Yeremiya n’abakomoka kuri Rekabu
1 Yoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda akiri ku ngoma, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:
2 “Jya ku Barekabu, ubazane ubashyire mu cyumba kimwe cy’Ingoro yanjye maze ubazimanire divayi.”
3 Ndagenda nzana Yāzaniya mwene Yeremiya mwene Habasiniya, nzana n’abavandimwe be bose n’abahungu be bose n’abandi b’umuryango wa Rekabu bose.
4 Mbageza ku Ngoro y’Uhoraho, mu cyumba cya bene Hanani mwene Igidaliya umuntu w’Imana. Icyo cyumba cyari iruhande rw’icy’abayobozi, kikaba no hejuru y’icya Māseya mwene Shalumu warindaga Ingoro.
5 Nuko nzana ibibindi byuzuye divayi, nzana n’ibikombe mbishyira imbere y’abo Barekabu ndababwira nti: “Ngiyo Divayi nimunywe.”
6 Nyamara baransubiza bati: “Ntabwo tunywa inzoga, kuko sogokuruza Yonadabu mwene Rekabu yadutegetse ati: ‘Mwebwe n’abazabakomokaho ntimuzigera munywa inzoga.
7 Ntimuzubake amazu, ntimuzabibe imbuto cyangwa ngo muhinge imizabibu. Ntimugomba gukora ibyo byose ahubwo muzabe mu mahema igihe cyose muzabaho. Bityo muzaramira mu gihugu murimo nk’abimukira.’
8 Nuko rero twumviye ibyo sogokuruza Yonadabu mwene Rekabu yadutegetse byose. Ntitunywa inzoga twebwe n’abagore bacu n’abahungu bacu n’abakobwa bacu.
9 Ntitwubaka amazu, nta mizabibu cyangwa imirima tugira, ntitubiba n’imbuto.
10 Twibera mu mahema, twumviye ibyo sogokuruza Yonadabu yadutegetse.
11 Nyamara igihe Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateraga iki gihugu twaravuze tuti: ‘Reka twigire i Yeruzalemu duhunge ingabo z’Abanyababiloniya n’iz’Abanyasiriya.’ Ni yo mpamvu dutuye i Yeruzalemu.”
12-13 Nuko Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Genda ubwire abantu bo mu Buyuda n’ab’i Yeruzalemu ko jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli mvuze nti: ‘Mbese mwebwe ntimushobora kumva inyigisho mbaha ngo muzikurikize?
14 Itegeko ryo kutanywa divayi Yonadabu mwene Rekabu yahaye abana be bararikurikije. Kugeza n’uyu munsi ntabwo banywa divayi kubera ko bumviye itegeko rya sekuruza. Nyamara jye sinahwemye kuvugana namwe, ariko ntimwigeze mwita ku byo mbabwira.
15 Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye b’abahanuzi, ngo babwire buri wese muri mwe areke imigenzereze ye mibi, avugurure imikorere ye, areke kuyoboka izindi mana. Nimugenza mutyo muzatura mu gihugu nabahaye, mwebwe na ba sokuruza. Nyamara ntimwigeze mubyitaho ngo munyumvire.
16 Bene Yonadabu mwene Rekabu bumviye icyo sekuruza yabategetse, nyamara mwebwe ntimwanyumviye.’
17 Ni cyo gituma Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli avuga ati: ‘Dore ngiye guteza abantu bo mu Buyuda n’ab’i Yeruzalemu ibyago byose nagambiriye, kubera ko nababwiye bakica amatwi, nabahamagara bakaninira.’ ”
18 Nuko Yeremiya abwira abakomoka kuri Rekabu ati: “Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Kubera ko mwumviye itegeko rya sokuruza Yonadabu mugakomeza amabwiriza ye, kandi mugakora ibyo yabategetse byose,
19 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ngo Yonadabu mwene Rekabu ntazabura umwe mu bamukomokaho uzanyoboka iteka ryose.’ ”