Ubutumwa bwagenewe Abayuda bahungiye mu Misiri
1 Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye Yeremiya ku byerekeye Abayuda bose batuye mu Misiri, mu mujyi wa Migidoli, n’iyo mu ntara ya Patirosin’uwa Tafune n’uwa Memfisi.
2 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: “Mwabonye ibyago byose nateje Yeruzalemu n’imijyi yose yo mu Buyuda, dore na n’ubu iracyari amatongo nta muntu uharangwa,
3 bitewe n’ibibi abaturage baho bakoze. Barandakaje bayoboka izindi mana batazi bo na ba sekuruza, bazosereza imibavu.
4 Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi mvuga nti: ‘Ntimugakore ibizira nanga.’
5 Nyamara ntibumvise cyangwa ngo babyiteho, bareke ubugome bwabo no kosereza imibavu izindi mana.
6 Ni cyo cyatumye nsuka umujinya n’uburakari byanjye bigurumana nk’umuriro, bitwika imijyi y’u Buyuda n’amayira y’i Yeruzalemu, none hahindutse amatongo n’ikidaturwa nk’uko bimeze na n’ubu.”
7 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati: “Ni kuki mwikururira ibyago bikomeye? Murakururira abagabo n’abagore n’abana n’impinja gutsembwa, ku buryo nta n’umwe usigara mu Buyuda.
8 Kuki mundakaza muyoboka ibigirwamana mwikoreye ubwanyu, mukosereza imibavu izindi mana muri iki gihugu cya Misiri mutuyemo? Mbese murashaka kwikururira kurimbuka, mugahinduka ibivume n’iciro ry’imigani mu mahanga yose yo ku isi?
9 Mbese mwibagiwe ubugome bwa ba sokuruza n’ubw’abami b’u Buyuda n’abagore babo, ubugome bwanyu bwite n’ubw’abagore banyu bwakorewe mu Buyuda no mu mayira y’i Yeruzalemu?
10 Kugeza ubu ntibigeze bicisha bugufi cyangwa ngo banyubahe, nta n’ubwo bigeze bakurikiza amategeko n’amateka nabahaye bo na ba sekuruza.”
11 None rero Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati: “Ngiye kubateza ibyago ndimbure Abuyuda bose.
12 Ngiye kwibasira Abayuda bacitse ku icumu bakajya gutura mu gihugu cya Misiri, bose kuva ku woroheje kugeza ku ukomeye bazagwa mu Misiri bishwe n’inkota n’inzara. Bazahinduka ibivume babe urukozasoni n’iciro ry’imigani.
13 Abatuye mu Misiri nzabahanisha inkota n’inzara n’icyorezo, nk’uko nahannye Yeruzalemu.
14 Nta n’umwe mu Bayuda bacitse ku icumu wagiye mu Misiri uzarokoka, ngo asubire gutura mu Buyuda nk’uko babyifuza. Nta n’umwe uzasubirayo uretse impunzi nkeya.”
Ibyerekeye ikigirwamana cyitwa umwamikazi w’ijuru
15 Nuko abagabo bose bari bazi ko abagore babo boshereje imibavu izindi mana, n’abagore bose bari bahagaze aho n’imbaga y’abantu, n’Abisiraheli bose bari batuye mu Misiri mu ntara ya Patirosi, babwira Yeremiya bati:
16 “Ntituzumva ibyo watubwiye mu izina ry’Uhoraho.
17 Ahubwo tuzakora ibyo twavuze byose: tuzosereza imibavu umwamikazi w’ijuru, tumuture amaturo asukwa nk’uko twebwe na ba sogokuruza n’abami bacu n’abayobozi bacu, twabikoreye mu mijyi y’u Buyuda no mu mayira y’i Yeruzalemu. Icyo gihe twari dufite ibyokurya bihagije kandi tumerewe neza, nta n’ingorane twigeze tugira.
18 Nyamara aho twarekeye kosereza imibavu umwamikazi wo mu ijuru no kumutura amaturo asukwa, ni bwo twabuze ibintu byose kandi twicishwa inkota n’inzara.”
19 Abagore na bo baravuga bati: “Igihe twoserezaga imibavu umwamikazi w’ijuru, tukamutura amaturo asukwa, abagabo bacu bari babizi. Twamukoreye kandi n’imigati ifite ishusho ye, tumutura n’amaturo asukwa.”
20 Nuko Yeremiya abwira abagabo n’abagore, ndetse n’abantu bose bari bamubwiye ayo magambo ati:
21 “Mwosereje imibavu izindi mana mu mijyi y’u Buyuda no mu mayira y’i Yeruzalemu, mwebwe ubwanyu na ba sokuruza, n’abami banyu n’ibyegera byabo na rubanda rwose. Ese si ko byagenze? Mumenye ko Uhoraho yabibonye kandi atabyibagiwe.
22 Uhoraho ntabasha kwihanganira ibikorwa byanyu bibi n’ibizira mwakoze. Ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo kikaba giteye ubwoba, cyabaye ruvumwa n’ikidaturwa.
23 Ibi byago bibugarije mwabitejwe n’uko mwosereje imibavu izindi mana mugacumura ku Uhoraho, ntimumwumvire kandi ntimukurikize amategeko ye n’amateka ye n’amabwiriza ye.”
24 Yeremiya abwira rubanda rwose, abagabo n’abagore bose ati: “Nimwumve Ijambo ry’Uhoraho Bayuda mwese muri ino mu Misiri.
25 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati: ‘Mwebwe n’abagore banyu mwaravuze ngo: uko byagenda kose tuzakomeza amasezerano twagiranye n’umwamikazi w’ijuru, tuzamwosereza imibavu, tumuture n’amaturo asukwa.’ Koko rero ibyo mwagambiriye mwarabikoze.”
26 None rero mwa Bayuda mwe mutuye mu Misiri, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho. Uhoraho aravuze ati: “Ndabarahiye, nta Muyuda n’umwe utuye mu Misiri uzongera kuvuga izina ryanjye yirahira ati: ‘Ndahiye Nyagasani Uhoraho.’
27 Ngiye kubahagurukira kugira ngo mbagirire nabi, aho kubagirira neza. Abayuda bose bari mu Misiri bazatsembwa n’inkota n’inzara kugeza ubwo barimbutse.
28 Nyamara abantu bake bazacika ku icumu, bazava mu Misiri basubire mu Buyuda. Itsinda ry’Abayuda basigaye bahungiye mu Misiri bazamenya uwavuze ukuri, niba ari jye cyangwa bo.
29 Dore rero ikimenyetso kizabereka ko ngiye kubahanira aha hantu, maze mukamenya ko ibyago nagambiriye kubateza bigiye kubageraho. Icyo kimenyetso ni iki:
30 ngiye kugabiza Hofura umwami wa Misiri abanzi be bashaka kumwica, nk’uko nagenje Sedekiya umwami w’u Buyuda, nkamugabiza umwanzi we Nebukadinezari umwami wa Babiloniya washakaga kumwica.”