Yer 46

Abanyamisiri batsindirwa i Karikemishi

1 Ubutumwa bukurikira ni bwo Uhoraho yahaye Yeremiya, bwerekeye amahanga.

2 Ubu ni ubutumwa bwagejejwe kuri Misiri n’ingabo z’umwami wayo Neko, ubwo yari i Karikemishi ku nkombe y’uruzi rwa Efurati, agatsindwa na Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Icyo gihe hari mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda.

3 Nimufate ingabo nto n’inini,

nimuzifate mujye ku rugamba.

4 Nimushyire intebe ku mafarasi muyurire!

Nimwambare ingofero z’icyuma mwitegure,

nimutyaze amacumu mwambare imyambaro y’ibyuma!

5 Mbese bigenze bite?

Ibyo mbona ni ibiki?

Bafite ubwoba basubiye inyuma,

intwari zabo ziratsinzwe,

barahunga bihuta ubutarora inyuma,

baradagadwa impande zose.

Uko ni ko Uhoraho avuze.

6 Abahanga mu kwiruka ntibashobora guhunga,

ab’intwari ntibashobora gucika ku icumu!

Mu majyaruguru ku nkombe ya Efurati,

bacitse intege baratsindwa.

7 Uwo ni nde umeze nk’uruzi rwa Nili rwarenze inkombe?

Ni nde umeze nk’inzuzi nini zakutse?

8 Misiri imeze nka Nili yarenze inkombe,

imeze nk’inzuzi nini zakutse.

Misiri yaravuze iti: “Nzakuka nsendere isi yose,

nzarimbura imijyi yose n’abayituye.

9 Amafarasi nahaguruke,

amagare y’intambara natabare,

ab’intwari nibajye imbere,

ni Abanyakushi n’Abaputi bamenyereye gukinga ingabo,

ni Abaludi bamenyereye gufora imiheto.”

10 Nyamara uwo munsi ni uwa Nyagasani Uhoraho Nyiringabo,

ni umunsi wo guhōra no guhana abanzi be.

Inkota izica irambirwe,

izahaga amaraso yabo.

Koko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azatamba igitambo,

azagitambira mu majyarugu ku ruzi rwa Efurati.

11 Bantu bo mu Misiri, nimujye i Gileyadi,

nimujyeyo mushakashake icyomoro.

Nyamara nta cyo kizabamarira,

igikomere ntigiteze gukira.

12 Amahanga azumva ko mwacishijwe bugufi,

umuborogo wanyu uzakwira mu isi hose.

Koko intwari izasakirana n’indi,

zombi zizagwira icyarimwe.

Nebukadinezari atera Misiri

13 Ubutumwa Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya, bwerekeye uko Nebukadinezari umwami wa Babiloniya azatera Misiri.

14 Menyesha Misiri ubwo butumwa,

bwamamaze i Migidoli,

bumenyekanishe i Memfisi n’i Tafune uti:

“Murabe maso dore inkota iratsemba abaturanyi banyu.

15 Kuki abantu bawe b’intwari bahunze?

Ntibashobora gushinga ibirindiro,

Uhoraho yabatsinze.

16 Abantu benshi bagwiriranye,

barabwirana bati:

‘Nimuhaguruke dusange bene wacu,

nimuhaguruke dusubire mu gihugu cyacu,

nimuhaguruke duhunge inkota y’umwanzi.’

17 Umwami wa Misiri nimumuhimbe izina,

nimumwite Gasaku mburamumaro,

yivukije amahirwe.”

18 Umwami aravuga ati: “Ndi muzima,

izina ryanjye ni Uhoraho Nyiringabo,

ndi nka Taboru hagati y’indi misozi,

ndi nk’umusozi wa Karumeli ahirengeye inyanja.”

19 Yemwe abatuye mu Misiri,

nimwitegure guhunga.

Koko umujyi wa Memfisi uzarimburwa,

uzahinduka ikidaturwa.

20 Misiri ni nk’inyana y’ishashi nziza cyane,

ni nk’inyana itewe n’ibibugu byo mu majyaruguru.

21 Abacancuro bayo ni nk’ibimasa bishishe,

na bo bazahindukira bahunge,

ntibazashobora kurwana.

Umunsi w’ibyago byabo urageze,

ni umunsi wabo wo guhanwa.

22 Misiri izavugiriza nk’inzoka ihunga,

abanzi bayiteye bafite imbaraga,

bazayitera bitwaje amashoka nk’abatemyi b’ibiti.

23 Bazatema ishyamba ryayo ry’inzitane,

abanzi bayo ntibabarika,

ni benshi kuruta inzige.

24 Abanyamisiri bazakorwa n’isoni,

bazagabizwa abantu bo mu majyaruguru.

25 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati: “Ngiye guhana ikigirwamana Amoni cy’i Tebesi, mpane umwami wa Misiri na Misiri ubwayo n’imana zayo n’abami bayo, nzahana n’abishingikirije ku mwami wayo.

26 Nzabagabiza abashaka kubica, nzabagabiza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n’ingabo ze, nyamara Misiri izongera iturwe nka kera.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Uhoraho azarokora abantu be

27 Uhoraho aravuga ati:

“Rubyaro rw’umugaragu wanjye Yakobo, mwitinya,

rubyaro rwa Isiraheli, mwikangarana.

Nzabakiza mbavane mu mahanga ya kure yabajyanye ho iminyago.

Rubyaro rwa Yakobo, muzagaruka mugire amahoro,

muzishyira mwizane nta wubatera ubwoba.

28 Rubyaro rwa Yakobo mugaragu wanjye, mwitinya kuko ndi kumwe namwe.

Nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo,

nyamara mwebwe sinzabatsemba burundu.

Sinzabura kubahana,

nyamara nzaca inkoni izamba.”