Yer 38

Yeremiya ajugunywa mu iriba ryakamye

1 Shefatiya mwene Matani na Gedaliya mwene Pashehuri, na Yehukali mwene Shelemiya na Pashehuri mwene Malikiya bumva uko Yeremiya yabwiraga rubanda rwose ati:

2 “Uhoraho aravuga ati: ‘Uzasigara muri uyu mujyi azicishwa inkota cyangwa inzara cyangwa icyorezo. Nyamara uzawusohokamo akifatanya n’Abanyababiloniya azabaho, yishimire ko yarokotse.’

3 “Uhoraho arongera ati: ‘Uyu mujyi uzagabizwa ingabo z’umwami wa Babiloniya ziwigarurire.’ ”

4 Nuko abo bayobozi babwira umwami bati: “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko aca intege ingabo zisigaye muri uyu mujyi, ndetse n’abantu bose iyo ababwira bene aya magambo. Koko uyu muntu nta cyiza yifuriza abantu uretse ibibi.”

5 Sedekiya arabasubiza ati: “Dore uwo muntu ari mu maboko yanyu, simbabujije mumukoreshe icyo mushaka.”

6 Nuko abo bayobozi bafata Yeremiya bamushyira mu iriba ryari irya Malikiya umwana w’umwami, ryari ryubatse mu rugo rwa gereza. Bamumanurishije imigozi, bamushyira muri iryo riba ryari ryarakamye ririmo isayo gusa. Nuko Yeremiya aguma muri iyo sayo.

7 Ebedimeleki umwe mu Banyakushi b’inkone wakoraga ibwami, yumva ko bashyize Yeremiya mu iriba. Icyo gihe umwami yari yicaye ku Irembo rya Benyamini.

8 Ebedimeleki arahamusanga aramubwira ati:

9 “Nyagasani, ibyo aba bantu bakoreye umuhanuzi Yeremiya byose ni ubugome. Dore nawe bamujugunye mu iriba, azicirwamo n’inzara kuko nta cyo kurya kikirangwa mu mujyi.”

10 Nuko umwami ategeka Ebedimeleki w’Umunyakushi ati: “Fata abantu mirongo itatu, maze mugende muvane umuhanuzi Yeremiya mu iriba atarapfa.”

11 Ebedimeleki ajyana n’abo bantu bajya ibwami mu nzu ibikwamo ibintu, akuramo imyenda ishaje n’ibiremo bishaje, abimanuza imigozi abihereza Yeremiya mu iriba.

12 Ebedimeleki w’Umunyakushi abwira Yeremiya ati: “Fata iyo myenda ishaje n’ibyo biremo, ubishyire mu maha yawe yombi maze ubifatishe iyo migozi.” Nuko Yeremiya abigenza atyo.

13 Hanyuma bamukuruza imigozi bamuvana muri iryo riba, maze yigumira mu rugo rwa gereza.

Sedekiya yongera kugisha Yeremiya inama

14 Umwami Sedekiya atumiza umuhanuzi Yeremiya, bamumusangisha ku muryango wa gatatu w’Ingoro y’Uhoraho. Nuko umwami abwira Yeremiya ati: “Hari icyo nshaka kukubaza ntugire icyo umpisha.”

15 Yeremiya asubiza Sedekiya ati: “Mbese ninkikubwira ntunyica? Ninkugira inama kandi ntuyikurikiza.”

16 Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati: “Nkurahiye Uhoraho waduhaye ubuzima, sinzakwica kandi sinzakugabiza bariya bantu bashaka kukwica.”

17 Nuko Yeremiya abwira Sedekiya ati: “Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli avuze: nuyoboka ibyegera by’umwami wa Babiloniya nta cyo uzaba, kandi n’uyu mujyi ntuzatwikwa. Wowe ubwawe n’umuryango wawe muzabaho.

18 Nyamara niwanga kuyoboka ibyegera by’umwami wa Babiloniya, uyu mujyi uzagabizwa Abanyababiloniya bawutwike, kandi nawe ubwawe ntuzabava mu nzara.”

19 Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Ndatinya Abayuda bayobotse Abanyababiloniya, kuko abo Bayuda bashobora kubantegeza bakanshinyagurira.”

20 Yeremiya aramusubiza ati: “Humura ntibazabakugabiza. Ndakwinginze umvira ijwi ry’Uhoraho ukore icyo nkubwiye, kandi bizakumerera neza nta cyo uzaba.

21 Nyamara nutabayoboka, dore ibyo Uhoraho yabimpishuriye:

22 abagore bose basigaye mu ngoro y’umwami w’u Buyuda bazashyirwa ibyegera by’umwami wa Babiloniya. Abo bagore bazakubwira bati:

‘Incuti zawe zarakuyobeje zirakwigarika.

Ibirenge byawe byarigise mu cyondo,

incuti zawe ziragutererana.’ ”

23 Yeremiya arongera aramubwira ati: “Abagore bawe bose n’abahungu bawe bazabashyira Abanyababiloniya, nawe ntuzabava mu nzara ahubwo umwami wa Babiloniya azagushyira muri gereza, uyu mujyi na wo uzatwikwa.”

24 Nuko Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Uramenye ntihagire umuntu umenya ibyo twaganiriye, bitagenze bityo uzapfa.

25 Nyamara ibyegera byanjye nibyumva ko twavuganye, bakaza bakakubaza bati: ‘Tubwire ibyo wavuganye n’umwami, nutabiduhisha ntitukwica. Mbese umwami yakubwiye iki?’

26 Uzabasubize uti: ‘Natakambiraga umwami ngo atansubiza muri gereza yo mu nzu ya Yonatani, kugira ngo ntazayigwamo.’ ”

27 Nuko ibyegera byose by’umwami bijya kubaza Yeremiya, na we abasubiza nk’uko umwami yamutegetse. Baramwihorera kuko nta wari wumvise icyo yavuganye n’umwami.

28 Hanyuma Yeremiya yigumira mu rugo rwa gereza kugeza igihe Yeruzalemu ifatiwe. Yeruzalemu ifatwa abyirebera.