Yer 34

Ubutumwa bwagenewe Sedekiya

1 Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n’ingabo ze zose, hamwe n’abantu bose bo mu bihugu n’amahanga yose yategekaga, n’ibihugu byose yatwaraga bateye Yeruzalemu n’imijyi yose iyikikije. Icyo gihe Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

2 “Genda ubwire Sedekiya umwami w’u Buyuda uti: ‘Jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli, ngabije uyu mujyi umwami wa Babiloniya kugira ngo awutwike.

3 Nawe Sedekiya ntuzamuva mu nzara, ahubwo azagufata mpiri akujyane iwe. Muzavugana imbonankubone hanyuma ujyanwe i Babiloni.’

4 None rero wowe Sedekiya umwami w’u Buyuda, umva Ijambo ry’Uhoraho: Ntuzicishwa inkota

5 ahubwo uzisazira amahoro, woserezwe imibavu nka ba sokuruza, abami bakubanjirije ku ngoma. Abantu bazakuririra bavuga bati: ‘Mbega ishyano! Umwami wacu yapfuye.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

6 Nuko Yeremiya ageza ubwo butumwa kuri Sedekiya umwami w’u Buyuda i Yeruzalemu,

7 ubwo ingabo z’umwami wa Babiloniya zarwanyaga Yeruzalemu n’imijyi y’u Buyuda ari yo Lakishi na Azeka. Ni yo mijyi ikomeye yonyine yari isigaye mu Buyuda.

Ubwigenge bw’amafuti bwahawe inkoreragahato

8 Umwami Sedekiya yagiranye n’abantu b’i Yeruzalemu amasezerano yo guha inkoreragahato ubwigenge. Uhoraho abwira Yeremiya ati:

9 “Buri wese agomba guha ubwigenge Umuheburayi w’inkoreragahato y’umugore cyangwa umugabo uri iwe. Ntihakagire uhindura inkoreragahato umuvandimwe we w’Umuyuda.”

10 Nuko abayobozi bose na rubanda bari bagiranye ayo masezerano, bemeranywa kureka inkoreragahato z’abagabo cyangwa z’abagore ngo zishyire zizane.

11 Nyamara hanyuma bisubiraho barazigarura bongera kuzikoresha imirimo y’agahato.

12 Uhoraho yongera kubwira Yeremiya ati:

13 “Uku ni ko jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli mvuze: Nagiranye Isezerano na ba sokuruza, mbakura mu Misiri aho bari inkoreragahato. Ndababwira nti:

14 ‘Buri mwaka wa karindwi, umuntu wese ajye aha ukwishyira ukizana umuvandimwe we w’Umuheburayi yagize inkoreragahato mu myaka itandatu. Nyamara ba sokuruza ntibanyumviye ngo babyiteho.

15 Icyakora vuba aha mwarihannye mukora ibinogeye, buri wese yemera guha umuvandimwe we ukwishyira akizana. Ayo masezerano mwayagiriye mu Ngoro yanjye.

16 Nyamara hanyuma mwisubiyeho murantukisha, maze murongera mugarura za nkoreragahato z’abagabo n’abagore mwari mwarahaye kwishyira bakizana mubakoresha agahato.’ ”

17 None rero Uhoraho aravuga ati: “Ntimwanyumviye ngo muhe abavandimwe banyu ukwishyira bakizana. Bityo mwebwe ngiye kubaha ukwishyira mukizana kubakwiye, ari ko kubateza inkota n’icyorezo n’inzara. Nzabagira akabarore imbere y’amahanga yose yo ku isi.

18 “Abantu bishe Isezerano ryanjye, ntibakurikiza amabwiriza yaryo bemereye imbere yanjye. Nzabagenza nk’inyana y’igitambo batemyemo kabiri bakanyura hagati y’ibyo bice byombi.

19 Abayobozi b’Abayuda na Yeruzalemu, n’ibyegera n’abatambyi n’abaturage bose, banyuze hagati y’ibice bibiri by’inyana,

20 nzabagabiza abanzi babo bashaka kubica. Imirambo yabo izaba ibyokurya by’ibisiga n’inyamaswa.

21 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ibyegera bye nzabagabiza abanzi babo bashaka kubica, ndetse nzabagabiza n’ingabo z’umwami wa Babiloniya zari zasubiye inyuma, zireka kubarwanya.

22 Dore ngiye kuzitegeka zigaruke kuri uyu mujyi, zizawurwanye ziwigarurire ziwutwike. Nzatsemba imijyi yo mu Buyuda isigare ari umusaka.” Uko ni ko Uhoraho avuze.