Yobu 1

Satani yemererwa kugerageza Yobu

1 Mu gihugu cya Usihari hatuye umugabo witwaga Yobu. Yari intungane n’umunyamurava, akubaha Imana kandi akirinda gukora ibibi.

2 Yari yarabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

3 Yari atunze intama ibihumbi birindwi n’ingamiya ibihumbi bitatu, n’amapfizi igihumbi ahingishwa, n’indogobe z’ingore magana atanu. Yari afite n’abagaragu benshi cyane. Uwo mugabo yari umukire cyane kuruta abantu bose b’iburasirazuba bwa Palestina.

4 Abahungu ba Yobu bajyaga batumirana mu ngo zabo bakagira ibirori, bagatumira na bashiki babo batatu bagasangira.

5 Iyo iminsi y’ibirori yabaga irangiye, Yobu yarabahamagazaga akabakorera imihango yo kubahumanura. Yobu yarazindukaga agatambira buri mwana igitambo gikongorwa n’umuriro, kuko yibwiraga ati: “Ahari abana banjye baba bakoze icyaha, bagacumura ku Mana mu bitekerezo.” Uko ni ko Yobu yagenzaga buri gihe.

6 Umunsi umwe abana b’Imanabagiye gushengerera Uhoraho, maze Satani ajyana na bo.

7 Uhoraho abaza Satani ati: “Uturutse he?”

Satani aramusubiza ati: “Mvuye kuzerera ku isi no kuyitambagira.”

8 Uhoraho aramubaza ati: “Mbese wiboneye umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi muntu uhwanye na we ku isi, ni intungane n’umunyamurava unyubaha, kandi akirinda gukora ibibi.”

9 Satani asubiza Uhoraho ati: “Ese Mana ugira ngo Yobu akubahira ubusa?

10 Waramurinze impande zose, ari we ubwe n’inzu ye hamwe n’ibyo atunze byose. Wahaye umugisha imirimo ye kandi n’amatungo ye arororoka akwira igihugu cyose.

11 Ngaho mwambure ibyo atunze byose, urebe ko atazagutuka ku mugaragaro.”

12 Uhoraho abwira Satani ati: “Dore ibya Yobu byose ndabikweguriye, uretse we ubwe.”

Satani ava imbere y’Uhoraho aragenda.

Abana ba Yobu bapfa n’umutungo we wononekara

13 Umunsi umwe abahungu n’abakobwa ba Yobu bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa.

14 Haza umuntu abwira Yobu ati: “Ya mapfizi yawe yahingaga, na za ndogobe z’ingore zarishaga iruhande rwayo,

15 Abashebabagabye igitero barazinyaga. Abashumba bazo babatsembye, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

16 Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Umuriro w’Imana wavuye mu ijuru utwika intama, n’abashumba bazo urabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

17 Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abanyakalideya bagabye ibitero bitatu, birara mu ngamiya zawe barazinyaga, abashumba bawe barabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

18 Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abahungu bawe n’abakobwa bawe bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa,

19 nuko inkubi y’umuyaga iturutse mu butayu ihitana inzu yose irabagwira barapfa, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

20 Yobu ni ko guhaguruka ashishimura umwambaro we, yimoza umusatsi, yikubita hasi yubamye aramya Imana.

21 Aravuga ati: “Navuye mu nda ya mama nta cyo mfite, nzajya ikuzimu nta cyo mfite. Uhoraho ni we wabimpaye kandi ni we wabyishubije. Uhoraho nasingizwe.”

22 Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura ngo atuke Imana.