Yer 36

Baruki yandika umuzingo w’igitabo

1 Mu mwaka wa kane Yoyakimumwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

2 “Fata umuzingo w’igitabo, wandike amagambo yose nakubwiye yerekeye Abisiraheli n’Abayuda n’amahanga yose, guhera ku ngoma y’Umwami Yosiya ubwo natangiye kuvugana nawe kugeza uyu munsi.

3 Ahari Abayuda nibumva ibyago ngambiriye kubateza bazihana, bareke imigenzereze yabo mibi maze mbababarire ibicumuro byabo n’ibyaha byabo.”

4 Nuko Yeremiya ahamagara Baruki mwene Neriya, amusubiriramo amagambo yose Uhoraho yamubwiye, Baruki na we ayandika mu muzingo w’igitabo.

5 Hanyuma Yeremiya aha Baruki amabwiriza agira ati: “Jyewe mfite impamvu imbuza kujya mu Ngoro y’Uhoraho,

6 none wowe uzajyeyo ku munsi wo kwigomwa kurya, usomere abantu amagambo y’Uhoraho ari mu muzingo w’igitabo wanditse. Uzayasomere abantu bose baturutse mu mijyi yo mu Buyuda.

7 Ahari bazatakambira Uhoraho maze bareke imigenzereze yabo mibi, kuko uburakari n’umujinya Uhoraho abafitiye biteye ubwoba.”

8 Nuko Baruki mwene Neriya akora ibyo umuhanuzi Yeremiya yamutegetse byose, asomera mu rugo rw’Ingoro y’Uhoraho umuzingo w’igitabo wanditswemo amagambo y’Uhoraho.

9 Mu kwezi kwa cyendak’umwaka wa gatanu Yoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda ari ku ngoma, ni bwo abantu bose b’i Yeruzalemu n’abo mu yindi mijyi y’u Buyuda batangaje umunsi wo kwigomwa kurya bari imbere y’Uhoraho, kugira ngo bamutakambire.

10 Nuko igihe abantu bari bateze amatwi bari mu rugo rw’Ingoro y’Uhoraho, Baruki asoma umuzingo w’igitabo warimo ya magambo yabwiwe na Yeremiya. Yawusomeye mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani wari umunyamabanga w’ibwami. Icyo cyumba cyari mu nkike ya ruguru, hafi y’irembo ry’Ingoro y’Uhoraho.

Abayobozi basomerwa umuzingo w’igitabo

11 Mikaya mwene Gemariya akaba n’umwuzukuru wa Shafani, yumvise basoma amagambo yose y’Uhoraho nk’uko yanditswe mu muzingo w’igitabo,

12 ajya mu ngoro y’umwami mu cyumba cy’umwanditsi, aho abayobozi bose bari bakoraniye. Muri icyo cyumba hari umwanditsi Elishama na Delaya mwene Shemaya, na Elinatani mwene Akibori na Gemariya mwene Shafani, na Sedekiya mwene Hananiya n’abandi bayobozi bose.

13 Mikaya abatekerereza ibyo yumvise Baruki asomera abantu.

14 Nuko abayobozi batuma Yehuda mwene Netaniya mwene Shelemiya mwene Kushi ngo abwire Baruki ati: “Zana wa muzingo w’igitabo wasomeye abantu.”

Baruki mwene Neriya afata wa muzingo w’igitabo arawubashyira.

15 Baramubwira bati: “Icara maze uwudusomere.” Nuko Baruki arawubasomera.

16 Bamaze kumva ayo magambo yose bararebana maze barumirwa, babwira Baruki bati: “Aya magambo yose turayabwira umwami.”

17 Hanyuma baramubaza bati: “Dusobanurire uko wanditse aya magambo yose. Mbese ni Yeremiya wayakubwiye?”

18 Baruki arabasubiza ati: “Yeremiya ni we wayambwiye nyandika muri uyu muzingo w’igitabo nkoresheje wino.”

19 Abo bayobozi babwira Baruki bati: “Wowe na Yeremiya nimugende mwihishe, ntihazagire umenya aho muri.”

Umwami Yoyakimu atwika umuzingo w’igitabo

20 Abayobozi bamaze gushyira umuzingo w’igitabo mu cyumba cy’umwanditsi Elishama, baherako bajya ibwami maze batekerereza umwami ayo magambo yose.

21 Nuko umwami yohereza Yehudi kuzana wa muzingo w’igitabo, awukura mu cyumba cy’umwanditsi Elishama. Yehudi awusomera umwami n’abayobozi bose bari bahagaze iruhande rw’umwami.

22 Ubwo hari mu kwezi kwa cyendamu gihe cy’imbeho, umwami yicaye iruhande rw’umuriro.

23 Iyo Yehudi yamaraga gusoma ibika bitatu cyangwa bine, umwami yabikatishaga icyuma cy’umwanditsi akabijugunya mu muriro, kugeza ubwo umuzingo w’igitabo wose ukongotse.

24 Umwami n’ibyegera bye byose ntibigeze baterwa ubwoba n’ayo magambo, nta n’ubwo bigeze bashishimura imyambaro yabo.

25 Nyamara Elinatani na Delaya na Gemariya binginze umwami ngo areke gutwika uwo muzingo w’igitabo, ariko ntiyabumva.

26 Ahubwo umwami ategeka Yerahimēli umwana we, na Seraya mwene Aziriyeli na Shelemiya mwene Abudēli, gufata umwanditsi Baruki n’umuhanuzi Yeremiya, ariko Uhoraho arababahisha.

Yeremiya yandikisha undi muzingo w’igitabo

27 Umwami Yoyakimu amaze gutwika umuzingo w’igitabo warimo amagambo yanditswe na Baruki abwirijwe na Yeremiya, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

28 “Fata undi muzingo w’igitabo wandikemo ya magambo yose yari muri wa wundi wa mbere, Yoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.

29 Uzamubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo watwitse uyu muzingo w’igitabo unshinja ko nanditsemo ko umwami wa Babiloniya azatera iki gihugu akakirimbura, agatsemba n’abantu n’amatungo bikirimo.’

30 None rero dore ibyo Uhoraho avuze ku byerekeye Yoyakimu umwami w’u Buyuda: nta n’umwe wo mu rubyaro rwe uzicara ku ntebe ya Dawidi. Umurambo we uzajugunywa ku gasozi waname ku zuba, utondweho n’ikime cya nijoro.

31 Nzamuhana we n’urubyaro rwe n’ibyegera bye mbahora ubugome bwabo. Byongeye kandi, bo n’ab’i Yeruzalemu n’abo mu Buyuda nzabateza ibyago nagambiriye, kuko mwanze kunyumvira.”

32 Nuko Yeremiya afata undi muzingo w’igitabo awuha umwanditsi Baruki mwene Neriya. Baruki yandikamo amagambo yose Yeremiya yamubwiye kwandika, nk’uko yari yanditse muri wa muzingo w’igitabo Yoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse. Ndetse bongeraho n’andi magambo menshi ameze nka yo.