimira amatungo magufi n’amaremare.

Bazaba nk’umurima uvomererwa,

ntibazongera kubabara ukundi.

13 Abakobwa b’inkumi bazanezerwa babyine,

abasore n’abasaza bazidagadura.

Koko amaganya yabo nzayahindura umunezero,

nzabahumuriza, umubabaro nywuhindure ibyishimo.

14 Abatambyi nzabahaza ibinure,

abantu banjye nzabahaza ibyiza.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Imbabazi Uhoraho agirira Isiraheli

15 Uhoraho aravuga ati:

“Induru yumvikaniye i Rama,

humvikanye n’amarira n’umuborogo mwinshi,

Rasheli araririra abana be,

yanze guhozwa kuko batakiriho.”

16 Nyamara Uhoraho aravuga ati:

“Rekera aho kurira wihanagure amarira,

koko imirimo yawe nzayiguhembera,

abana bawe bazagaruka bavuye mu gihugu cy’abanzi.

17 Hari ibyiringiro ku mibereho yawe y’igihe kizaza,

abana bawe bazagaruka mu gihugu cyabo.

18 Numvise amaganya y’urubyaro rwa Efurayimu bagira bati:

‘Waraduhannye turabyemera,

waduhannye nk’uhana ikimasa kitatojwe kumvira.

Tugarure tuzakugarukira,

koko uri Uhoraho Imana yacu.

19 Twari twarakwimūye none turihannye,

tumaze kumenya ikosa ryacu twisubiyeho.

Twakozwe n’isoni twicisha bugufi,

tugarutswe n’ibyo twakoze mu buto bwacu.’

20 Urubyaro rwa Efurayimu ni abana nkunda,

ni abana banjye natonesheje.

Iyo bibaye ngombwa ndabahana,

ndabahana nubwo mbahoza ku mutima.

Nkomeza kubakunda,

sinakwihanganira kutabagirira impuhwe.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

21 Nimwishyirireho ibimenyetso ku nzira,

nimuyishingeho ibyapa bibayobora,

nimuzirikane inzira ngari mwanyuzemo.

Rubyaro rwa Isiraheli, nimugaruke,

nimusubire mu mijyi yanyu.

22 Muzashidikanya kugeza ryari,

muzageza ryari rubyaro rwa Isiraheli rwigometse?

Dore Uhoraho agiye kurema ikintu gishya ku isi:

umugore ni we uzarinda umugabo.

U Buyuda buzagarura ubuyanja

23 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati: “Nimara kubagarura mu gihugu cyabo, abantu bo mu Buyuda no mu mijyi bazongera bavuge bati:

‘Uhoraho nabahe umugisha,

nawuhe Ingoro yamweguriwe,

nawuhe umusozi yitoranyirije.’

24 “Abantu bo mu Bayuda no mu mijyi yaho yose, abahinzi n’abashumba bazatura hamwe.

25 Nzahembura abishwe n’inyota, nzaramira abishwe n’inzara.”

26 Nyuma y’ibyo narakangutse menya ko nasinziriye neza.

27 Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera, ubwo nzagwiza abantu n’amatungo mu gihugu cya Isiraheli n’icy’u Buyuda.

28 Nk’uko nitaye ku kurandurwa, ku ihirikwa no ku irimburwa ryabo, ni na ko nzita ku iyubakwa ryabo no gukomera kwabo.

29 Icyo gihe abantu ntibazongera kuvuga bati: ‘Ababyeyi bariye imizabibu isharira, amenyo y’abana babo arangirika.’

30 Ahubwo buri wese azapfa azize icyaha cye, kandi umuntu wese urya imizabibu isharira amenyo ye azangirika.”

31 Uhoraho aravuga ati: “Dore igihe kigiye kugera ngirane Isezerano rishyan’Abisiraheli n’Abayuda.

32 Ntabwo rizaba rimeze nk’irya keranagiranye na ba sekuruza igihe nabafataga akaboko nkabavana mu Misiri, kuko bo bishe Isezerano ryanjye nubwo ndi umuyobozi wabo. Ni jye Uhoraho ubivuze.

33 Noneho ngiri Isezerano nzagirana n’Abisiraheli nyuma y’icyo gihe: nzabacengezamo amategeko yanjye nyandike mu mitima yabo, nzaba Imana yabo na bo bazaba abantu banjye.

34 Ntawe uzongera kwigisha mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: ‘Menya Uhoraho’, kuko bose bazamenya uhereye ku muto ukageza ku mukuru. Nzabababarira ibicumuro byabo kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”

35 Uhoraho ategeka izuba ngo ribe urumuri rw’amanywa,

ategeka ukwezi n’inyenyeri ngo bimurike nijoro.

Atuma inyanja yihinduriza n’umuraba ugahorera,

uwo ni we Uhoraho Nyiringabo.

36 Uhoraho aravuga ati: “Niba aya mateka aramutse atabayeho,

Isiraheli na yo ntizongera kubaho iteka ryose.

37 Niba ijuru rishobora gupimwa,

niba imfatiro z’isi zamenyekana,

nanjye nzatererana Abisiraheli bose mbaryoza ibyo bakoze.”

38 Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera, ubwo uyu mujyi wa Yeruzalemu uzongera kunyubakirwa, uhereye ku Munara wa Hananēli ukageza ku Irembo ry’Inguni.

39 Umugozi wo gupimisha uzongera kuramburwa kugera ku musozi wa Garebu, ukomeze uzenguruke i Gowa.

40 Akabande kose gahambwamo abapfu kakajugunywamo n’imyanda, n’imirima yose yegereye akagezi ka Kedironi kugeza ku nguni y’Irembo ry’Amafarasi rigana iburasirazuba, aho hose hazegurirwa Uhoraho. Umurwa ntuzongera kwangizwa cyangwa gusenywa ukundi.”