Yeruzalemu igotwa n’abanzi
1 Yewe muryango wa Benyamini, nimuve i Yeruzalemu,
nimushake ubuhungiro.
Nimuvugirize ihembe i Tekowa,
nimushyire ikimenyetso i Beti-Hakeremu.
Dore icyago kibugarije giturutse mu majyaruguru,
koko rero ni icyago gikomeye.
2 Siyoni umurwa mwiza kandi w’igikundiro nzawurimbura,
3 Abantu bazakugariza bameze nk’abashumba n’amatungo yabo,
bazashinga amahema yabo mu mpande zose,
buri wese azafata aho ashaka.
4 Bazavugana bati: “Nimwitegure dutere Siyoni,
nimuhaguruke tuyitere ku manywa y’ihangu.
Nyamara dore umunsi uciye ikibu,
umugoroba urakubye.
5 Nimuhaguruke tuyitere mu gicuku,
nimuze dusenye ibigo ntamenwa byaho.”
6 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:
“Nimuteme ibiti murunde ibirundo,
nimubizengurutse Yeruzalemu,
nzahana uyu mujyi kuko wuzuye urugomo.
7 Uko isōko yo mu iriba ivubura amazi,
ni ko abawutuye bavubura ubugizi bwa nabi.
Ni umurwa urangwa n’urugomo n’ubwangizi,
mbabazwa no guhora mbona imibabaro n’ibikomere byawo.
8 Yewe Yeruzalemu, itonde,
isubireho naho ubundi nzakureka,
igihugu cyawe kizaba ikidaturwa.”
Abantu badashaka kumva Uhoraho
9 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:
“Nimukoranye itsinda ry’Abisiraheli basigaye,
nimubakoranye nk’usoroma imbuto z’imizabibu.
Nimusubire kuri buri shami,
nimurisubireho nk’abasarura amaseri y’imizabibu.”
10 Ni nde nzavugana na we?
Ni nde nzaburira kugira ngo babyumve?
Amatwi yabo ntiyumva,
Ijambo ry’Uhoraho ni nk’igitutsi kuri bo, ntiribanezeza.
11 Dore nuzuye uburakari bw’Uhoraho,
singishoboye kubwihanganira.
Uhoraho arambwira ati:
“Busuke ku bana bari mu nzira,
busuke ku dutsiko tw’abahungu n’abakobwa.
Buzagera ku bagabo no ku bagore,
buzagera ku bikwerere n’abageze mu za bukuru.
12 Amazu yabo azahabwa abandi,
amasambu yabo n’abagore babo bizegurirwa abandi,
koko nzahana abatuye iki guhugu.
13 Kuva ku muto kugeza ku mukuru bose bararikira inyungu mbi,
kuva ku bahanuzi kugeza ku batambyi bose barariganya.
14 Ibikomere by’abantu banjye babibona nk’ibyoroheje,
baravuga bati: ‘Amahoro, amahoro ni yose’,
nyamara nta mahoro ariho.
15 Mbese batewe isoni n’ibikorwa byabo bibi?
Reka da, nta soni bibatera,
nta n’ubwo babyitaho.
Ni yo mpamvu bazarimbuka nk’abandi bose,
nzabahana barimbuke.”
Isiraheli iva mu nzira y’Uhoraho
16 Uhoraho aravuga ati:
“Nimuhagarare mu mayira murebe,
nimubaririze inzira aba kera banyuzemo,
nimubaririze inzira y’ihirwe abe ari yo munyuramo,
bityo muzagira ituze mu mutima.
Nyamara muravuga muti: ‘Ntituzayinyuramo.’
17 Nabashyiriyeho abarinzi kugira ngo mujye mwumva ijwi ry’ihembe,
nyamara muravuga muti: ‘Ntituzaryumva.’
18 None mwa mahanga mwe, nimwumve,
nimumenye ibigiye kugwirira abantu banjye.
19 Mwa batuye isi yose mwe, nimwumve,
ngiye guteza aba bantu ibyago.
Bizaba ingaruka z’ibitekerezo byabo bibi,
ntibitaye ku magambo yanjye,
basuzuguye Amategeko yanjye.
20 Singikeneye imibavu iturutse i Sheba,
singikeneye ibihumura neza biturutse mu bihugu bya kure.
Ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro simbishaka,
amaturo yanyu ntanezeza.
21 Nzashyira inzitizi imbere y’aba bantu,
zizabazitira zibagushe,
ababyeyi n’abana n’incuti n’abaturanyi, bazarimbukira icyarimwe.”
Umwanzi aturutse mu majyaruguru
22 Uhoraho aravuga ati:
“Dore ingabo ziturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru,
ubwoko bukomeye buturutse ku mpera z’isi.
23 Bitwaje imiheto n’amacumu,
ni ababisha batagira impuhwe.
Urusaku rwabo ni nk’inyanja isuma,
bahetswe n’amafarasi.
Bameze nk’abantu biteguye urugamba,
baraguteye wowe Siyoni.”
24 Abisiraheli baravuga bati:
“Twumvise amakuru yabo,
twarayumvise amaboko yacu aratentebuka,
twakutse umutima nk’uw’umugore uri ku nda.
25 Ntimujye mu murima cyangwa mu mayira,
dore umwanzi yitwaje inkota,
yakwije iterabwoba impande zose.”
26 Uhoraho aravuga ati:
“Bantu banjye, nimwambare imyambaro igaragaza akababaro,
nimwigaragure mu ivu.
Nimujye mu cyunamo nk’uwapfushije umwana w’ikinege,
nimucure umuborogo kuko umurimbuzi atwugarije.”
Umuringa udashobora gutunganywa
27 Uhoraho aravuga ati:
“Yeremiya we, nagushyiriyeho kugerageza abantu banjye,
kubagerageza nk’ugerageza umuringa,
bityo umenye kandi usuzume imigenzereze yabo.”
28 Yeremiya arasubiza ati:
“Bose ni ibyigomeke bikabije,
bavuga amagambo asebanya;
bakomeye nk’umuringa n’icyuma,
bose ni inkozi z’ibibi.
29 Umuvuba urahuhera cyane,
umuriro utwika umwanda uri ku cyuma,
nyamara nta cyo bimaze gukomeza kugitwika,
igihe umwanda udashobora kuvaho.
30 Aba bantu bazaba nk’umuringa udafite agaciro,
koko Uhoraho yarabazinutswe.”