Yer 37

Sedekiya agisha Yeremiya inama

1 Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yimitse Sedekiya mwene Yosiya aba umwami w’u Buyuda, asimbura Yoyakini mwene Yoyakimu.

2 Nyamara Sedekiya n’ibyegera bye na rubanda, ntibita ku magambo Uhoraho yabatumyeho umuhanuzi Yeremiya.

3 Nuko Umwami Sedekiya yohereza Yehukari mwene Shelemiya n’umutambyi Zefaniya mwene Māseya ku muhanuzi Yeremiya, ngo bamubwire bati: “Ndakwinginze, udusabire ku Uhoraho Imana yacu.”

4 Icyo gihe Yeremiya yashoboraga kujya aho ashaka, kuko yari atarashyirwa muri gereza.

5 Abanyababiloniya bari bagose Yeruzalemu, ariko bavayo kuko bumvise ko ingabo z’umwami wa Misiri zavuye mu gihugu cyazo.

6 Nuko Uhoraho abwira umuhanuzi Yeremiya ati:

7 “Ibi ni byo jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli nshaka ko umenyesha umwami w’u Buyuda wakuntumyeho. Umubwire uti: ‘Dore ingabo z’umwami wa Misiri zari zaje kugutabara, zizisubirira iwabo.

8 Bityo Abanyababiloniya bazagaruka batere uyu mujyi, bazawigarurira maze bawutwike.

9 None rero ntimuzishuke ngo mwibwire ko Abanyababiloniya bagiye ubutazagaruka, nyamara ntaho bazajya!

10 Nubwo mwatsinda ingabo zose z’Abanyababiloniya zibarwanya, inkomere zabo zasigara mu mahema yazo zabaduka zigatwika uyu mujyi.’ ”

Yeremiya afatwa agashyirwa muri gereza

11 Hanyuma ingabo z’Abanyababiloniya ziva muri Yeruzalemu kugira ngo zihunge Abanyamisiri.

12 Yeremiya ava i Yeruzalemu ajya mu ntara y’Ababenyamini, kuko yashakaga guhabwa umugabane muri bene wabo.

13 Nyamara ageze ku Irembo rya Benyamini, umutware w’abasirikari barindaga aho, ari we Iriya mwene Shelemiya mwene Hananiya aramufata, aramubaza ati: “Ni ko ye, uhungiye mu Banyababiloniya?”

14 Yeremiya aramusubiza ati: “Oya! Simpungiye mu Banyababiloniya.” Nyamara Iriya ntiyamwumva ahubwo aramufata amushyira abayobozi.

15 Abayobozi barakarira Yeremiya cyane, baramukubita bamufungira mu nzu y’umwanditsi Yonatani bari barahinduye gereza.

16 Ubwo Yeremiya afungirwa mu kasho kari mu nzu yo hasi, ahamara igihe kirekire.

17 Nuko Umwami Sedekiya aramutumiza, amubariza mu ngoro ye biherereye ati: “Mbese hari icyo Uhoraho yakubwiye?”

Yeremiya aramusubiza ati: “Yee. Uzagabizwa umwami wa Babiloniya.”

18 Hanyuma Yeremiya abaza Umwami Sedekiya ati: “Ni cyaha ki nagukoreye cyangwa nakoreye ibyegera byawe cyangwa rubanda, cyatumye munshyira muri iriya gereza?

19 Bari hehe ba bahanuzi baguhanuriye ko umwami wa Babiloniya atazagutera, cyangwa ngo atere iki gihugu?

20 None rero ndakwinginze nyagasani, unyemerere ngire icyo ngusaba: ntuzansubize muri gereza yo mu nzu y’umwanditsi Yonatani kugira ngo ntazayipfiramo.”

21 Sedekiya ategeka ko Yeremiya arindirwa mu rugo rwa gereza, abatetsi b’imigati bakajya bamuha umugati buri munsi, kugeza ubwo nta migati izaba ikirangwa mu mujyi. Nuko Yeremiya aguma mu rugo rwa gereza.