Abanyababiloniya bigarurira Yeruzalemu
1 Mu kwezi kwa cumi k’umwaka wa cyendaSedekiya umwami w’u Buyuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n’ingabo ze zose bateye Yeruzalemu barayigota.
2 Ku itariki ya cyenda y’ukwezi kwa kane k’umwaka wa cumi n’umweSedekiya ari ku ngoma, Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi.
3 Nuko abari abagaba b’ingabo z’umwami wa Babiloniya bose bawinjiramo, bigarurira ahagana ku irembo ryo hagati. Abo ni Nerugali-Shareseri na Samugari-Nebo, na Sarisekimu wari umutware w’inkone, na Nerugali-Shareseri wari umugaba mukuru, n’ibindi byegera by’umwami wa Babiloniya byose.
4 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ingabo ze zose bababonye barahunga, bava mu mujyi nijoro banyura mu irembo ryo hagati y’inkuta zombi hafi y’ubusitani bw’umwami, bahunga berekeje kuri Yorodani.
5 Icyakora ingabo z’Abanyababiloniya zirabakurikira, zifatira Sedekiya mu kibaya cya Yeriko, zimushyīra Nebukadinezari umwami wa Babiloniya wari i Ribula mu gihugu cya Hamati, amucira urubanza.
6 Aho i Ribula umwami wa Babiloniya ahicira abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica n’abanyacyubahiro bose b’u Buyuda.
7 Nuko anogora Sedekiya amaso, amubohesha iminyururu amujyana i Babiloni.
8 Icyo gihe ni bwo Abanyababiloniya batwitse ingoro y’umwami n’amazu ya rubanda, basenya n’inkuta zizengurutse Yeruzalemu.
9 Hanyuma Nebuzaradani umutware w’abarinzi, ajyana ho iminyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mujyi, n’abari baramuyobotse n’abandi basigaye.
10 Nyamara Nebuzaradani umutware w’abarinzi, asiga mu gihugu cy’u Buyuda abaturage b’abatindi nyakujya, abaha imizabibu n’imirima.
Yeremiya afungurwa
11 Nebukadinezari umwami wa Babiloniya aha umutware w’abarinzi amabwiriza yerekeye Yeremiya ati:
12 “Jyana Yeremiya umwiteho, ntukamugirire nabi, ahubwo ujye umukorera icyo yifuza cyose.”
13 Nuko Nebuzaradani umutware w’abarinzi yumvikana na Nebushazibani umutware w’inkone, na Nerugali-Shareseri wari umukuru wabo n’ibindi byegera byose by’umwami wa Babiloniya,
14 batuma abantu ngo bakure Yeremiya mu rugo rwa gereza. Hanyuma bamushinga Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo amujyane iwe. Nuko Yeremiya yigumira muri rubanda.
Ubutumwa bwohererejwe Ebedimeleki
15 Igihe Yeremiya yari agifungiye mu rugo rwa gereza, Uhoraho yaramubwiye ati:
16 “Genda ubwire Ebedimeleki w’Umunyakushi uti: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ngo: Dore ngiye gusohoza ibyo navuze kuri uyu mujyi, nyamara si ibyiza ahubwo ni ibibi. Ibyo bizasohozwa.
17 Nyamara icyo gihe nzagukiza, ntuzagabizwa abo utinya.
18 Nzagukiza ntuzicishwa inkota, ahubwo uzishimira ko warokotse kubera ko unyizera.’ ”